Ibi babitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Mutarama 2023 ubwo ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimisagara bwagaburiraga abana babo indyo yuzuye no kubigisha uko itegurwa mu rwego rwo kubarinda igwingira.
Uwo munsi hanatashywe ikimpoteri kivangura imyanda ibora n’itabora gikoresheje ikoranabuhanga.
Bamwe mu bagore bahoze ari abazunguzayi babwiye IGIHE, ko badashobora gusubira mu muhanda bitewe n’ingaruka zitandukanye bahuraga nazo zirimo kwicwa n’izuba ,gukubitwa kwambura ibyabo no gukora badatekanye.
Bavuga ko basigaye bakora batuje ndetse bakanabona inyungu ibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse bunganira Leta kuko babasha no kwishyura imisoro mu gihe mbere batabikoraga.
Uwamahoro Farida yagize ati “ Ubu n’uwansubiza mu muhanda sinzi uko yaba ameze. Naba ngiye gushakamo iki ko hano ncuruza kandi nkunguka ntarinze kwiruka mu muhanda no kwicwa n’izuba? Hano nkuramo ayo kwiyishyurira inzu n’amafaranga y’ishuri ry’umwana mu gihe mbere hari n’igihe imari yanjye yose bayitwaraga nkatangira bushya.”
Kamikazi Yvonne, umubyeyi w’abana batatu wari umaze imyaka icyenda akora ubuzunguzayi, yavuze ko nta byiza nko gukorera mu isoko.
Yagize ati “ Bitandukanye no mu muhanda kuko nta muntu waza ngo akwambure ibyawe. Ikindi ibicuruzwa byawe biba bitekanye kandi iyo abantu bamaze kukumenyera ugira abakiliya benshi cyane cyane nkatwe baba bazi ko twari abazunguzayi.”
Kuri ubu uyu mugore nibura ku kwezi yunguka nibura ibihumbi 50 Frw udashyizemo igishoro.
Kabatesi Diane na we yavuze ko bagiye gukora ubukangurambaga, bagakura bagenzi babo mu muhanda kugira ngo na bo babone ibyiza byo gukorera mu isoko.
Ati “ Aha iyo imvura iguye ntitunyagirwa n’izuba; iyo rivuye ibintu byacu ntibyangirika ariko mu muhanda twahoraga twiruka duhunga DASSO. Njye rwose buri mugenzi wanjye mbonye ugikorera mu muhanda mugirira impuhwe nkanamugira inama yo kuzaza agasaba ikibanza kubera ko buriya si ubuzima.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Urujeni Martine yasabye abakiri mu buzunguzayi kubivamo, kuko Leta yiteguye kubafasha.
Yababwiye ko imbogamizi Umujyi wa Kigali uhura nazo ari iz’uko ushakira abazunguzayi ibibanza wamara kubaha ibishoro bagahita basubira mu mihanda mu gihe uba wabatakajeho amafaranga menshi.
Kuri ubu hashyizweho amabwiriza y’uko abakora ubuzunguzayi n’ababatiza umurindi, bose bazajya bahanwa kugira ngo bucike burundu.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!