00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ba rwiyemezamirimo babona ibura ry’igishoro nk’inzitizi bagiriwe inama

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 19 Ugushyingo 2022 saa 07:45
Yasuwe :

U Rwanda rwashyize imbere politiki yo guhanga imirimo mu rwego rwo kugabanya ubushomeri nka kimwe mu bibazo byugarije igihugu, cyane cyane mu rubyiruko rugize 60% by’abaturage bose.

Nubwo hashyizweho iyi politiki ariko usanga benshi bumvikana bavuga ko kimwe mu bituma bataba ku ruhembe rw’abahanga imirimo ari uko nta gishoro cy’amafaranga bafite.

Iki ni cyo kibazo n’abanyeshuri bo muri kaminuza ya Kepler College bafite ibitekerezo by’imishinga, bagaragaza ko bamaze gutekereza ibyo bashobora gukora ariko bakibangamiwe n’amafaranga y’igishoro.

Ku wa Gatanu tariki ya 18 Ugushyingo 2022, iyi kaminuza yahurije hamwe abanyeshuri bafite ibitekerezo by’imishinga na ba rwiyemezamirimo binjiye mu mishinga cyane abanyuze muri iyi kaminuza.

Ba rwiyemezamirimo bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko nabo batangiye imishinga yabo nta mafaranga ariko bafite ibitekerezo bizima, ari byo byatumye babasha kugera aho bari.

Karegeya Jean Marie Vianney washinze SchoolNest, yatangiye umushinga we ari mu mwaka wa kabiri muri kaminuza, yavuze ko nta mafaranga yari afite ahubwo yayabyaje igitekerezo cyiza.

Ati “Natangiye umushinga wanjye ndi mu mwaka wa kabiri wa kaminuza numva neza akamaro ko kuganiriza aba banyeshuri, nzi neza imbogamizi bashobora guhura na zo mu ntangiriro z’ibikorwa byabo.”

Yakomeje avuga ko ashingiye ku byo yanyuzemo inama yagira aba banyeshuri ari ugushyira ku murongo ibitekerezo bafite kurusha gushyira imbere amafaranga.

Ati “Nshingiye ku buryo natangiye ntayo mfite, ayo nari mfite yari amatike yanjyanaga ku ishuri gusa, icyo nari nzi ni uko nintangira uwo mushinga uzatanga ibisubizo.”

“Icyo nakoze ni ugukoresha amahirwe yari iruhande rwanjye, mbasha gukorana na ‘250 Startups’. Ntibareba niba ufite amafaranga bareba igitekerezo niba ari cyiza, ubundi bakaguha amafaranga.”

Ku ruhande rwa Emmanuella Ndwano wo muri ‘250 Startups’ ifasha ba rwiyemezamirimo, yibukije aba banyeshuri ko ubu bakeneye igitekerezo cyiza kizabafasha kureshya abashoramari.

Ati “Ntabwo ukeneye igishoro ngo utangire ubucuruzi bwawe, icyo ukeneye ni igitekerezo cyiza gikenewe ku isoko ku buryo abantu batangira kucyibyaza umusaruro mbere y’uko utangira gushyiramo amafaranga yawe.”

Yakomeje ati “Twe muri 250 Startups icyo tubafasha ni kumenya uko bucuruzi bukorwa, kwinjira ku isoko bakamenya uko bavugana n’abakiliya, kumenya niba bari gutanga ibisubizo. Bakabasha kwiga umushinga wabo neza ku buryo bajya no kuwusobanurira abashoramari bawumva neza, hari n’ubwo tubafasha kubona amafaranga yo gukora iby’ibanze.”

Ku ruhande rw’abanyeshuri bitabiriye ibi biganiro bavuze ko basobanukiwe neza ko bakeneye kubanza kunoza ibitekerezo byabo mbere yo guhangayikishwa n’igishoro.

Sandra Nadège yavuze ko yajyaga agira ibitekerezo by’imishinga ariko akibaza uko bizagerwaho kuko nta bushobozi aragira.

Ati “Nari nsanzwe ntekereza ko natangira umushinga, gusa nibaza niba bishobora gukora, nyuma yo kumva ibyo batuganirije nabonye ko bishoboka ko nshobora gutangira umushinga, ikindi neretswe ibyo nkwiye gushyira imbere bitari amafaranga.”

Ibi abihuje na Nkurunziza Justin, ufite igitekerezo cy’umushinga wavuze ko ubu yamenye ibyo agiye kwitaho.

Ati “Uyu munsi nize ko mbere yo kuba rwiyemezamirimo ngomba kubanza kugira igitekerezo ko ntakeneye gutekereza amafaranga mbere, ikindi nize ni ukumenya ko nshoboye kandi nshobora kugira impinduka ntanga muri sosiyete.”

Kaminuza ya Kepler yashyize imbere gahunda yo guhuza abanyeshuri na ba rwiyemezamirimo n’ibigo bitandukanye bibafasha guhanga imirimo no kwinjira neza ku isoko ryawo.

Umuyobozi muri Kepler ushinzwe ibijyanye n’abasoje amasomo no kubahuza n’isoko ry’umurimo, Karoli Kolokonyi, yavuze ko batumiye ba rwiyemezamirimo batangiye imishinga yabo bakiri abanyeshuri kugira ngo bereke bagenzi babo ko bishoboka.

Ati “Twatumiye aba ba rwiyemezamirimo bakiri bato kuko benshi muri bo batangiye imishinga yabo bakiri abanyeshuri, bameze nk’aba babigishije ko nubwo bakiri abanyeshuri bashobora gutangira ibikorwa byabo.”

Yakomeje ati “Ikindi ni ukubigisha uko imishinga ikorwa, hano baberetse ko icyo bakeneye atari amafaranga ngo batangire ibikorwa byabo ahubwo ari ukugira igitekerezo cyiza no kumenya ibisubizo watanga muri sosiyete.”

Bitewe n’iyi gahunda Kepler ikora bituma abanyeshuri bayo bagira umuhate wo kuba mu bahanga imirimo dore ko hagati ya 5 na 10% by’abanyeshuri barangiza bajya kuba ba rwiyemezamirimo.

Ba rwiyemezamirimo beretse abanyeshuri bo muri Kepler ko amafaranga atari yo ya mbere bakeneye ngo batangire imishinga
Abanyeshuri bagaragaje ko hari icyo babashije kungukira muri iki gikorwa
Aba banyeshuri babonye umwanya wihariye wo kuganira na ba rwiyemezamirimo

Amafoto: Nezerwa Salomon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .