Akumiro mu ibaruwa imitwe y’iterabwoba ku Rwanda yandikiye Joe Biden

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 13 Ugushyingo 2020 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Amashyaka atemewe ashinjwa uruhare mu bikorwa by’iterabwoba ku Rwanda, aheruka kwandika ubutumwa yise ko bugenewe Perezida watowe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, amushimira nyuma yo gutsinda amatora.

Ni amashyaka ane yishyize hamwe arimo RNC, FDU-Inkingi, Amahoro PC na PS Imberakuri, bisa n’ibigize icyo bise P4 mu gihe mbere yari P5, ariko kuri urwo rutonde ntihariho PDP-Imanzi iheruka kuvuga ko yavuye muri iri huriro.

Ni ubutumwa bwatunguye benshi, bwiswe ubwo gushimira Perezida Joe Biden, bwashyizweho umukono na Jérôme Nayigiziki usanzwe ari umuhuzabikorwa wa RNC.

Ni igikorwa cyanenzwe cyane kuko kigamije kurangaza abantu kandi iyi mitwe izwiho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’iterabwoba bimaze kugwamo abasivili b’inzirakarengane mu Rwanda no hanze yarwo.

Muri iyo baruwa, ayo mashyaka avuga ko yizeye ko ubutegetsi bwa Biden buzakorana n’abiyise amahuriro aharanira demokarasi, hagamijwe gukuraho igitugu n’umuco wo kudahana, byo ntandaro y’amakimbirane n’intambara bimaze guhitana miliyoni nyinshi mu biyaga bigari.

Muri iyo baruwa bakora uko bashoboye ngo bitirire u Rwanda ibikorwa byabo byo guhungabanya umutekano mu biyaga bigari, bagasa n’abatakambira Biden bitwaje ko u Rwanda hari inkunga ruhabwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ikomeza iti “Amashyaka yacu atavuga rumwe n’ubutegetsi yiteguye gukorana na guverinoma yawe mu kurangiza umuco wo kudahana no gushyiraho demokarasi, ari yo yonyine yafungura amahirwe y’iterambere mu karere, bikazana amahoro arambye n’ituze mu karere k’ibiyaga bigari.”

Ni ibintu benshi bahaye urw’amenyo, kuko uretse gushaka kwigaragaza, bitapfa kubaho ko ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika buzorohera imitwe itegura ndetse ikagaba ibitero bihitana inzirakarengane, igasahura, igafata ku ngufu n’andi mahano.

Umwe mu basesenguzi yabwiye Virunga Post ati “Ubutegetsi bwose bwa Amerika bukwiye gufata P4 kimwe nk’indi mitwe yose yaba al Qaeda cyangwa al Shabaab.”

Undi watanze igitekerezo kuri Facebook we yagize ati “Iyi mitwe y’iterabwoba ya P5 iyo iba izi ubwenge yari kwiye guceceka ndetse ikihisha kure. Nyuma y’uruhare yagize mu bitero bya grenade mu Rwanda n’ibindi bitero nk’ibyagabwe mu Kinigi mu mwaka ushize, aba bakora iterabwoba bakwiye guterwa ubwoba no gutabwa muri yombi n’ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa ibindi bihugu.”

Ibitero byo mu Kinigi byagabwe ku wa 4 Ukwakira bihitana abasivili 14 b’inzirakarengane, byemezwa ko byagabwe n’umutwe wa RUD Urunana. Theogene Habumukiza wabifatiwemo yemeye ko baterwaga inkunga n’abarimo abayobozi ba P5 mu Burayi.

Raporo yakozwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye mu 2018, yahishuye ibikorwa umutwe wa P5 ushamikiye kuri ya mashyaka atanu wari ukomeje gukorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukuriwe na Kayumba Nyamwasa wo muri RNC, ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Byaje no kuba impamo kuko ubwo Ingabo za RDC zabigenzuraga, zatahuye uyu mutwe ndetse kimwe n’indi, ziwugabaho ibitero benshi mu bari bawugize baricwa, abarokotse barafatwa bashyikirizwa u Rwanda barangajwe imbere na Rtd Major Mudathiru Habib, ubu bari imbere y’inkiko kandi bemera icyaha cyo kujya mu mutwe w’ingabo utemewe.

Umwe mu basesenguzi yagize ati “Aba bantu batekereza ko umuntu nka Joe Biden, wabaye Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myaka umunani, atazashobora kumenya abo aribo?”

Ubu buryo bwakoreshejwe na P4 bwigeze no kugeragezwa n’umutwe wa FDLR ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yatsindaga amatora, umwandikira umusaba ubufasha mu gukemura ikibazo cy’u Rwanda.

Ni imitwe ariko yakomeje gushaka kurangaza abantu, kuko inshuro zose ibikorwa yagiye igerageza byagiye bikubitwa inshuro, ndetse ibihugu byose bimaze kumenya abo aribo nubwo hari abayobozi babirengaho bakayitera inkunga mu nyungu zabo bwite.

Abafatiwe mu mashyamba muri P5 ubu bari imbere y'urukiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .