00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akarere ka Kayonza kasobanuye ikibazo cya Uzamukunda wanze ingurane ibintu bye bigasohorwa mu nzu

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 13 Gicurasi 2021 saa 06:15
Yasuwe :
0 0

Umuturage witwa Uzamukunda Anastasie ufite imyaka 53 utuye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange, yasohowe mu nzu ze z’ubucuruzi nyuma y’igihe kinini ahawe amafaranga y’ingurane n’Akarere ka Kayonza kugira ngo ahari hari inzu ze hacishwe ibikorwa remezo ariko yinangira kuyafata avuga ko ari make.

Uyu muturage yatangiye gusohorwa mu nzu mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi 2021 mu Mujyi wa Kayonza rwagati iruhande rwa gare.

Ahari hubatse inzu y’ubucuruzi y’uyu mugore ifite imiryango itatu n’izindi nzu zubatswe mu gikari zifite imiryango icyenda ndetse n’abandi baturage bahegereye, byanzuwe ko hacishwa ruhurura nini ikusanya amazi yo muri uyu Mujyi ndetse hakanacishwa inzira y’abanyamaguru nini.

Hahise hatangira ibikorwa byo gukora igenagaciro kugira ngo aba baturage bimurwe aha hantu kuko amazi menshi aturuka muri aka Karere yari atangiye kujya asenyera benshi.

Akarere kohereje umugenagaciro atangira kugena amafaranga azahabwa aba baturage, ageze kuri Uzamukunda amubarira miliyoni 50 Frw undi arabyanga avuga ko amafaranga abarirwa ari make ugereranyije n’inzu zihari.

Byabaye ngombwa ko yishakira umugenagaciro we bwite abibwira ubuyobozi bw’Akarere burabyemera, uyu mugenangaciro we yahahaye agaciro ka miliyoni 77 Frw, abibwiye Akarere kamubwira ko ayo mafaranga ari menshi biba ngombwa ko abagenagaciro bombi bicarana bafatira umwanzuro hamwe.

Bombi baricaranye bananirwa kumvikana, uw’akarera azamura igiciro bigera kuri miliyoni 58 Frw naho uwa Uzamukunda nawe aragabanya ahagararira kuri miliyoni 65 Frw, hasigaramo ikinyuranyo cya miliyoni 7 Frw.

Uzamukunda yabwiye IGIHE ko yahise atangira kwitabaza inkiko kugira ngo arenganurwe, ariko ubuyobozi bumutegeka gukuramo ibintu bye.

Ati “Amafaranga bambariye njye sinyemera.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bwamuhaye amabaruwa menshi amuteguza kwimuka ngo kuko amazi menshi amanuka mu miferege arimo gusenyera abandi baturage kandi harimo kubakwa ruhurura nini, abandi baturage ngo barishyuwe ndetse banavamo bajya gushaka aho batura bukamushinja kwigomeka.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, aganira na IGIHE yavuze uyu muturage yakuwemo ku ngufu kuko yahawe amafaranga akayanga ahubwo agashaka kwigomeka ku buyobozi.

Ati “Mu rwego rwo kuvugurura umujyi no gukora ibikorwa remezo hano mu Mujyi, twatangiye gukora imihanda, imiferege na za ruhurura nini zitwara amazi, ni uko dusanga hari inzu bizaba ngombwa ko zivamo bamwe twaranabimuye bigeze kuri uriya mugore arabyanga, twamweretse ko aho atuye hazaca umuhanda na ruhurura tumukoreye igenagaciro araryanga.”

Meya Murenzi yavuze ko byageze aho bamuha miliyoni 58 Frw zivuye kuri miliyoni 50 Frw we akabaka miliyoni 65 Frw, ngo bamusabye kugana urukiko ntiyabikora ahubwo akomeza kwigomeka ari nako amazi aturuka mu zindi ruhurura akomeza gusenyera abandi baturage.

Ati “Mu kwezi kwa Gatatu twaramwandikiye tumusaba kwitegura gukuramo ibintu aranga, mu kwa Kane turongera turamwandikira nabwo arinangira, mu cyumweru gishize twarongeye tumusaba gukuramo ibintu bye acururizamo aranga atubwira ko ari twe tuzabyikuriramo.”

Meya Murenzi yavuze ko ibintu bye byakuwe mu iduka rye bibitse ahantu hizewe akaba ari nayo mpamvu byakuwemo hari ubuyobozi ku nzego zose kugira ngo hatagira ikintu cye kihaburira cyangwa ngo cyangirike.

Yavuze ko kandi uyu mugore nakenera amafaranga yemerewe nk’ingurane miliyoni 58 Frw azatanga konte ye akayashyikirizwa nta kibazo.

Mu Mujyi wa Kayonza hatangiye kubakwa ibilometero 4,5 bya kaburimbo ibindi bitatu bikazubakwa mu isantere ya Kabarondo bizatwara arenga miliyari eshanu, uretse iyi mihanda hazanubakwa ruhurura nini ikusanya amazi yose ava mu miferege iri muri aka karere ifite agaciro ka miliyoni 178 Frw.

Ruhurura nini iri kubakwa yahagaritswe n'inzu za Uzamukunda wanze kwimurwa
Uzamukunda avuga ko Akarere kamusohoye mu nzu ku ngufu atararegera urukiko ngo rukemure ikibazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .