Babitangaje kuri uyu wa 12 Mutarama 2023, ubwo Akarere ka Karongi kahembaga aba banyeshuri batatu batsinze neza bakaba aba mbere ku rwego rw’igihugu.
Abo banyeshuri bahembwe ni Ndahimana Alexis wigaga muri ES Kirinda, Niyomukiza Elie na Niyomungeri Olivier bigaga TTC Rubengera.
Ndahimana yahembwe telefone igezweho k’ibihumbi 100 n’amafaranga ibihumbi 300Frw, naho Niyomukiza na Niyomungeri buri umwe ahembwa telefone y’agaciro k’ibihumbi 100 n’ ibihumbi 100Frw kuri buri umwe.
Ndahimana yabaye uwa mbere mu gihugu mu masomo y’ubumenyi rusange yabwiye IGIHE ko icyamufashije gutsinda ari ugukora cyane, kugira ikinyabupfura, kudacika intege, no gukorera ku gihe byose biherekejwe no gusenga.
Ati “Abanyeshuri ndabashishikariza gukorana umwete no kubaha ababayobora, bakaba abantu bafite ikinyabumfura kandi bagendera ku ndangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, ibi byose nibabikurikiza nta kabuza bazatsinda neza”.
Kwizera Fabien wiga mu mwaka wa Gatnu muri TTC Rubengera, avuga ko kuba abanyeshuri babiri bigaga ku ishuri ryabo umwe yarabaye uwa gatatu undi akaba uwa Gatanu ku rwego rw’igihugu mu mashuri nderabarezi byabahumuye amaso babona ko byose bishoboka.
Ati “Bariya banyeshuri turabazi bari abantu biga cyane, kuba barabaye aba mbere ku rwego rw’igihugu byaradushimishije, ubu turi kwiga dushyizeho umwete, intego dufite ni uko noneho ubutaha uwa mbere n’uwa kabiri bose bazava mu kigo cyacu”.
Uwamahoro Brigitte wiga kwigisha amasomo ya siyansi, avuga ko ku mashuri bahura n’ibishuko birimo n’ibigare gusa ngo kuba basaza be baratsinze ibi bishuko bakaba aba mbere mu gutsinda ku rwego rw’igihugu nawe byamuhaye icyizere cy’uko gutsinda ibyo bishuko bishoboka.
Ati “Bariya banyeshuri bari abantu bakora cyane kandi bakanaduhumuriza batubwira ngo ibintu ntabwo bikomeye, nidukora cyane tuzabitsinda, bari mu wa Gatandatu twe turi mu wa kane, inama batugiriye tuzazikurikiza kandi twizeye ko bizatugirira akamaro”.
Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye rya Kirinda, Niyomugabo Dominique, avuga ko ubufatanye hagati y’abarezi, abanyeshuri n’ubuyobozi bw’ikigo aribyo byatumye bagira umunyeshuri wa mbere watsinze neza ku rwego rw’igihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine yavuze ko bateguye igikorwa cyo gushimira abanyeshuri batsinze neza kuko bahesheje ishema akarere ka Karongi.
Ati “Iyo umuntu yakoze neza agomba gushimirwa, niyo mpamvu twabatumyeho ngo tubashimire n’ababyeyi babo bahari n’abayobozi b’amashuri bizeho kugira nabo tubashimire”.
Meya Mukarutesi yasabye abarezi gutanga imbaraga zabo n’ubumenyi bafite mu kubaka uburezi bufite ireme.
Ndahimana wabaye uwa mbere ku rwego rw’igihugu avuka mu murenge wa Murunda umwe mu mirenge y’icyaro. Avuga ko afite intego yo gukomeza gukora cyane kugira ngo azavemo umuganga ushoboye avure abaturage.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!