00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akanyamuneza ni kose ku bahanga mu by’imiti bahuguwe mu gihe cy’amezi atandatu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 September 2024 saa 09:42
Yasuwe :

Abanyamwuga mu bijyanye n’imiti n’abandi bize ibijya gusa na byo mu Rwanda batangiye guhugurwa ku buryo bwo gukora inkingo n’imiti ndetse no kugenzura ubuziranenge bwayo, basoje amahugurwa ajyanye no gupima ubuziranenge bwayo mu gihe cy’amezi atandatu.

Ni amahugurwa yateguwe nan’Umuryango Nyarwanda uharanira guteza imbere ubuzima rusange bw’Abaturage “OPHI” [Organisation for public health improvement] guhera muri Werurwe uyu mwaka aho abahuguwe bayakoraga nyuma y’amasaha y’akazi.

Aba bahawe amahugurwa ajyanye no gusuzuma imiti no gupima inkingo ndetse no kuzikora, amasomo yo gukurikirana ubuziranenge bw’umut i[kuva ukorwa, kugera ku isoko n’igihe uri mu barwayi].

Iriza Vestine yavuze ko yishimye cyane kubera ko hari byinshi yigiye mu mahugurwa ya OPHI.

Ati “Ndishimye ko nakiriye impamyabushobozi nyuma y’amezi atandatu duhugurwa na OPHI. Aya mahugurwa twahawe njye yaranejeje ari na yo mpamvu nagize umuhate. Amasomo twahawe yatwunguye byinshi kandi by’ingirakamaro kuko ibyinshi ntabwo twari twarabibonye mu masomo yacu turi mu ishuri.”

Yavuze ko bigiye kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi mu buvuzi, kuko hari ibindi byinshi biyunguye. Yashimiye ababigishije ndetse na OPHI ku gitekerezo cyayo cyo guhugura abanyamwuga mu by’ubuvuzi.

Nizeyimana Marie na we wahawe impamyabushobozi, yavuze ko amahugurwa yahawe, agiye kumufasha mu buzima busanzwe ndetse no mu kazi ke ka buri munsi ndetse n’ejo hazaza.

Ati “Ntabwo byari byoroshye kuko ari amahugurwa twakoraga tuvuye mu kazi, ariko kubera uburyo yari ingenzi twakoresheje uko dushoboye ndetse n’abarimu bakagerageza kuboneka. Twahawe amahugurwa ku bijyanye n’ubuziranenge bw’inkingo. Mu Rwanda hari kuza inganda zikora inkingo zizakenera ko abantu bazi ibijyanye na zo, n’ubwo utakoramo hakaba hari ubumenyi ubifitemo.”

Nkundimana François na we wahuguwe, yagaragaje ko yishimiye amahugurwa arangije, avuga ko byari ibihe byiza kandi ari amahugurwa yari ingirakamaro.

Uwambajineza Tite wari uhagarariye abatanze amahugurwa, yashimiye abahanga mu by’imiti babashije kwitabira ndetse avuga ko atari ubumenyi bwo kubika. Ati “Ubumenyi mwahawe si ubwo kurambika, ni ukugira ngo muzabubyaze umusaruro. Tukaba twishimira icyo gikorwa.”

Umuyobozi Wungirije w’Umuryango OPHI, Dr. Habineza Moïse, yabwiye abahawe amahugurwa ko bakwiye gusangiza ubumenyi bagenzi babo.

Ati “Iki gikorwa cy’amahugurwa na cyo bijyana no kuzamura imibereho myiza y’abaturarwanda. Turatekereza ko ubumenyi muvanye hano buzabafasha yaba hano cyangwa ahandi hantu. Wowe ushobora kuba ufite ubumenyi ukaba wanabusangiza mugenzi wawe.”

Yavuze ko nubwo abantu baba bahuriye mu mahugurwa aba ari n’umwanya wo kumenyana, buri wese bitewe n’aho akora akaba yafasha mugenzi bahuye.

Ubuyobozi bwa OPHI butangaza ko yiteguye gutanga ubumenyi ku bantu babukenera, yaba abo hanze y’u Rwanda n’abari mu Rwanda muri rusange.

Abarangije muri iki cyiciro cy’amahugurwa, bashobora kugira uruhare mu nganda zikora imti, inkingo, ubushakashatsi ku miti, kuba bakora mu bigo mpuzamahanga bitandukanye bigenzura imiti, inkingo ndetse n’ibindi bikoresho byo mu buvuzi.

Aya mahugurwa yahawe abahanga mu by'imiti
Uhagarariye Inzobere zatanze amahugurwa mu gukora no kugenzura ubuziranenge ku miti n'inkingo ku bufatanye na OPHI yaba izo mu Rwanda no mu mahanga zahuguye
Nkundimana François [uri hagati] na we wahuguwe, yagaragaje ko yishimiye amahugurwa arangije, avuga ko byari ibihe byiza kandi ari amahugurwa y’ingirakamaro
Nizeyimana Marie [uri hagati] na we yahawe impamyabushobozi yavuze ko amahugurwa yahawe agiye kumufasha mu buzima busanzwe
Umuyobozi Wungirije w’Umuryango OPHI, Habineza Moïse, yabwiye abahawe amahugurwa gusangiza ubumenyi bagenzi babo
Abahuguwe bafata ifoto y'urwibutso

Amafoto: JerryImages


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .