00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akanyamuneza kari kose: Uko Abanya-Kigali bizihije Pasika (Amafoto)

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 20 April 2025 saa 04:36
Yasuwe :

Kuri iki Cyumweru, Abakirisitu bo mu Mujyi wa Kigali bazindukiye mu nsengero no mu kiliziya, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pasika bibukiraho izuka rya Yesu.

IGIHE yasuye insengero z’amadini n’matorero atandukanye i Kigali kuri uyu wa 20 Mata 2025, aho abakirisitu bizihiza uwo munsi mukuru bavuga ko ubatera imbaraga mu myemerere yabo.

Muri Paruwasi Gatolika ya Saint Michel misa yasomwe na Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda.

Ashingiye ku nyigisho zo muri Bililiya zasomwe kuri uyu munsi wa Pasika yasabye abakirisitu kwirinda ivangura kuko nta shingiro rifite haba mu myizerere no mu mibanire y’abantu.

Yagize “Hari abanyamahanga bibaza icyo dupfa, bati ‘ese ni abapagani cyangwa abayisillamu batoteza abakiristu? [...]. Ariko usanga [abafite iryo vangura] bose ari abakirisitu cyangwa abayislamu hagati yabo. Bati ‘none se mupfa iki?. Ivangura n’irondakoko ni ibintu bidafite igisobanuro.”

Umuyobozi w’Umuryango Women Foundation Ministries, Apôtre Alice Mignonne Kabera, yibukije abakirisitu ko Pasika atari umunsi wo kugaragara neza ngo baze mu materaniro gusa ko ahubwo umuzuko wa Yesu ugomba guhindura byinshi mu buzima bwabo bw’imyizerere.

Musenyeri Rusengo Amooti watanze ikibwirizwa muri Angilikani Paruwasi ya Remera yavuze ko umunsi wa Pasika ufite igisobnauro gikomeye mu gusubiza imbaraga abagize itorero.

Yagize ati “Umunsi wa Pasika ni umunsi w’impinduramatwara mu buzima bw’abakirisitu kuko ni uw’abanyantege nke bongeye bagira intege bahabwa agaciro. Ni umunsi w’abantu batari bazwi bamenyekanye. Murumva ko rero ari umunsi ukomeye mu buzima bw’abantu b’Imana.”

Abakirisitu bo mu matorero n’amadini atandukanye bari baje mu materaniro y’umunsi mukuru wa Pasika babwiye IGIHE ko bawufata nk’umunsi ubongerera imbagara mu myemerere yabo.

Habimana Jean Baptiste usengera mu Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Muhima yavuze ko kwizihiza Pasika ku mukirisitu bimwongerera imbaraga mu myemerere kuko ibafasha kuzirikana icyo urupfu rwa Yesu rusobanuye kuri bo.

Ati “Pasika idutera izindi mbaraga zo gukomeza urugendo kuko itwibutsa igikorwa Kirisitu yakoreye ku musaraba. Ibyo bituma dukomeza urugendo rw’agakiza rujya mu ijuru. Abantu tuba tunezerwe iyo twizihiza Pasika ariko tunibuka aho twavuye mbere yo gucungurwa tugasaba Imana imbaraga kugira ngo tudazasubirayo.”

Natukunda Henriette uteranira muri Angilikani Paruwasi ya Remera we yavuze ko Pasika isobanuye intsinzi ikomeye cyane mu buzima bwe bwa gikiristu.

Yagize ati “Pasika inyibutsa ko Umwani wange ari nge yitangiye akajya ku musaraba ariko uyu munsi akaba yazutse.Kuzuka kwa Kirisito bisobanuye intsinzi ikomeye ku buzima bwange bikanyibutsa ko igihe cyose ntagomba guheranwa b’ibinsikamiye kuko Umwami wange yazutse kandi yabinesheje.”

Pasika kandi avuga ko imwibutsa ko atagomba gutinya urupfu nk’umukirisitu kuko na Yesu ataheranwe n’urupfu ahubwo yazutse.

Abakirisitu bari bishimiye cyane kwizihiza Pasika
Abana bo mu Itorero Zion Temple bari mu bizihije Pasika ari benshi
Korali zari zabucyereye mu gususurutsa abakirisitu kuri Pasika
Mu Itorero Zion Temple ku Kicukiro abakirisitu bari benshi kandi bizihiwe
Angilikani Paruwasi ya Remera abakiristu bari baje ari benshi kwizihiza Pasika
Muri Angilikani Paruwasi ya Remera ikibwirizwa cyatanzwe na Musenyeri Rusengo Amooti
Mu rusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Muhima bari banyotewe no kwizihiriza Pasika mu rusengero
Muri Paruwasi Gatolika ya Saint Michel mu Kiyovu abakirisitu bari babukereye
Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yasabye abakirisitu kwirinda ivangura kuko nta shingiro rifite haba mu myizerere no mu mibanire yabo
Ababyeyi bagiye bazana n'abana gusenga kuri Pasika
Apôtre Alice Mignonne Kabera yibukije abakirisitu ko Pasika atari umunsi wo kugaragara neza ngo baze mu materaniro gusa
Urusengero rwa Women Foundation Ministries ku Kimuhurura rwari rwakubise rwuzuye
Natukunda Henriette uteranira muri Angilikani Paruwasi ya Remera we yavuze ko Pasika isobanuye intsinzi ikomeye cyane mu buzima bwe bwa gikiristu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .