Akarere ka Nyaruguru kaciwe Miliyoni zisaga 580 Frw kubera amanyanga kakoreye Rwiyemezamirimo

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 23 Ukwakira 2019 saa 11:55
Yasuwe :
0 0

Akarere ka Nyaruguru kaciwe Miliyoni zisaga 580 Frw yo kwishyurwa Sosiyete yitwa BES & Supply yari yaratsindiye isoko ryo kubaka Gare ya Kibeho hamwe n’Isoko rigezweho rya Nyaruguru, iza kuryamburwa mu buryo busadobanutse.

Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi ku wa 21 Ukwakira 2019 rutegeka Akarere ka Nyaruguru kwishyura iyo Sosiyete 585,379,543 Frw harimo ay’imirimo yakoze, amande y’ubukererwe n’indishyi z’akababaro.

Muri Werurwe 2015, ni bwo Sosiyete yitwa BES & Supply ihagarariwe na Nzizera Aimable yatsindiye isoko ryo kubaka Gare ya Kibeho hamwe n’Isoko rigezweho rya Nyaruguru.

Iyo mirimo yagombaga kumara amezi 18, itwaye 840.675.210 Frw nyamara Nzizera avuga ko ubwo isoko ryari rigeze ku gipimo cya 80% yaryambuwe ashinjwa kutarangiza imirimo vuba, rihabwa undi rwiyemezamirimo kuri miliyoni 590 Frw.

Nzizera yashinje Akarere ka Nyaruguru kumukorera amanyanga kuko hari hasigaye imirimo izatwara agera kuri Miliyoni 70 Frw ariko Rwiyemezamirimo warihawe bwa kabiri yishyurwa Miliyoni 590 Frw.

Muri iyo mirimo ngo harimo iya Miliyoni zisaga 100 Frw uwo rwiyemezamirimo yahise yishyurwa kandi Nzizera yari yarayirangije.

Nzizera akimara kubona ko yambuwe isoko mu buryo budasobanutse yahisemo kugana inzira y’ubutabera kugira ngo arenganurwe.

Yabwiye IGIHE ko yishimiye icyemezo cy’urukiko kuko rwashyize mu gaciro rukumva akarengane ke.

Ati “Nyuma y’uko urubanza rurangiye twebwe dutegereje ko akarere gashobora kujurira ariko ubwo batajuriye icyo tugomba gukora ni ukujya kubishyuza. Njyewe nishimiye icyemezo cy’urukiko.”

Muri Werurwe 2019 Nzizera yabwiye IGIHE ko kuba yarambuwe isoko mu buryo budasobanutse kandi yari amaze kuritakazaho amafaranga menshi ndetse hari na fagitire z’ibikoresho yari yaraguze arenga Miliyoni 400 Frw byatumye agenda atishyuye abaturage yakoresheje.

Avuga ko Akarere nikubahiriza icyemezo cy’urukiko akishyurwa na we azahita yishyura abaturage abereyemo ideni.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, yabwiye IGIHE ko amakuru y’uko batsinzwe yayamenye ariko batarabona umwanzuro w’urukiko ngo barebe icyo bakora.

Ati “Yego ni ko nabibonye [ko Akarere katsinzwe]; ntabwo turabona umwanzuro w’urukiko, nituwubona turawusuzuma dufate icyemezo cy’icyo dukora.”

Habitegeko avuga ko kuri ubu isoko rya Kibeho na Gare byamaze kuzura ku buryo mu gihe gito bizatahwa ku mugaragaro.

Inkuru wasoma: Nyaruguru: Urujijo ku isoko rya miliyoni zisaga 800 Frw ryatanzwe inshuro ebyiri

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza