00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akora ibikoresho atarabonesha amaso ye: Ibitangaje kuri Hakizimana w’imyaka 17 (Video)

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 7 October 2024 saa 02:26
Yasuwe :

Kuva mu buto ufite inzozi z’icyo ushaka kuzavamo cyangwa aho ushaka kuzagera, ni ibisanzwe kuri buri wese, ariko guharanira kugera kuri cya kintu ni intambwe ya mbere ikwinjiza mu rugendo rugana ha handi wifuza.

Mu karere Kamonyi, Umurenge wa Rugarika, Akagari ka Kigese, Umudugudu wa Kirega, hatuye umuryango uvukamo abana batanu, Hakizimana Tumusifu David w’imyaka 17 y’amavuko, akaba imfura muri bo.

Ni umunyeshuri uri mu mwaka wa gatatu mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ku ishuri rya GS Masaka riherereye mu Murenge wa Rugarika.

Yihebeye ikoranabuhanga dore ko ku myaka ye mike hari byinshi amaze gukora bitangaje.

Iyo urebye umuhate, umurava n’ubushake afite akabifatanya n’ubushobozi buke aba afite, wavuga ko na we hari byinshi ashobora kuzageraho n’ubwo yatangiriye hasi.

Byatangiye hagati ya 2020 na 2021 aho yashushanyaga ibikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga. Akenshi abyuka mu ijoro agahita atangira gushushanya ibyo atekereje.

Uretse kuba aryama agatekereza ikintu runaka agahita abyuka akagishushanya, ahita anashaka uburyo agikora. Byinshi mu bikoresho akora ntaho aba yarabibonye.

Yakoze utudege tutagira abapilote, robot ziterura zikanatwara imizigo, microscope, indege, n’ibindi bitandukanye.

Kurikira ikiganiro kirambuye twagiranye na Tumusifu David:

Uyu musore afite impano yo gukora ibikoresho by'ikoranabuhanga
Hakizimana Tumusifu David w’imyaka 17 y’amavuko akora ibikoresho bitandukanye
Hakizimana Tumusifu David w’imyaka 17 y’amavuko afite inzozi zo gukora ibintu bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .