IGIHE yasuye insengero z’amadini n’matorero atandukanye i Kigali kuri uyu wa 20 Mata 2025, aho abakirisitu bizihiza uwo munsi mukuru bavuga ko ubatera imbaraga mu myemerere yabo.
Muri Paruwasi Gatolika ya Saint Michel misa yasomwe na Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda.
Ashingiye ku nyigisho zo muri Bililiya zasomwe kuri uyu munsi wa Pasika yasabye abakirisitu kwirinda ivangura kuko nta shingiro rifite haba mu myizerere no mu mibanire y’abantu.
Yagize “Hari abanyamahanga bibaza icyo dupfa, bati ‘ese ni abapagani cyangwa abayisillamu batoteza abakiristu? [...]. Ariko usanga [abafite iryo vangura] bose ari abakirisitu cyangwa abayislamu hagati yabo. Bati ‘none se mupfa iki?. Ivangura n’irondakoko ni ibintu bidafite igisobanuro.”
Umuyobozi w’Umuryango Women Foundation Ministries, Apôtre Alice Mignonne Kabera, yibukije abakirisitu ko Pasika atari umunsi wo kugaragara neza ngo baze mu materaniro gusa ko ahubwo umuzuko wa Yesu ugomba guhindura byinshi mu buzima bwabo bw’imyizerere.
Musenyeri Rusengo Amooti watanze ikibwirizwa muri Angilikani Paruwasi ya Remera yavuze ko umunsi wa Pasika ufite igisobnauro gikomeye mu gusubiza imbaraga abagize itorero.
Yagize ati “Umunsi wa Pasika ni umunsi w’impinduramatwara mu buzima bw’abakirisitu kuko ni uw’abanyantege nke bongeye bagira intege bahabwa agaciro. Ni umunsi w’abantu batari bazwi bamenyekanye. Murumva ko rero ari umunsi ukomeye mu buzima bw’abantu b’Imana.”
Abakirisitu bo mu matorero n’amadini atandukanye bari baje mu materaniro y’umunsi mukuru wa Pasika babwiye IGIHE ko bawufata nk’umunsi ubongerera imbagara mu myemerere yabo.
Habimana Jean Baptiste usengera mu Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Muhima yavuze ko kwizihiza Pasika ku mukirisitu bimwongerera imbaraga mu myemerere kuko ibafasha kuzirikana icyo urupfu rwa Yesu rusobanuye kuri bo.
Ati “Pasika idutera izindi mbaraga zo gukomeza urugendo kuko itwibutsa igikorwa Kirisitu yakoreye ku musaraba. Ibyo bituma dukomeza urugendo rw’agakiza rujya mu ijuru. Abantu tuba tunezerwe iyo twizihiza Pasika ariko tunibuka aho twavuye mbere yo gucungurwa tugasaba Imana imbaraga kugira ngo tudazasubirayo.”
Natukunda Henriette uteranira muri Angilikani Paruwasi ya Remera we yavuze ko Pasika isobanuye intsinzi ikomeye cyane mu buzima bwe bwa gikiristu.
Yagize ati “Pasika inyibutsa ko Umwani wange ari nge yitangiye akajya ku musaraba ariko uyu munsi akaba yazutse.Kuzuka kwa Kirisito bisobanuye intsinzi ikomeye ku buzima bwange bikanyibutsa ko igihe cyose ntagomba guheranwa b’ibinsikamiye kuko Umwami wange yazutse kandi yabinesheje.”
Pasika kandi avuga ko imwibutsa ko atagomba gutinya urupfu nk’umukirisitu kuko na Yesu ataheranwe n’urupfu ahubwo yazutse.





























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!