Amafoto: Irebere Perezida Emmanuel Macron yishimisha mu biruhuko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Kanama 2020 saa 01:18
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron n’umugore we Brigitte Marie-Claude Macron bagaragaye bari kwishimisha mu biruhuko byo mu mpeshyi hafi y’Inyanja ya Méditerranée.

Perezida Emmanuel Macron w’imyaka 42 yagaragaye yambaye ikabutura yo kogana gusa, igice cyo hejuru nta kintu yambaye nyuma yo kuva mu mazi. Yari ari gutembera kuri moto zo mu mazi zizwi nka ’Jet Ski’.

Ku rundi ruhande, umugore we Brigitte w’imyaka 67, we yari mu bwato bwari ku Kirwa cya Porquerolles aho u Bufaransa bukora ku mazi y’Inyanja ya Méditerranée.

Perezida Macron n’umugore we bagiye kuruhukira hafi y’inyubako ya Fort de Brégançon iherereye mu gace ka Côte d’Azur [Kitwa French Riviera mu Cyongereza cyangwa Costa Azzurra mu Gitaliyani] ku Nkombe y’Inyanja ya Méditerranée. Muri aka gace niho abakuru b’igihugu mu Bufaransa baruhukira kuva mu 1968.

Amafoto agaragaza Macron ari mu biruhuko ku mazi yagarutsweho cyane by’umwihariko mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bayatanzeho ibitekerezo bitandukanye.

Umwe yanditse ati “Macron n’umuvuduko mwinshi kuri jet ski. Umugabane ntumwishimiye.’’

Undi yibajije uburyo Macron yafashe icyemezo cyo kujya mu biruhuko mu gihe ‘u Bufaransa bwugarijwe n’ihohoterwa n’ibibazo ndetse hakaba hari kuboneka ubwandu bushya bwa COVID-19 bwongeye gutera abantu ubwoba ndetse Abafaransa benshi bakaba batajya mu biruhuko.’’

Umwe mu bantu bari aho yari mu karuhuko yabwiye ikinyamakuru Voici cyatangaje amafoto bwa mbere ko Macron “Yari afite akanyamuneza. Yananyuzagamo agatera ubuse n’abarinzi be.’’

Umukuru w’Igihugu Emmanuel Macron yagiye kwishimisha ku mazi mu gihe u Bufaransa bukomeje guhangana n’ubwiyongere bw’ubwandu bushya bwa Coronavirus.

Mu cyumweru gishize, mu Bufaransa habonetse abantu 11 000 banduye Coronavirus. Impuzandengo y’iminsi irindwi igaragaza ko abantu 1,810 bandura buri munsi mu gihe mu mezi ya Gicurasi na Nyakanga bari munsi ya 1000.

Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Bufaransa, abantu barenga ibihumbi 207 baranduye, abayikize ni 83,226 mu gihe 30,371 bamaze kwitaba Imana.

Umutekano wa Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron n’umugore we Brigitte Marie-Claude Macron wari ucunzwe bikomeye nk'ibisanzwe ku bakuru b'ibihugu n'abandi banyacyubahiro
Perezida Macron akiva mu mazi yari yambaye ikabutura yo kogana gusa
Emmanuel Jean-Michel Frédéric Macron ni Perezida w'u Bufaransa kuva mu 2017
Emmanuel Macron yarebanaga akana ko mu jisho n’umugore we Brigitte Macron babana nk’umugabo n’umugore kuva mu 2007
Perezida Emmanuel Macron w’imyaka 42 yagiye gufatira akaruhuko mu gace ka Côte d’Azur gaherereye ku Nkombe y’Inyanja ya Méditerranée
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagaragaye atwaye Jet Ski ari mu biruhuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .