Imibare igaragaza ko abantu benshi bahitanywe n’ibiza mu 2020 kuko bageze kuri 298, mu 2021 baragabanyuka bagera ku 116, ariko imibare yongera kuzamuka mu 2022 abahitanywe n’ibiza bahita bagera kuri 205 na ho mu 2023 baba 243.
Abakomeretse kubera ibiza bagiye barenga 400 muri iyi myaka usibye mu 2021 bari 248, inzu zirenga ibihumbi 25 zirangirika n’ibihumbi bya hegitari z’imyaka birangirika muri iyo myaka.
Iyi raporo igaragaza ko “Guverinoma yashyize imbaraga nyinshi mu guhangana n’ibiza, yongera ingengo y’imari iva kuri miliyari 21,4 Frw mu 2017 igera kuri miliyari 63,5 Frw mu 2023.”
Imibare igaragaza ko imyuzure, inkangu n’inkuba ari byo byibasiye abantu benshi mu myaka ibiri ishize, byiharira umubare munini w’abapfuye n’abakomeretse haba mu 2022 na 2023.
Ingengo y’imari yagenewe ibikorwa byo gukumira no guhangana n’ibiza mu 2020 yari 156,1 Frw, yiyongera mu myaka yakurikiyeho igera kuri miliyari 221 Frw mu 2023.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025 hazakoreshwa arenga miliyari 580 Frw mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
U Rwanda ruvuga ko gahunda zigamije kurengera ibidukikije zizashyirwa mu bikorwa na Guverinoma kugeza mu 2029 harimo kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza, hashyirwa imbaraga mu kongera ubushobozi bwo kuburira mbere abashobora kwibasirwa.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yahamije ko kimwe mu bizashyirwa imbere ari “Gushyira mu bikorwa ingamba zo kugabanya imyuzure mu bice bikunze kwibasirwa n’ibiza nko mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba, ku bufatanye n’abaturiye ibyo bice.”
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, igaragaza ko imvura ibarirwa muri milimetero 400 na 500 iteganyijwe kugwa mu turere twa Gicumbi, Rulindo, Huye, Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara, mu Burasirazuba bw’uturere twa Burera, Gakenke, Karongi na Nyamagabe, no mu Majyepfo y’Uturere twa Ngororero na Muhanga.
Ni mu gihe imvura ya milimetero 500 na 600 izagwa mu turere twa Musanze, Nyabihu, Rubavu na Rutsiro, mu Burengerazuba bw’uturere twa Burera, Gakenke na Karongi, mu Burasirazuba bw’Akarere ka Nyaruguru, hagati muri Nyamagabe no mu Kibaya cya Bugarama.
Imvura iri hagati ya milimetero 600 na 700 izagwa muri Rusizi, ukuyemo mu Kibaya cya Bugarama, muri Nyamasheke no mu bice by’uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru byegereye Pariki ya Nyungwe ndetse igwe no muri Pariki y’Ibirunga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!