Aba baturage bubatse ibyumba by’amashuri kuri site ya Kagarama A, bahawe akazi bizezwa kujya bahembwa nyuma y’iminsi 15 ariko bari bamaze ukwezi batarabona amafaranga bakoreye.
Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere Myiza mu Karere ka Gasabo, Shema Jonas, yabwiye IGIHE ko impamvu bari baratinze kubishyura ari uko akarere kari kakiri mu mavugurura y’ingengo y’imari kandi ko bica mu nzira ndende.
Ati “Bahembwa mu minsi cumi n’itanu, rero amafaranga yari ataraboneka buriya turi mu kwezi dukora ivugurura ry’ingengo y’imari ariko uyu munsi ku gicamunsi [ku wa Gatandatu] baraba bahembwe."
Yakomeje avuga ati" Ibyo bibaho ko tuba twatinda guhemba abantu, ntabwo ari amafaranga ava mu kigega cy’umuntu gusa ni uburyo bwo kubyuzuza biba byanze, urumva ni amafaranga ya leta kandi agira inzira anyuramo ariko uyu munsi bararara bahembwe.”
Ku wa 1 Kamena 2020 nibwo Minisiteri y’Uburezi yatangije ku mugaragaro iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri bisaga ibihumbi 22,5 n’ubwiherero 31.932 byitezweho kugira uruhare mu kugabanya ubucucike mu mashuri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!