Amadini n’amatorero yasabwe kudateshuka ku nshingano zo komora ibikomere byasizwe na Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Mata 2020 saa 07:09
Yasuwe :
0 0

Amadini n’amatorero yo mu Rwanda yasabwe kongera imbaraga mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira uruhare mu komora ibikomere no gufasha abo yagizeho ingaruka.

Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi yaguyemo inzirakarengane zisaga miliyoni mu minsi 100 byahuriranye n’ibihe Isi n’u Rwanda by’umwihariko bihanganye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus.

Ibi ariko ntibyakomye mu nkokora umuhango wo kwibuka no kuzirikana ubutwari bw’Ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside, zigatangira urugendo rwo kubaka igihugu cyari cyasenyutse ndetse imitima y’abagituye yuzuye ubwihebe.

Umuyobozi w’Umuryango w’Isanamitima, Rabagirana Ministries, Rev Dr Joseph Nyamutera yakanguriye amadini n’amatorero gukomeza ibikorwa byo komora ibikomere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko abantu badakwiye guheranwa n’ingaruka za COVID-19 ngo bibabuze inshingano ikomeye yo kubungabunga no komora ibikomere by’abarorokotse.

Ati “Uko amadini ashishikariye gukoresha uburyo bushya bwo kwiyegereza intama binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ni nako akwiye gukwirakwiza ubutumwa bw’ihumure hifashishijwe uburyo bushya bwifashisha ikoranabuhanga.’’

Dr Nyamutera avuga ko abantu bakwiye no guhumuriza abantu hifashishijwe kubaremera mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Yabikomojeho ashaka kugaragaza ko abakirisitu n’abandi bemeramana bakwiye kwita ku miryango yarokotse Jenoside bakaba ‘babahamagara bakumva uko bamerewe muri ibi bihe, kuboherereza amafaranga n’ubundi buryo bwerekana ko babazirikana kuko bibafasha kumva batari bonyine muri ibi bihe bya COVID 19 byahuriranye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.’’

Yashishikarije kandi abantu kubwira abarokotse amagambo abakomeza imitima cyane ko baba bari mu bihe bigoye bibuka inzira ikomeye banyuzemo.

Nyamutera yavuze ko Rabagirana Ministries ahagararariye irajwe ishinga no gufasha umuryango nyarwanda gukira ibikomere no kugira umutima ukize.

Ati “Ku bufatanye n’amadini n’amatorero tuzakomeza gushyira imbaraga muri ibi bikorwa by’isanamitima.’’

Muri uyu mwaka, Rabagirana Ministries yahuguye abantu benshi baturutse hirya no hino ku Isi, bagiriye urugendo mu Rwanda rugamije kwigira ku ntambwe rwateye mu rugendo rw’isanamitima.

Rabagirana Ministries ni umuryango wa Gikirisitu ukora ibikorwa by’isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge n’ibyo guteza imbere abaturage. Umaze imyaka irenga 15 ufasha Abanyarwanda n’abanyamahanga mu bikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge.

Umuyobozi wa Rabagirana Ministries, Rev Dr Joseph Nyamutera, yakanguriye amadini n’amatorero gukomeza ibikorwa byo komora ibikomere abarokotse Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .