00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafaranga yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri ashobora kwikuba kabiri mu myaka iri imbere

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 6 December 2024 saa 03:07
Yasuwe :

Raporo ya Minisiteri y’Uburezi kuri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri, igaragaza ko amafaranga akoreshwa muri ibi bikorwa ashobora kwikuba kabiri mu myaka irindwi iri imbere nihatagira igikorwa ngo haboneke amafaranga yunganira iyi gahunda.

Gahunda yo kugaburira abanyeshuri bose ku mashuri yatangiye mu 2020. Kugeza mu 2023 yageraga ku barenga miliyoni 4, Leta itanga amafaranga 135 Frw ku ifunguro rya saa sita kuri buri mwana wiga mu mashuri y’incuke n’abanza, umubyeyi agatanga 15 Frw ahwanye na 10%.

Mu mashuri yisumbuye Leta yishyurira buri mwana 60% ku mafaranga agenewe ifunguro, umubyeyi agatanga 40%.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko amafaranga yose akoreshwa muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri aziyongera cyane, akava kuri miliyari 347 Frw yakoreshejwe mu 2023 akagera kuri miliyari 665 Frw mu 2032.

Mu 2023, asaga miliyari 243 Frw yakoreshejwe mu kugura amafunguro gusa, mu gihe miliyari 4 Frw zakoreshejwe mu kugeza ibiribwa ku mashuri na ho miliyari 52 Frw zikoreshwa mu gutunganya ibikorwa remezo bikoreshwa muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri.

Ibiciro bigenderwaho mu kugura amafunguro ahabwa abanyeshuri ni ibyo mu 2020, bivuze ko n’iyo ingengo y’imari izakoreshwa mu kugaburira abanyeshuri yiyongereye biba bigendeye ku mubare w’abanyeshuri wiyongereye.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, igaragaza ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko uri kuri 5%, ukaba hasi ugereranyije n’imyaka mike ishize ubwo wari hejuru ya 10%.

Iteganyamibare rya Minisiteri y’Uburezi ryerekana ko bitewe na gahunda zitandukanye zijyanye no gufasha abanyeshuri kuguma mu ishuri no guhabwa uburezi bufite ireme, mu 2032 u Rwanda ruzaba rufite abanyeshuri miliyoni 5,7.

Mineduc igaragaza ko hakwiye gushyirwaho uburyo buboneye bwo korohereza abagurira amashuri amafunguro y’abana nibura bagasonerwa imisoro, hagategurwa uburyo budahenze bwo kugeza amafunguro ku mashuri, gufata amazi y’imvura akifashishwa mu bikorwa by’amasuku n’ibindi bishobora kugabanya ikiguzi cy’amafaranga yifashishwa muri iyi gahunda.

Biteganyijwe ko umusanzu w’ababyeyi uzava kuri miiyari 25 Frw wariho mu 2023, ukagera kuri miliyari 74,9 mu 2032, bikazajyana n’ubwiyongere bw’abanyeshuri by’umwihariko mu mashuri abanza.

Mu gihe ibyo Mineduc isaba byaba bikozwe, imibare igaragaza ko ibiciro by’amafunguro y’abanyeshuri byahita bigabanyuka kuko byava kuri miliyari 255 Frw yakoreshejwe, bikagera kuri miliyari 225 Frw mu 2024, na miliyari 191 Frw mu 2025.

Gusa mu myaka ikurikiraho biteganyijwe ko yaziyongera akazagera kuri miliyari 349 Frw mu 2032.

Mu gihe nta ngamba zihamye zaba zifashwe, icyuho muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri kizava kuri miliyari 211 Frw cyariho mu 2023 kigere kuri miliyari 480 Frw mu 2032.

Mu bategerejweho kugira uruhare mu gutera inkunga gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri harimo Leta, ababyeyi, n’abikorera.

Kugeza ubu gahunda ya ‘Dusangire Lunch’ ni umwe mu ziri gufasha kugaragaza uruhare rw’abikorera mu gushyigikira ifunguro ritangirwa ku ishuri.

Ikiguzi kigenda ku mafunguro abanyeshuri bahabwa mu mashuri kizazamuka mu myaka iri imbere kubera impamvu zirimo n'izamuka ry'ibiciro ku masoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .