Mu ntangiriro za Kanama 2020 nibwo Akarere ka Kicukiro katashye ku mugaragaro icyiciro cya mbere cy’ibyumba by’amashuri n’ubwiherero cyari kigizwe n’ibyumba 104 n’ubwiherero 114 byose byubatswe muri gahunda yo kugabanya ubucucike n’ingendo abanyeshuri bakora bagana ishuri iri mu gihugu hose.
Kuri uyu wa 15 Ukuboza 2020 hatashywe icyiciro cya Kabiri kirimo ibyumba bigeretse n’ibitageretse kigizwe n’ibyumba 115 n’ubwiherero 120. Ibyumba bitageretse ni 99 naho ibigeretse rimwe (G+1) ni umunani bigize ibyumba 16 byose hamwe bikaba 115.
Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye rya Kagarama, rimwe mu yatashyweho ibyumba bigeretse, Samuel Nkurunziza, yavuze ko uretse kugabanya ubucucike bizabafasha kongera umubare w’abanyeshuri bikanorohereza abajyaga kwiga kure kubera ko iri shuri ritari rifite ubushobozi bwo kubakira bose ndetse akaba anemeza ko n’amashami iri shuri rifite aziyongera.
Yagize ati "Twifuzaga no kongeraho irindi shami naryo rya siyansi kuko amenshi dufite hano ni aya siyansi, ubwo urumva ko ari no kongera abanyeshuri bifuzaga kwigira hano."
Iri shuri rishya ryatashywe rizigiramo abanyeshuri 368 bityo ritume iki kigo cyakira abanyeshuri 1500 kandi batarenze 46 muri buri shuri.
Mujuganje Clemence ufite umwana wiga ku rwunge rw’amashuri rwa Muyange yavuze ko nk’ababyeyi bishimiye ko abana babo biga bisanzuye kandi ari bake imbere ya mwarimu ku buryo abasha kubakurikirana.
Ari "Twishimye nk’ababyeyi abana bacu bazajya biga neza bicare bahanye umwanya bahumeka."
Umwalimu mu Rwunge rw’amashuri rwa Kicukiro, Uwimana Jacqueline, yahamije ko gukemura ikibazo cy’ubucucike ari ikintu gikomeye mu burezi.
Ati "Umubare w’abana benshi n’iminota umwarimu aba afite kubigisha no kubagenzura bituma iminota irangira utabagezeho, bikongera igihe cyo kuzongera kubareba kandi ari bakeya wabireba bikihuta ugafata irindi somo rishya."
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yasabye abanyeshuri ’kwiga bashyizeho umwete umusaruro batanga ukaba mwiza icyo akaba aricyo bitura igihugu’.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu, Umutoni Gatsinzi Nadine, yashimiye uruhare rw’abaturage avuga no kuri gahunda yo kubaka bajya hejuru kuko aribyo birondereza ubutaka.
Ati "Ni yo gahunda ihari ikomeye ngira ngo mu Mujyi wa Kigali habayeho no kutwitaho mu buryo bwihariye kuko ubundi byari byatangiye bizwi ko tuzubaka hasi kuko ni yo mikoro yari ahari ariko kubera imiterere y’Umujyi wa Kigali ubutaka buhenze budapfa no kuboneka, Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’izindi nzego bemeje ko habonekamo ibyumba bigeretse ariko uko twifuza mu Mujyi wa Kigali ni uko twakubaka tujya hejuru kuko nibyo birondereza ubutaka."
Ku wa 1 Kamena 2020, nibwo Minisiteri y’Uburezi yatangije ku mugaragaro iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri bisaga ibihumbi 22,5 n’ubwiherero 31.932 byitezweho kuba byuzuye bigakoreshwa amashuri asubukuye.
Byubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Banki y’Isi, abaturage bagatanga Umuganda.
Byari biteganyijwe ko mu Karere ka Kicukiro muri Nzeri haba hubatswe ibyumba by’amashuri 406 n’ubwiherero 543 mu rwego rwo gukemura icyo kibazo cy’ingendo ndende n’ubucucike ku banyeshuri.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!