00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akarere ka Karongi karishyuzwa arenga miliyoni 69 Frw y’ibirarane by’ubutumwa bw’akazi

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 7 Ukwakira 2022 saa 07:32
Yasuwe :

Abakozi mu nzego zitandukanye zirimo Imirenge n’Utugari mu Karere ka Karongi barishyuza aka karere agera kuri miliyoni 69 z’amafaranga y’u Rwanda y’ubutumwa bw’akazi bagiyemo ariko ntibishyurwe.

Ibyo birarane bimaze imyaka myinshi icyakora ubuyobozi bw’Akarere bwo bwemera ibyo kuva mu 2006 kugeza mu 2012.

Abakozi baberewemo imyenda ngo bagiye boherezwa mu butumwa bw’akazi bagakoresha amafaranga yabo bategereza kwishyurwa baraheba. Ibyo ngo byagize ingaruka ku bukungu bw’imiryango yabo.
Umwe muri bo yabwiye IGIHE ko akarere kamurimo ibirarane by’amafaranga y’ubutumwa bw’akazi arenga ibihumbi 300Frw.

Ati "Bandimo ibihumbi 300Frw, gutinda kuyishyurwa byangizeho ingaruka kuko akenshi usanga baragiye baduhamagara mu nama bagashyiraho ngo birihutirwa, umuntu akaguza bitewe n’uko hari igihe yabaga nta mafaranga afite yo gutega moto. Moto kuva Mutuntu kugera ku biro by’akarere yishyurwa ibihumbi 15 Frw ayo mafaranga iyo uyakoresheje wayagujije umuntu ugatinda kwishyurwa bihungabanya ubukungu bw’umuryango wawe".

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Niragire Théophile yabwiye IGIHE ko aya mafaranga ari ayo guhera muri 2006 kugera 2012.

Ati "Hari igihe ubushobozi bw’akarere bwabaga budahagije kugira ngo bishyure ziriya misiyo kandi ntibyari kubuza abakozi gukora. Ubushobozi bwagiye buboneka bugafatira aho bigereye bya birarane bikagumamo. Twarayabaruye yose kugira ngo tuyishyure twe gukomeza gukoresha abakozi batishimye".

Visi Meya Niragiye yavuze ko inama njyanama yasabye akarere gukora gahunda yo kubishyura izaba igaragaza umubare w’amafaranga n’igihe azishyurwa gusa nta gihe ntarengwa bihaye cyo kuba bamaze kwishyura ibi birane.

Ibiro by'Akarere ka Karongi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .