Ikibazo cy’ingurane zitishyurwa cyakunze kugaragazwa n’abaturage mu bice bitandukanye by’igihugu, bakavuga ko gikomeje gutuma bazahazwa n’ubukene nyamara ayo mafaranga yagakwiriye kubafasha kwiteza imbere.
Mu bisanzwe abaturage bimurwa ku mpamvu ebyiri zirimo, izijyanye n’inyungu rusange n’igihe ahatuwe ari mu manegeka.
Uwimurwa mu mutungo we agomba guhabwa ingurane mbere y’uko icyateganyirijwe ubutaka bwe gitangira gushyirwa mu bikorwa, icyakora abaturage bagaragaza ko bitarubahirizwa, ndetse basiragiye ariko ikibazo ntikibonerwe umuti.
Ibigo abaturage batunga agatoki cyane ni ibishamikiye kuri Minisiteri y’Ibikorwaremezo. Nk’abo mu Karere ka Kamonyi bavuga ko bamaze imyaka irenga ibiri batarishyurwa ku mutungo uri ahateganyijwe kubakwa Urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II.
Uwitwa Sibomana François ati “Baratubariye twemererwa ko tuzishyurwa ingurane y’ibyacu. Kugeza ubu ntiturishurwa.”
Mu Burengerazuba bw’u Rwanda na ho icyo kibazo kirahari kuko abaturage bagombaga kwishyurwa ingurane y’imitungo yabo yangirijwe mu ikorwa ry’umuhanda Nyange-Rambura na bo amaso yaheze mu Kirere.
Bahuje n’abo mu Karere ka Gakenke bafite imitungo yangirijwe hakorwa umuhanda wo mu Murenge wa Coko, ariko kwishyurwa byarananiranye nk’uko Mukamana Dative yabibwiye RBA.
Ati “Mwatuvugira byibuze tukabona make. Nk’ubu hari bataratanga Mituweli kubera ko ko ayo kuyishyura batarayahabwa.”
Mugenzi we arakomeza ati “Bakomeza kutubeshya. Umuhanda barawurangije batatwishyuye ubutaka bwacu. Nibabusubize uko bwari bumeze cyangwa baduhe amafaranga y’ubutaka bwacu bwose tujye kwishakira ahandi.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, agaragaza ko nubwo ibyo bibazo bikigaragara igihugu kitabuze amafaranga yo kwishyura abaturage, ahubwo icyabuze ari amakuru yuzuye.
Ati “N’ubushize mu Ukwakira 2023 twashatse kubikora baratubwira bati mushake izo dosiye zose zuzuye ubundi twishyure, ariko turacyafite dosiye zituzuye.”
Yavuze ko kugeza ubu hakiri dosiye zituzuye zigomba kwishyurwa arenga miliyari zirenga 17 Frw, akagaragaza ko ikibazo kiri mu nzego z’ibanze.
Ati “Izo dosiye nta handi zuzurizwa uretse iwacu mu nzego z’ibanze. Ukibaza ngo tubura iki ko amafaranga atabuze? Kuki tudakora ibyo byose ngo bive mu nzira kandi dushinzwe abaturage.”
Uyu muyobozi yasabye inzego z’ibanze gushyira icyo kibazo mu mihigo y’umwaka wa 2024/2025, ikijyanye no kwishyura ingurane kikarangirana na wo.
Ati “Nyamuneka umuntu ufite abaturage bo kwishyura, byibuze nakore umuhigo wo kuzuza dosiye z’abaturage. N’iyo warangiza icyo gusa, ukavuga ko ibikureba wabirangije noneho tugahurira hano uvuga ko twe tutagufashije kuko mwatanze dosiye mukabura amafaranga.”
Raporo Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda, iherutse kugaragaza ko mu Banyarwanda bo mu bice bitandukanye, abagera kuri 35,9% gusa ari bo bazi neza uburenganzira bagombwa ku ngurane z’imitungo yabo yangirijwe n’imishinga itandukanye.
Iyi raporo yagaragajwe ku wa 17 Gicurasi 2024 yagaragaje ko abaturage 41,3% ari bo baba bazi neza ko hari imishinga igiye kuza mu midugudu batuyemo, ku buryo hari n’abo yitura hejuru badasanzwe bazi ko aho batuye hagenewe indi mishinga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!