Mu kiganiro kihariye na IGIHE, Alain Mukurarinda yavuze ko yasabye guhagarika akazi mu gihe kitazwi kugirango ajye kwita ku muryango we uba mu Buholandi.
Yagize ati “ Ayo amakuru niyo, ni impamvu zanjye bwite zirebana n’umuryango wanjye ngomba gusanga aho uri mu Buholandi, ariko ni ugutegereza abo nandikiye bakampa uruhushya bakampa uburenganzira nkuko amategeko abiteganya.”
Akomeza avuga ko hakiri kare kuvuga igihe yagarukira mu kazi, icyakora ngo guhagarika akazi ubisabye kuriya iyo ugarutse hari umwanya bakagusubizamo, bitandukanye no kugasezeramo.
Mukurarinda yageze mu kazi k’ubushinjacyaha mu mwaka wa 2002 akorera mu bushinjacyaha bw’urukiko rw’ubujurire i Kigali, muri 2004 habayeho ivugururwa ry’ubutabera akomereza mu rukiko rwa Nyamirambo, Gasabo na Rwamagana.
Muri 2008 yagarutse i Kigali nyuma y’imyaka ibiri aba umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu ariko kazi yafatanyaga no kuba umuvugizi w’ubushinjacyaha.
Mukuralinda ni umwe mu bari bagize itsinda ry’abashinjacyaha bashinjaga Ingabire Victoire mu rukiko rukuru rwa Kigali.

TANGA IGITEKEREZO