Amafoto y’umunsi wa mbere w’Inama ya Africa CEO Forum iteraniye i Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Werurwe 2019 saa 07:07
Yasuwe :
0 0

Kuva kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Werurwe 2019, mu Mujyi wa Kigali hateraniye Inama Nyafurika y’abayobozi b’ibigo (Africa CEO Forum) igamije kwiga ku iterambere ry’ubukungu muri Afurika.

Perezida Kagame ni we wayifunguye atanga ubutumwa bushimangira ko iterambere rya Afurika rizashingira ku kutongera gutakaza igihe ahubwo ukwiye gushyira hamwe.

Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi; Faure Gnassingbé wa Togo na Sahle-Work Zewde wa Ethiopia.

IGIHE yakusanyije amafoto y’ibihe by’ingenzi byaranze itangizwa ry’iyi nama y’iminsi ibiri ihurije hamwe abarenga 1800 barimo abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, ibya Leta n’abandi bafite aho bahuriye n’ubucuruzi muri Afurika.

Ni amafoto agaruka ku bihe by’ingenzi kuva ku bakuru b’ibihugu n’abahagarariye Guverinoma bakiriwe na Perezida Kagame, ibitekerezo byatangiwe mu nama ndetse n’ibikorwa byo gusura abamuritse imishinga yabo.

Africa CEO Forum ibaye ku nshuro ya karindwi itegurwa n’Ikigo Jeune Afrique Media Group gifite ikinyamakuru Jeune Afrique, gifatanyije na Sosiyete y’Abasuwisi Rainbow Unlimited izobereye mu gutegura inama zikomeye zijyanye n’ubukungu.

Biteganyijwe ko imishinga ifite agaciro gasaga miliyari y’amadolari izaterwa inkunga muri iyi nama mpuzamahanga.

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé Eyadéma mu busitani bwa KCC
Minisitiri w'Intebe wa Côte d'Ivoire, Amadou Gon Coulibaly, uri kuri iyi ntebe kuva muri Mutarama 2017, yahise abiyungaho bakomeza kuganira
Perezida Kagame yaganiriye n'abayobozi bakuru bitabiriye Africa CEO Forum
Perezida Kagame yakiriye Umukuru w'Igihugu wa Ethiopia Sahle-Work Zewde. Yari agaragiwe n'abarimo Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Hakuziyaremye Soraya
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde
Nyuma y'ibiganiro bahanye ikiganza nk'ikimenyetso gishimangira ukunyurwa mu byo baganiriye
Perezida Kagame wari uherekejwe n'abarimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Sezibera Richard (ibumoso) yakiriye abayobozi bakuru bitabiriye Africa CEO Forum ku meza
Abakuru b'ibihugu bayobowe na Perezida Kagame, Tshisekedi wa RDC na Sahle-Work Zewde wa Ethiopia ubwo bageraga muri Kigali Convention Centre
Perezida Kagame asuhuzanya n'Umuyobozi wa Jeune Afrique itegura AFRICA CEO FORUM, Amir Ben Yahmed
Jeune Afrique Media Group itegura AFRICA CEO FORUM ifatanyije n’Ikompanyi ya Rainbow Unlimited yo mu Busuwisi
Africa CEO Forum ihuriramo abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, ibya Leta n’abafite aho bahuriye n’ubucuruzi muri Afurika
Iyaherukaga kubera i Abidjan muri Côte d’Ivoire muri Werurwe 2018 yanatangirijwemo iy’Abagore bayobora ibigo bikomeye muri Afurika izwi nka “Women in Business Leadership”
Iyi nama iri mu zagutse mu by’ubukungu ihuza abakomeye mu rwego rw’abikorera muri Afurika iteranye ku nshuro yayo ya karindwi
Iyi nama ifatirwamo ingamba zifatika ku kuzahura ubukungu bwa Afurika
Perezida Kagame ubwo yavaga mu byicaro bye agiye gufungura Africa CEO Forum iteraniye i Kigali
Perezida Kagame na mugenzi we wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde bari mu batanze ikiganiro
Perezida Kagame yavuze ko nta mwanya wo gutakaza Afurika igifite
Beatrice Marshall ukorera CGTN Africa ni we wari umuhuza w'amagambo mu itangizwa ry'iyi nama
Abayobozi baganiraga ndetse bakanamwenyura
Perezida wa Ethiopia Sahle-Work Zewde atanga ibitekerezo
Perezida Kagame ari mu bayobozi batanze ikiganiro ku kwihuza mu bijyanye n’ubukungu. Yari ku meza amwe n'abarimo Perezida wa Ethiopia Sahle-Work Zewde n'Umuyobozi w'Ikigega cya Banki y'Isi cy'Imari gitera Inkunga imishinga y'Ishoramari (IFC), Philippe Le Houérou
Perezida Paul Kagame yavuze ko Politiki ari yo yihishe inyuma y’ibibazo by’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Uganda
Ikiganiro cyagarutse ku buryo bw'imikoranire hagati y'ibihugu mu iterambere ry'ubukungu rusange
Perezida wa Africa CEO Forum, Amir Ben Yahmed, yasabye abikorera muri Afurika kugira intego n’umuhate ngo bagere ku iterambere abandi bagezeho
Iyi nama u Rwanda rwayakiriye muri politiki yarwo yo kuzamura ishoramari rishingiye ku bukerarugendo
Abitabiriye iyi nama bafashe ifoto y'urwibutso bari kumwe na Perezida Kagame
Benshi bagize amahirwe yo kwifotoza bari kumwe na Perezida Kagame
Iyi nama yabereye muri Kigali Convention Center. U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere kiyakiriye muri Afurika y’Uburasirazuba
Sosiyete y’Itumanaho iri mu zikomeye muri Afurika ya Globacom Limited (GLO) yamuritse ibikorwa byayo. GLO yatangijwe na Mike Adenuga, uza ku mwanya wa kabiri mu birabura bakize ku Isi
Umuyobozi Mukuru wa Yego Innovision, Karanvir Singh aganira n'uwitabiriye inama
Umuyobozi w’Ikigo gitanga ubujyanama mu by’imari cya BK Capital, Umutoni Carine, aganira n'umwe mu bitabiriye iyi nama
Ikigega Mpuzamahanga gitanga Ingwate (MIGA) nacyo cyamuritse ibikorwa byacyo

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza