Akato n’ihezwa bikorerwa abafite virusi itera Sida mu Rwanda byagabanutseho 80%

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 11 Ugushyingo 2020 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, bwagaragaje ko akato n’ihezwa bikorerwa abafite Virusi Itera Sida mu Rwanda, byagabanutse ku kigero cya 80% kuva mu 2009.

Mu byo ubushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa Kabiri bwagaragaje ko byagabanutse, hagendewe ku bipimo by’amezi 12 ashize, harimo gukorerwa ibikorwa bibabaza umubiri, kubwirwa amagambo asesereza, guhezwa mu makoraniro no mu bikorwa by’imiryango.

Ubu bushakashatsi bukozwe ku nshuro ya kabiri nyuma y’ubwaherukaga mu 2009, bwakozwe kuva mu Ukwakira 2019 kugeza muri Kamena 2020, bukorerwa ahatangirwa serivisi z’ubuzima harenga 20 hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa UNAIDS mu Rwanda, Dr Betru Woldesemayat, yavuze ko kuba u Rwanda rwarabashije guhangana n’akato n’ihezwa bikorerwa abafite virusi itera Sida, ari intambwe ishimishije, ariko asanga hari ibigikwiye gukorwa.

Yagize ati "Haracyakenewe kongera imbaraga mu korohereza abafite virusi itera Sida kubona hafi serivisi zibagenewe. Hakwiye kandi kongerwa imbaraga mu kwigisha abantu ibirebana na Virusi itera Sida, mu nzego z’ibanze, aho bakorera, ku mashuri no mu nsengero."

"Ikindi kandi hakwiye gushyirwaho abarimu babihuguriwe kandi babifitiye ibikoresho, kugira ngo bigishe abana ku buzima bw’imyororokere no kuri virusi itera Sida.”

Muri rusange ibibazo abafite virusi itera Sida bagaragaje ko bahura nabyo ku kigero cyo hejuru, harimo gusakaza amakuru y’uko banduye bitari ku bushake, aho byagaragaye mu baturanyi ku kigero cya 19.2%, kubitangariza abo mu muryango byagaragaye ku kigero cya 5.7%, abo bashakanye byagaragaye ku kigero cya 14.1%, naho ku nshuti bigaragara ku kigero cya 13.5%.

Mu bibazo byagaragajwe n’ubu bushakashatsi ko biri ku kigero cyo hasi, harimo abakunda kugirwa inama yo kutazigera babyara na rimwe, kutazakora imibonano mpuzabitsina, ababwirwa amagambo asesereza, kunenwa, gukwirakwiza amakuru y’uko banduye virusi itera Sida kandi batabibahereye urushya, n’ibindi.

Uhagarariye abakoze ubu bushakashatsi, Dr Ndahimana Jean d’Amour yavuze ko n’ubwo muri rusange akato n’ihezwa basanze biri ku gipimo cyo hasi cyane ugereranyije n’ubushakashatsi bwakozwe mu 2009, hakiri ibyo kongeramo imbaraga.

Yagize ati “Ibintu bigomba kongerwamo imbaraga ni ukongerera ubumenyi abantu bafite virusi itera Sida ku bigendanye n’amategeko abarengera, ikindi ni kuri serivisi zimwe na zimwe zihabwa abafite Virusi Itera Sida, nko kuba hari abavuze ko bajya babwirwa ku byerekeranye cyane no kuboneza urubyaro, no kubashishikariza kutabyara.”

“Abandi rero ni abagira akato k’inkubirane, nk’abantu bakora umwuga w’uburaya, urumva bakunda guhura n’ako kato, kuko iyo banduye bagakora n’uburaya bakunda guhura n’akato kurushaho.”

Muri rusange ubu ubushakashatsi bwagaragaje ko hari abahorana ubwoba batatinyuka gutangariza abandi uko bahagaze, bunerekana ko ibyiciro byibasiwe cyane ari abagore n’urubyiruko.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu Rwanda ubwandu bwa virusi itera Sida buri kuri 3%, benshi muri bo ni abagore. Mu cyaro ubwandu bwa Virusi itera Sida buri kuri 2.5%, mu gihe mu mujyi buri kuri 4.8%.

U Rwanda rwashyize imbaraga mu bikorwa byo kurwanya Sida no kudaha akato abayifite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .