00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amabwiriza y’ubuziranenge bw’imbuto z’ibirayi ashobora guhuzwa mu bihugu bigize EAC

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 3 December 2024 saa 07:41
Yasuwe :

Inzego zifite aho zihuriye no gutubura imbuto z’ibirayi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba zagaragaje ko hari icyuho mu kubona imbuto zujuje ubuziranenge zatuma haboneka umusaruro w’ibirayi uhagije, ari na yo mpamvu hari kwigwa ku buryo politike n’amabwiriza y’ubuziranenge bw’imbuto z’ibirayi yahuzwa.

Ibirayi ni kimwe mu binyabijumba biribwa cyane mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba, gusa umusaruro wabyo ukomeza kuba muke uko iminsi yigira imbere.

Abahanga mu buhinzi bagaragaza ko umusaruro muke w’ibirayi uterwa no kutabona imbuto zujuje ubuziranenge, abahinzi bagahinga izitizewe.

Umuyobozi w’Ikigo Nyafurika cy’Iterambere rirambye (SDGC Africa), Caroline Makasa yagaragaje ko umusaruro w’ibirayi muri Afurika y’iburasirazuba ugenda uba muke.

Ati “Ibirayi bikomeza gukenerwa cyane nubwo muri Afurika y’Iburasirazuba dukomeza kugira umusaruro muke. Tugomba kumenya ko habayeho kubisuzuma uburwayi ariko tukanareba ko dufite imbuto zujuje ubuziranenge kuko kuba nta mbuto zujuje ubuziranenge zihari ni byo ntandaro y’umusaruro muke.”

Umukozi muri iki kigo wanafashije mu kunoza politike ihuriweho n’impande zinyuranye, Aheisibwe Ambrose Rwaheru, yagaragaje ko umushinga AIRTEA ukorera mu bihugu bya Kenya, u Rwanda na Uganda ufasha gutubura imbuto y’ibirayi hifashishijwe ikoranabuhanga watumye umusaruro wikuba kabiri, kuko wavuye kuri toni umunani kuri hegitari, ukagera kuri toni zirenga 16 kuri hegitari.

Ati “Uyu mushinga uteza imbere ikoranabuhanga mu buhinzi, guhanga ibishya n’indi mikorere myiza harimo no gukora imbuto nshya z’ibirayi ariko kuri twe igikenewe ni uko abatubuzi b’imbuto z’ibirayi bose bagera ku rwego rwo gutubura imbuto nziza yahangana mu gihugu no ku isoko ryo mu karere.”

Amabwiriza agena ubuziranenge bw’imbuto z’ibirayi aratandukanye muri buri gihugu, bituma imbuto yo mu Rwanda idashobora kwemerwa ku isoko rya Kenya cyangwa Uganda, ihageze igafatwa nk’ibirayi byo kurya.

Umuhuzabikorwa wa gahunda ishinzwe ubushakashatsi ku bihingwa by’ibinyabijumba n’ibinyamizi, Athanase Nduwumuremyi yatangaje ko u Rwanda rwateye intambwe nziza mu gutunganya no gutubura imbuto y’ibirayi ugereranyije n’ibihugu byo mu karere ariko na rwo rugifite byinshi byo gukemura ngo abahinzi beze ibirayi bihagije.

Ati “Turacyafite umusaruro muke tugomba kongera, urebye mu mibare usanga turi kweza toni 8,5 kuri hegitari kandi dushobora kugera hejuru ya toni 25 kuri hegitari.”

Yavuze ko guhuza ibipimo by’ubuziranenge mu karere ari byiza kuko “bishobora gufasha ubucuruzi bwambukiranya imipaka, umuntu ukeneye imbuto hanze y’u Rwanda akayisaba twaba dukeneye imbuto hanze y’u Rwanda natwe tukayisaba. Iyo bihujwe byoroshya n’urwo ruhererekane kuko dushobora kuba dufite imbuto nziza abaturanyi batayifite kandi burya iyo twejeje tugaburira abaturanyi na bo iyo bejeje baratugaburira ni yo mpamvu turi kuganira ngo turebe ese twaba dufite uburyo bwo guhanahana izo mbuto mu gace dutuyemo?”

Muri rusange ibirayi byahinzwe mu gihembwe cya 2024 B, ku buso bwa hegitari 41.836 mu gihe umusaruro ugera kuri toni 285.596, bigaragaza igabanyuka rya 13% ugereranyije n’igihembwe nk’iki cya 2023 B.

Aheisibwe Ambrose Rwaheru yagaragaje ko bahugura abahinzi m buryo bwo guhinga neza ibirayi
Abayobozi mu bigo bishinzwe gutubura imbuto y'ibirayi mu Rwanda, Uganda na Kenya bari mu biganiro bigamije guhuza amabwiriza y'ubuziranenge
Caroline Makasa uyobora SDGC Africa yavuze ko imbuto y'ibirayi ityujuje ubuziranenge ari yo ituma n'umusaruro uba muke

Amafoto: Nzayisingiza Fidele


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .