Akarere ka Rwamagana kashyikirijwe igishanga cyashowemo miliyoni 20 $

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 5 Ugushyingo 2020 saa 08:21
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga, JICA, cyashyikirije Akarere ka Rwamagana ibikorwa byo kuhira bifite agaciro ka mliyoni 20 z’amadorali, byitezweho kongera umusaruro w’ubuhinzi bw’umuceri bukava kuri toni 3.5 bukagera kuri toni zirindwi kuri hegitari.

Uyu mushinga watashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Ugushyingo 2020 mu gishanga cya Cyaruhogo gihingwamo umuceri na koperative eshatu zibarizwamo abanyamuryango 1 174, kikaba gifite ubuso bungana na hegitari 170 ziherereye mu mirenge itatu ariyo Kigabiro, Mwulire na Rubona.

Mu bikorwa byakozwe muri uyu mushinga watangijye muri Gashyantare 2019 harimo kuvugurura ingomero ebyiri za Cyimima na Gashara, kubaka urugomero rushya rwa Bugugu ndetse n’umuyoboro ujyana amazi mu mirima y’abaturage ureshya na kilometero 23.7.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, yavuze ko bishimiye gufatanya n’u Rwanda mu guteza imbere umuhinzi ngo kuko ari umwuga ukorwa n’Abanyarwanda benshi.

Yavuze ko iyo ubuhinzi bukozwe neza butanga umusaruro imbere mu gihugu, bukanatanga imirimo ku bantu benshi ari nayo mpamvu bahisemo gutera inkunga uyu mushinga.

Ambasaderi Masahiro avuga ko uretse kubaka ingomero hanahuguwe abahinzi ku gukoresha neza izi ngomero bubatse ku buryo amazi azajya avamo azajya agirira umumaro abahinga umuceri muri iki gishanga, bagatera imbere ndetse n’ubukungu bukazamuka.

-  Akanyamuneza ni kose ku bahinzi

Abaturage bahinga mu Gishanga cya Cyaruhugo bishimiye kubona icyuzi kigiye kujya kibafasha mu kuhira umuceri bahingaga ukumira mu murima.

Uwineza Clementine yagize ati “Mbere bataradukorera ruriya rugomero twahingaga umuceri ukumira mu murima kubera kubura amazi, none ubu tugiye kwagura ubuso twahingagaho ahararaga tuhahinge hose twiteze imbere.”

Harerimana Alphonse we yavuze ko bishimiye kwegerezwa amazi yo kwifashisha mu kuhira.

Yagize ati “Ni uburyohe kuba tubonye amazi twari twarayabuze, nk’ubu impeshyi yageraga tugahinga dutanguranwa tuyacuranwa bamwe bakenda no kurwana bapfa amazi ariko ubu tugiye kujya tuyabonera igihe tuhinge neza.”

Hakizimana Samuel ubarizwa muri Koperative ya Bugugu we yavuze ko ubusanzwe wasangaga umusaruro wa koperative yabo ari muke bitewe nuko bahingaga ibice bimwe na bimwe by’igishanga ahandi bakahahinga ibindi bihingwa. Yavuze ko ubwo igishanga cyose kigerwamo n’amazi bagiye hose kujya bahahinga umuceri ku buryo biteguye guhaza isoko.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yashimiye u Buyapani ku bikorwa byiza bakomeje gufatanya na Leta y’u Rwanda kugeza ku baturage.

Ati “Ikigamijwe ni ukugira ngo mutere imbere mukire, ikindi rero mugomba gufata neza ibi bikorwa remezo, mwabonye izi nzira z’amazi ntabwo zikwiriye kuzuramo ibyondo cyangwa ibindi bintu bibuza amazi kugenda, tugomba kuzifata neza, ni ibikorwa byanyu kuri ubu.”

Guverineri Mufulukye yakomeje asaba ababyeyi kurinda abana babo kujya muri izi ngomero zubatswe kuko bashobora kogamo zikajyana ubuzima.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi 2017/2014, Leta yiyemeje ko ubutaka bwuhirwa buzava ku buso bungana na hegitari 48.508 zo mu 2016/2017 bugere kuri hegitari 102.284 mu 2024. Umwihariko uzahabwa ubuhinzi bukorerwa mu bishanga n’ubukorerwa ku buso buto hakoreshejwe ikoranabuhanga ridahenze cyane.

Abayobozi babanje gutambagizwa ibikorwa binyuranye byubatswe muri uyu mushinga
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Musabyimana Jean Claude aganira n'Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab
Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Mufulukye Fred, ubwo batahaga ku mugaragaro ibikorwa byo kuhira i Rwamagana
Uwineza Clementine avuga ko mbere bahingaga ibihingwa bikumira mu murima ariko ngo ubu basarura neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .