00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto ya Britney Spears yambaye ubusa yarikoroje, Cassie na P.Diddy ruracyageretse: Avugwa mu myidagaduro

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 May 2024 saa 11:12
Yasuwe :

Abakunda IGIHE umunsi ku wundi bamaze kumenyera ko mu gice cy’imyidagaduro tubagezaho amakuru yiriwe acaracara ariko yo hanze y’u Rwanda. Kuri iyi nshuro nabwo twabahitiyemo amakuru atandukanye y’ibyamamare agezweho.

Ni amakuru agaruka ku bihangange mu muziki, sinema n’ahandi hatandukanye yaba muri Afurika no hanze yayo.

Britney Spears yongeye gukangaranya imbuga nkoranyambaga

Britney Spears yongeye kumvikana mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amafoto ye yongeye gucicikana yambaye ubusa buri buri, akavuga ko akeneye kongeresha ikibuno.

Uretse ibi uyu muhanzikazi yashyize hanze ubundi butumwa agaragaza ko afite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe ku buryo bituma, rimwe na rimwe atabasha gutekereza neza uko bikwiriye. Ati “Rimwe na rimwe hari n’igihe gutekereza binanira.’’

Britney Spears yongeye gukangaranya imbuga zitandukanye ubwo yashyiraga hanze amafoto yambaye ubusa

Jennifer Lopez yacecekesheje umunyamakuru wamubajije ibye na Ben Affleck

Mu gihe bimaze iminsi bihwihwiswa ko Jennifer Lopez yaba yaratandukanye na Ben Affleck nyuma yo kurushinga mu 2022, ndetse hakaba hari ibihamya byinshi uyu mugore yacecekesheje umunyamakuru wamubajije kuri iyi ngingo ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru mu rwego rwo kumenyekanisha filime nshya agaragaramo yiswe ‘Atlas’.

Jennifer Lopez yasubije uyu munyamakuru mu magambo ye ati “Uzi byiza birushijeho kuri ibyo.’’ Ntiyagira ikindi yongera kuri aya magambo yatangaje benshi.

Ibya Jennifer na Ben Affleck bikomeje gukemangwa

Cassie yavuze ku ihohoterwa yakorewe na P.Diddy

Nyuma y’amashusho yagiye hanze yo mu 2016 agaragaza ko P.Diddy ari gukubita Cassie bahoze bakundana, ndetse n’uyu mugabo akaza kumvikana asaba imbabazi ubu na Cassie ubwe yumvikanye agaruka ku ihohoterwa yakorewe muri ibyo bihe bari mu rukundo.

Yabicishije mu butumwa yashyize hanze binyuze mu itangazo yageneye abantu muri rusange bakozwe ku mutima n’ibyo babonye byamubayeho. Yatangiye ashimira abantu bamweretse urukundo bakanamushyigikira avuga ko byamufashije kumva ameze neza muri iki gihe.

Ati “Ihohoterwa rikorerwa mu ngo ni ikibazo, ryanshyize hasi mpinduka uwo ntigeze ntekereza kuzaba we umunsi n’umwe. Nyuma yo gukora cyane ubu meze neza ariko buri gihe nzajya mpora nkira ibikomere by’ahahise hanze.’’

Yagiriye inama abantu bagifite ubwoba bwaje ari nk’ingaruka z’ihohoterwa kuvugana n’abantu babo ba hafi aho kubahunga. Avuga ko bigoye kwikorera umutwaro wo guhohoterwa uri wenyine.

Cassie yagaragaje ko n'ubu agihangana n'ibikomere yatewe n'ihohoterwa yakorewe na P.Diddy

Angelina Jolie na Brad Pitt mu nkiko na none

Angelina Jolie yategetswe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Los Angeles mu rubanza rwe na Brad Pitt rumaze igihe kinini, ko agomba guhindura amasezerano y’ibanga yari yarasinye mu myaka umunani ishize azwi nka Non-disclosure Agreements (NDAs) mu rubanza bakomeje kuburana rujyanye n’inyubako uyu mugore yagurishije yo mu Bufaransa.

Uru rubanza aba bombi bamazemo iminsi rwatangiye mu 2022, Brad Pitt yajyanye Angelina Jolie bahoze bakundana mu nkiko, amushinja kuba yaragurishije inyubako bari basangiye yitwa Château Miraval iherereye mu Bufaransa.

Brad Pitt yavuze ko bari barumvikanye ko bazagurisha iyo nzu mu gihe buri wese azabyungukiramo ariko ubu Angelina Jolie yayigurishije n’umuherwe wo mu Burusiya witwa Yuri Shefler nta bwumvikane bwabayeho. Aba bombi baguze iyi nyubako mu 2008 miliyoni 28,4$ bashaka kujyanamo abana babo ndetse banayishyiramo ubucuruzi.

Guhera mu 2016 Brad Pitt yatangiye imanza zo gushaka gatanya ye n’uwari umugore we Angelina Jolie. Uyu mugabo na Angelina Jolie bakoze ubukwe mu 2014, nyuma y’imyaka 10 bari bamaze bakundana. Nyuma y’imyaka ibiri urugo rwabo ruzamo ukutumvikana buri wese ahitamo guca ukwe.

Beyoncé yajyanywe mu nkiko

Umuhanzikazi Beyoncé n’umugabo we Jay-Z bajyanywe mu nkiko bashinjwa gukoresha amwe mu magambo agize indirimbo y’abandi nta burenganzira babiherewe.

Beyoncé ashinjwa gukorera ‘Sample’ mu ndirimbo yabo ‘Break my Soul’. Abagize itsinda rya Da Showstoppaz bavuga ko bakoresheje mu buryo butemewe indirimbo yabo bise “Release A Wiggle” yagiye hanze mu 2002. Da Showstoppaz bavuga ko bashaka indishyi ndetse bikagaragazwa ko ‘Break My Soul’ yakuwe ku ndirimbo yabo.

Beyoncé arashinjwa indirimbo y'abandi atabiherewe uburenganzira

Umukobwa wa George Floyd agiye gushyira hanze filime

Nyuma y’imyaka ine umwirabura w’Umunyamerika George Floyd yishwe urw’agashinyaguro, umukobwa we n’umugore we bagiye gushyira hanze filime ivuga kuri uyu mugabo.

Iyi filime yiswe ‘Daddy Changed the World’ iri gukorwaho n’ibigo bikomeye nka Radar Pictures, 8 Queens Film & Media Productions na Night Fox Entertainment ku bufatanye n’umukobwa wa Floyd witwa Gianna Floyd n’uwari umugore banamubyaranye Roxie Washington.

Gianna Floyd umukobwa wa George Floyd ari mu mushinga wa filime nshya ivuga kuri se

Banky W yakize Cancer

Umuririmbyi w’Umunya-Nigeria Banky W yatangaje ko nyuma yo kubagwa ku nshuro ya kane kuri ubu yamaze kugira icyizere cyo gukira ‘cancer’ yari amaranye imyaka irindwi ahanganye nayo.

Uyu mugabo yashimiye Imana, abapasiteri, umugore we Adesua Etomi, abaganga n’abandi bamubaye hafi muri ibyo bihe bikomeye yamazemo igihe kinini ahanganye nabyo; avuga yafashijwe no kwizerera mu Mana nayo ntiyamutenguha ikaba imufashije akabagwa ku nshuro ya nyuma ndetse akabasha gukira cancer.

Banky W yakize cancer nyuma y'igihe kinini arwaye

Mr. Flavour yapfushije se

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Chinedu Okoli wamamaye mu muziki nka MR. Flavour ari mu gahinda gakomeye nyuma yo gufusha se witabye Imana. Uyu muhanzi yashyize ubutumwa ku rubuga rwa X atangaza se yamaze kuva mu mubiri azize uburwayi cyane ko yashyize hanze amashusho ari kumucurangira yicaye mu kagare atabasha kugenda n’amaguru bigaragara ko yari amaranye igihe ikibazo atabasha gukandagira.

Mr Flavour ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Nigeria no hanze yayo. Uyu muhanzi yamamaye mu ndirimbo zirimo "Nwa Baby (Ashawo Remix)" n’izindi nyinshi zatumye aba icyamamare.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .