Akarere ka Nyanza kabaye aka mbere mu bumwe n’ubwiyunge, Nyarugenge iza inyuma

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 23 Nzeri 2019 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Akarere ka Nyanza ko mu Ntara y’Amajyepfo kaje ku mwanya wa mbere mu kwesa imihigo ijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019.

Byatangajwe kuri uyu wa Mbere mu muhango wo gushimira uturere twesheje neza imihigo y’ubumwe n’ubwiyunge, umuhango wateguwe na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Akarere Nyanza kaje ku mwanya wa mbere n’amanota 96 %, gakurikirwa na Gisagara yagize amanota 85 % naho Burera iba iya gatatu n’amanota 84.5 % . Akarere ka Nyarugenge ko mu mujyi wa Kigali niko kaje ku mwanya wa nyuma n’amanota 48 %.

Meya w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yashimye umwanya akarere ayoboye kabonye, avuga ko waturutse mu bufatanye bw’abaturage n’abandi bafatanyabikorwa b’akarere.

Yavuze ko Nyanza yatangiye guhiga guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge guhera mu 2015 ubwo ako karere kazaga inyuma mu by’ubumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati “Nyuma ya raporo y’uko ubumwe n’ubwiyunge buhagaze yasohotse mu 2015, akarere ka Nyanza ntabwo twari duhagaze neza. Byatumye dukora cyane kandi biragaragara ko hari ibiri guhinduka.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase, yavuze ko ubumwe n’ubwiyunge ari ryo shingiro ry’umutekano, kandi ko nta mutekano ntaho igihugu cyaba kigana.

Yashimiye uturere twagize amanota meza, adushishikariza gukomereza aho ariko asaba n’utwagize amanota mabi kwikubita agashyi.

Ati “Umutekano n’ubumwe n’ubwiyunge biragendana, ntibijya bisigana. Iterambere ryose twakubaka ntiryaramba hatari ubumwe n’ubwiyunge. Ni imihigo tugomba kwesa tutadetegereje abaza kudukorera isuzuma kuko ubuzima bw’umunyarwanda ni aho buri. Ubumwe n’ubwiyunge niho umutima w’igihugu uri.”

Akarere ka Gicumbi niko kaje ku mwanya wa mbere mu kwesa imihigo y’ubumwe n’ubwiyunge y’umwaka ushize, naho aka Ruhango kaza inyuma. Akarere ka Nyanza kari kaje ku mwanya wa 18 n’amanota 68 %.

Uko uturere twose twarushanyijwe

1.Nyanza 96 %

2.Gisagara 85 %

3.Burera 84.5 %

4.Gakenke 83 %

5.Kamonyi 82 %

6.Huye 80.5 %

7.Bugesera 80.5 %

8.Nyamasheke 80.5 %

9.Kayonza 79.5 %

10. Kirehe 79 %

11.Karongi 77 %

12.Nyagatare 77 %

13.Rulindo 76 %

14.Kicukiro 73.5 %

15.Ngororero 72 %

16.Ngoma 72 %

17.Muhanga 71 %

18.Ruhango 71 %

19.Nyamagabe 70.5 %

20.Gicumbi 70 %

21.Rusizi 70 %

22.Nyaruguru 66.5 %

23.Rwamagana 66 %

24.Musanze 63.5 %

25.Rutsiro 62.5 %

26.Nyabihu 62 %

27.Rubavu 61

28. Gatsibo 60.5 %

29. Gasabo 60 %

30. Nyarugenge 48 %

Akarere ka Nyanza kashimiwe kuba kabaye aka mbere mu bijyanye n'ubumwe n'ubwiyunge
Minisitiri Shyaka yasabye uturere twa mbere gukomereza aho , utwa nyuma tukikubita agashyi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge Ndayisaba
Minisitiri Prof Shyaka yashishikarije utundi turere kwikubita agashyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .