Amafoto: Perezida Kagame ubwo yakiraga Emir wa Qatar

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ukuboza 2019 saa 05:46
Yasuwe :
0 0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yakiriye Emir wa Qatar, Tamim bin Hamad Al Thani, waje mu Rwanda mu muhango wo gutanga ibihembo byo kurwanya ruswa byamwitiriwe.

‘Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani International Anti-Corruption Excellence Award’] ni ibihembo bitangwa na Qatar ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibyaha (UNODC).

Emir wa Qatar yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere yakirwa na Perezida Kagame ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence; Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Kazura Jean Bosco; n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Dan Munyuza.

Ibihembo bitangwa bikoze mu ishusho y’ikiganza gikozwe mu cyuma nk’ikimenyetso gisobanura ko byihutirwa cyane guhagarika ruswa no kuvuga ‘Oya’ ku cyaha cyayo. Ni ikiganza gisobanura gukorera mu mucyo.

Ibimenyetso nk’ibi bimaze gufungurwa muri Malaysia, Genève, ndetse no ku biro by’Umuryango w’Abibumbye i Vienne muri Austria, ahatangiwe ibihembo byo kurwanya ruswa ku nshuro eshatu ziheruka.

Ibirori byo gutanga ibi bihembo byitabiriwe n’abantu 600 barimo urubyiruko, abari buhabwe ibihembo n’abagize inama y’ubutegetsi y’abategura ibi bihembo.

Abantu babaye indashyikirwa mu kurwanya ruswa bahembwa ni barindwi bashyizwe mu byiciro bigera kuri bine.

Abayobozi bakuru bayobowe na Perezida Kagame, Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar (Emir) Sheikh Tamim bin Hamad al Thani, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, Gianni Infantino na Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye uyu muhango.

Uyu muhango kandi witabiriwe na Perezida wa Namibia, Hage Gottfried Geingob na Madamu Monica Geingos.

Perezida Kagame ubwo yakiraga ku kibuga cy'indege Emir wa Qatar
Emir wa Qatar ubwo yasuhuzaga Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Kazura Jean Bosco
Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Dan Munyuza asuhuzwa na Emir wa Qatar ubwo yari ageze mu Rwanda
Perezida Kagame aganira na Emir wa Qatar ubwo yari ageze mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza