Akanyamuneza ku miryango yatujwe neza n’Akarere ka Nyarugenge

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Ukwakira 2020 saa 12:28
Yasuwe :
0 0

Ubuzima bwabo bwarahindutse, ubu bararyama bagasinzira! Imiryango 40 iheruka gutuzwa neza mu Karere ka Nyarugenge iranyuzwe kuko yahinduriwe amateka.

Mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira 2020 nibwo Akarere ka Nyarugenge katuje imiryango 40 yari imaze igihe ibayeho nabi kubera kutagira aho kuba.

Ni igikorwa cyahuriranye n’itangizwa ry’Ukwezi kwahariwe ibikorwa by’Ubumwe n’Ubwiyunge n’ukw’Ibikorwa by’ubukorerabushake mu rubyiruko. Cyabereye mu Murenge wa Kanyinya mu Mudugudu wa Rwakivumu ahatujwe imiryango 22, indi miryango 18 ituzwa mu Murenge wa Kigali.

Icyo gihe Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yavuze ko ibikorwa byo kubakira abadafite aho kuba babifatanya n’abafatanyabikorwa b’Akarere.

Abaheruka gutuzwa neza bahawe ibikoresho byo mu nzu n’ibyo mu gikoni ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo Direct Aid na Croix Rouge y’u Rwanda.

Inzu zatanzwe zifite agaciro ka miliyoni 250 Frw. Buri nzu yatanze ifite ibyumba babiri n’uruganiriro, ikagira igikoni n’ubwiherero hanze n’ikigega cyo gufata mazi.

Umwe mu bahawe inzu, Umupfakazi ufite abana batatu yagaragaje ko kuva mu 2010 yari yarabuze aho kuba rimwe na rimwe agacumbikirwa n’abagira neza ubundi akaba ku mabaraza ahantu hatandukanye n’umuryango we.

Yashimiye Umukuru w’Igihugu kuri gahunda yazanye yo gufasha abaturage bafite ibibazo bibangamiye imibereho yabo gushaka uko bava muri ibyo bibazo.

Mu gukomeza gufasha abatujwe mu mudugudu, Umuryango Good Future Organization (GFO) uherutse kubaremera ubaha ibirimo ibiribwa n’ibikoresho by’isuku.

Umwe mu baturage bawutuyemo yavuze ko ubuzima bwe bwahindutse kuko yari abayeho mu buzima bw’uruzerero.

Yagize ati “Nshimishijwe no kuba hari urubyiruko rutuzirikana rukatugoboka muri ibi bihe. Bitugaragariza ko dufite abatwitaho. Turanyuzwe no kuba turi mu nzu, kuko ubuzima bwacu bwari bugoye.’’

Umuyobozi wa GFO, Bikorimana Janvier, yavuze ko umuryango bawutangije ngo bafashe abana baturuka mu miryango ikennye kwiga no gufasha abagore n’urubyiruka kwihangira imirimo.

Yagize ati “Nyuma yo kubona ko akarere kakoze igikorwa cy’indashyikirwa kabubakira abaturage amacumbi natwe nk’umufatanya bikorwa w’akarere twifuje kubaha ibyo kurya kugira ngo babone icyo baheraho biyubaka bityo kugira ngo nabo batangire bige kwishakamo ibisubizo bijyanye no kwiteza imbere.’’

“Muri ibi bihe igihugu cyacu cyugarijwe na Coronavirus twiyemeje gufasha abantu bagizweho ingaruka n’iki cyorezo tubaha ibyo kurya biciye mu baterankunga bacu kuko dufite n’undi mushinga wo gufasha abantu bagizweho n’ingaruka za COVID-19.’’

Abaturage batujwe neza banaterewe ibiti, banubakirwa uturima tw’igikoni ku bufatanye n’urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu Karere ka Nyarugenge.

Icyiciro cya mbere cy’ibarura ry’abaturage batagira aho kuba ryakozwe muri Nyarugenge mu mpera za 2017 ryagaragaje imiryango itagira aho kuba 132, kugeza ubu igera kuri 99 yatujwe neza.

Imiryango 40 niyo iheruka gutuzwa muri izi nyubako ziri mu Karere ka Nyarugenge
Urubyiruko ruri mu Muryango Good Future Organization (GFO) rwahaye ibiribwa n'ibikoresho by'isuku abatujwe mu mudugudu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .