Ikiganiro ’Akili and Me’ kigaruriye imitima y’abato cyashyizwe mu Kinyarwanda, gitangira gucishwa kuri televiziyo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 3 Ugushyingo 2020 saa 03:52
Yasuwe :
0 0

Ikigo Ubongo cyamamaye muri Afurika mu gukora ibiganiro mfashanyigisho by’abana biri mu mashusho avuga, cyashyize ku mugaragaro igice cya mbere cy’icyitwa ’Akili and Me’, cyahinduwe mu Kinyarwanda, kikaba kiri kunyura kuri Pacis Tv no kuri Youtube.

Ni ikiganiro cyamamaye hirya no hino muri Afurika gifasha abana b’incuke kwiga mu buryo budasanzwe, kikabamenyereza kugira amatsiko, kuvumbura no gukoresha ubwenge bwabo.

Iki kiganiro kigenewe abana bari hagati y’imyaka itatu n’itandatu, kibafasha kunguka inyunguramagambo nshya, bakiga inyuguti, kubara, ubugeni, ubworoherane, ubugwaneza, gukemura amakimbirane n’ibindi.

Abana bagikurikira biga mu buryo bushimishije, binyujijwe mu ngendo shuri bagirana n’umwana w’imyaka ine witwa Akili. Iteka iyo Akili asinziriye, yisanga ahantu hatangaje hitwa ‘Lala Land’, akahigira byinshi hamwe n’inyamaswa z’inshuti ze.

’Akili and Me’ ni ikiganiro cyamuritswe bwa mbere mu mwaka wa 2015, gihita cyigarurira imitima y’abafana ba Ubongo, ahanini bagizwe n’abakiri bato.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi muri Ubongo, Doreen Kessy, avuga ko ikiganiro Akili and Me, atari ubwa mbere cyerekanywe mu Rwanda ariko ko cyabaga kiri mu Cyongereza, kugishyira mu Kinyarwanda akaba yemeza ko ari mahirwe ahawe abana b’u Rwanda.

Ati “Ikiganiro Akili and Me kiri mu Cyongereza cyatangiye kunyura kuri RTV mu mwaka wa 2018. Aya ni amahirwe duhaye abana b’u Rwanda kugira ngo babashe kwigana n’inshuti yabo Akili, umwana w’imyaka ine umaze kuba icyamamare muri Afurika yose, mu rurimi rwabo kavukire, kuri Pacis Tv no ku muyoboro wacu wa Youtube.”

Doreen Kessy ashimangira ko ubufatanye bwabo na Pacis TV bugamije gufasha abana gukomeza kwiga muri ibi bihe bitoroshye bamazemo iminsi.

Ati “Ubufatanye bwacu na Pacis Tv, nka televiziyo iri gukura byihuse mu Rwanda, buzadufasha kugeza ubutumwa bwacu ku miryango itandukanye. Turakangurira ababyeyi gufasha abana gukura mu mitekereze no mu gihagararo ndetse no kubafasha gukomeza kwiga, gusabana no guhorana akanyamuneza muri iki gihe duhanganye n’icyorezo cya Coronavirus ndetse na nyuma yaho.”

Ubongo ni ikigo kidaharanira inyungu gikorera hirya no hino muri Afurika. Intego za zacyo ni ugukoresha ibiganiro n’imikino mfashanyigisho bigenewe abana, ababyeyi n’abarezi, mu gufasha abana bato gukura bakunda kwiga, kuzamura imitsindire y’abana mu ishuri no gutanga ubutumwa bufasha imiryango kugira imibereho myiza no kwimakaza imigenzo myiza.

Doreen Kessy ashimangira ko ibiganiro bya Ubongo bifasha abana kwiga neza igihe bishyizwe mu ndimi zabo kavukire.

Ati “Nta ko bisa kuganirizwa no kwiga mu rurimi uzi kandi wumva neza. Mu mwaka wa 2018, twakoze ubushakashatsi mu Rwanda, kugira ngo turebe koko niba ikiganiro Akili and Me cyafasha abana b’Abanyarwanda kwiga banidagadura.”

“Ibyo twabikoze mbere y’uko ikiganiro gitangira kwerekanwa mu Rwanda. Ubushakashatsi bwaragaje ko abana barebye ikiganiro Akili and Me mu Kinyarwanda basobanukiwe neza inyigisho zigikubiyemo ugereranyije n’abana barebye ibiganiro biri mu zindi ndimi. Ibi bivuze ko abana batandukanye hirya no hino muri Afurika bashobora kurushaho kwiga neza bifashishije ibiganiro byacu igihe tubibahaye mu ndimi kavukire zabo.”

Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) bushimangira ibyiza byo kwigisha abana mu ndimi kavukire zabo.

Muri byo harimo nko kuzamura ijanisha ry’abana bitabira ishuri ndetse n’ijanisha ry’imitsindire yabo, kuzamura umubare w’ababyeyi bagira uruhare mu gufasha abana babo kwiga, binyuze mu kubasubirishamo amasomo, kuganira n’abarezi babo ku myigire y’abana n’ibindi. Gushyira ibiganiro nk’ibi mu ndimi kavukire z’abana ni ingenzi kugira ngo abana bige neza babikunze kandi basusuruke.

Ubongo yakomeje kuba hafi y’abana no muri COVID-19

Kuva icyorezo cya Coronavirus cyagaragara, cyakomye mu nkokora imyigire y’abana basaga miliyari imwe n’igice hirya no hino ku Isi. Ibihugu bitandukanye byo muri Afurika harimo n’u Rwanda, byafunze amashuri kugira ngo iki cyorezo kidakwira mu baturage.

Byatumye Ubongo ifungura ikigega cyayo cy’ibiganiro mfashanyigisho bigenewe abana b’Afurika yose, itangira kubitanga ku buntu ku bitangazamakuru n’abandi bafatanyabikorwa bashobora kubigeza ku babikeneye.

Izo mfashanyigisho za Ubongo zigamije guteza imbere imyigishirize ishingiye ku mikino n’imyidagaduro, ziboneka mu majwi n’amashusho.

Imfashanyigisho za Ubongo zashyizwe mu byiciro bitandukanye hagendewe ku masomo n’insanganyamatsiko kugira ngo ibitangazamakuru n’abandi bafatanyabikorwa bazifuza bazibone byoroshye ku rubuga rwa murandasi, ndetse bazikureho bazifashishe bubahiriza amabwiriza mpuzamahanga agenga uburyo bwo gukoresha ibihangano ku buntu, azwi nka Creative Commons license: CC-NC-ND mu Cyongereza.

Ubongo kandi yashyize ahagaragara amatangazo n’amashusho mfashanyigisho ashishikariza abaturage gukomeza kugira isuku, anabigisha uburyo buboneye bwo gukaraba intoki. Ubongo yanahuje imfashanyigisho zayo n’integanyanyigisho z’uburezi mu bihugu bitandukanye bya Afurika, harimo n’u Rwanda.

By’akarusho, Ubongo yafatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima (OMS/WHO) mu kumurika amashusho y’indirimbo “Will You Wash Your Hands With Akili?” - yigisha abantu, by’umwihariko abana, kwita ku isuku no gukaraba intoki kenshi muri iki gihe isi ihanganye n’icyorezo cya Koronavirusi. Iyo ndirimbo kugeza ubu imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni eshanu n’igice ku rukuta rwa Facebook rw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima.

Doreen Kessy avuga ko Ubongo ifite byinshi ihishiye abana bijyanye n’amasomo agezweho.

Ati “Turi gufasha abana bagera kuri miliyoni 17 kwiga hirya no hino muri Afurika, kandi intumbero yacu ni ugufasha abana miliyoni 500 muri Afurika kubona uburezi bw’ibanze, bagakuza ubushobozi bwabo mu ngeri zitandukanye, ndetse tukababibamo imitekerereze ituma bigirira ikizere, bagaharanira guhindura ubuzima bwabo ndetse bakagira uruhare mu kugira isi nziza kurushaho.”

Jyana na Akili mu rugendo shuri buri wa Kabiri na buri wa Gatandatu kuri Pacis Tv, guhera saa Saba n’igice (1:30pm) cyangwa urebe bimwe mu bice by’iki kiganiro mfashanyigisho kuri Youtube unyuze hano.

Niba ushaka imfashanyigisho za Ubongo zose ku buntu, kanda hano.

Ubongo ni ikigo cya mbere muri Afurika gikora ibiganiro mfashanyigisho bishingiye ku mikino n’imyidagaduro. Nk’ikigo kidaharanira inyungu, Ubongo ikora ibiganiro mfashanyigisho bifasha abana kwiga banezerewe, bishingiye ku mibereho yabo ya buri munsi, kandi biboneka mu buryo butandukanye, bigafasha abana kwiga, no gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bungutse mu guhindura ubuzima bwabo.

Kugeza ubu Ubongo ifasha imiryango itabarika hirya no hino muri Afurika kwigira kuri televiziyo, radiyo, telefoni n’irindi koranabuhanga. Amakuru arambuye kuri Ubongo wayasanga kuri uru rubuga www.ubongo.org

'Akili and Me' yashyizwe mu Kinyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .