Amafoto y’umusangiro witabiriwe na Mushikiwabo mbere y’amatora ya OIF

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Ukwakira 2018 saa 09:09
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yitabiriwe umusangiro wabanjirije Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa OIF igomba kuberamo amatora y’Umunyamabanga Mukuru wawo.

Kuri uyu wa Gatanu i Erevan muri Arménie nibwo hari bubere amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresho Ururimi rw’Igifaransa.

Michaëlle Jean usanzwe uyobora uyu muryango ahatanye na Louise Mushikiwabo ushyigikiye n’ibihugu byinshi ugereranyije na mugenzi we.

Kuri uyu wa Kane, Mushikiwabo yitabiriye umusangiro wabanjirije umunsi w’amatora.

Wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Charles Michel; Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat; Perezida wa Tchad, Idriss Déby; Perezida wa Congo, Denis Sassou Nguesso n’abandi.

Minisitiri Mushikiwabo aganira na Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Charles Michel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza