Akanyamuneza mu bitaramo bya gikirisitu mu ijoro rya Noheli (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 25 Ukuboza 2018 saa 01:29
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro rishyira ku wa Kabiri, tariki ya 25 Ukuboza 2018, abakirisitu mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bahuriye mu nsengero zabo mu bitaramo bitegura umunsi wa Noheli, abizera bizihizaho ivuka rya Yesu/Yezu.

Ni umugoroba wo kuramya no gushima Imana hazirikanwa uko Yesu/Yezu yavukiye mu muvure, ahantu hasuzuguritse akitangira gucungura ikiremwamuntu.

IGIHE yazengurutse muri zimwe mu nsengero ifata amafoto y’abitabiriye ibitaramo ku munsi ushyira uwo Umukiza w’abari mu Isi yavukiyeho.

Ni ibihe byihariye ku bataramiye muri ADEPR Nyarugenge, Paruwasi ya St Michel, Zion Temple CC Gatenga no muri Women Foundation ku Kimihurura.

Abitabiriye ibi bitaramo bafashe umwanya wo gushima Imana yatanze umwana wayo w’ikinege ngo apfire ab’Isi.

Muri Zion Temple CC Gatenga, habaye igitaramo cyateguwe na Asaph Music International cyo kumurika album yayo ya Kane y’amajwi y’indirimbo icyenda yise “Wambaye icyubahiro.” Cyanitabiriwe n’umuhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda, Uwimana Aimé.

Abakirisitu ba Women Foundation Ministries iyoborwa n’Umushumba Mukuru, Apôtre Alice Mignonne Kabera unakuriye Noble Family Church, bataramiye ku Kimihurura aho iri torero ribarizwa.

Abakirisitu bo muri ADEPR Nyarugenge mu gitaramo kibanziriza ijoro rya Noheli cyabaye mu ijoro ryo ku wa 24 Ukuboza 2018
Abakirisitu bo muri Women Foundation Ministries mu gitaramo cya Noheli
Abitabiriye igitaramo bafashijwe cyane mu mwanya wo kuramya no guhimbaza Imana
Asaph Music International yo muri Zion Temple yakoze igitaramo cyo kumurika album yayo ya Kane y’amajwi y’indirimbo icyenda yise “Wambaye icyubahiro”
Ibihangano byifashishwa bishingiye ku kuvuga uko Yesu cyangwa Yezu yavukiye ahantu hasuzuguritse ariko akitangira abatuye Isi
Igitaramo cyabereye muri ADEPR Nyarugenge cyasojwe ahagana saa yine z'ijoro
Ni umwanya wo kwishimira ivuka rya Yesu n'uburinzi bw'Imana mu mwaka wose utambutse
Umushumba Mukuru wa Noble Family Church akaba n'Umuyobozi Mukuru wa Women Foundation Ministries, Apôtre Alice Mignone Kabera, mu gitaramo cya Noheli
Indirimbo za Noheli zaririmbwe muri Paruwasi y'Umuryango Mutagatifu

Amafoto: Salomo George


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza