Ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’umutekano no kurwanya iterabwoba mu karere yabereye i Entebbe muri Uganda iyobowe na Netanyahu, initabirwa na Perezida Kagame w’u Rwanda.
Yitabiriwe kandi na Edgar Lungu wa Zambia, Uhuru Kenyatta wa Kenya , Salva Kirr wa Sudani y’Epfo, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Augustine Mahiga bageze muri Uganda basanzeyo Perezida Museveni na Netanyahu uri mu ruzinduko rw’akazi muri Afurika.
Abakuru b’ibihugu na Guverinoma bafashe iyi nama nk’ikimenyetso cy’ingirakamaro ku mubano wa Afurika na Israel, n’umwanya mwiza wo kuganira ku bufatanye hagati y’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere n’ibihugu bikize.
Inama yarebeye hamwe uko iterabwoba rikomeje kuba inzitizi ikomeye ku mahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga, no ku iterambere rya muntu, abayitabiriye bashimangira ko mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, hakenewe kongerwa ubufatanye mu rwego mpuzamahanga n’urw’akarere mu ngeri zose, cyane cyane iz’umutekano mu by’ikoranabuhanga n’ikusanyamakuru.
Abakuru b’ibihugu na Guverinoma bishimiye gukomeza ubufatanye hagati y’ibihugu byabo na Israel yaba hagati y’igihugu n’ikindi cyangwa ibihugu byose muri rusange.
Abayobozi bemeranyije kongera imbaraga mu buryo bushya bw’ubufatanye bushingiye ku kubaka ubushobozi bw’abantu, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rishya no guhanga udushya.
Inkuru bifitanye isano
Perezida Kagame yitabiriye inama iyobowe na Netanyahu yiga ku iterabwoba
























Amafoto: Village Urugwiro
TANGA IGITEKEREZO