Akanyamuneza ku babyeyi bakora mu cyayi bubakiwe amarerero yita ku bana babo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ukwakira 2019 saa 02:01
Yasuwe :
0 0

Mu Rwanda, icyayi kiri mu byinjiriza igihugu amadovize menshi bitewe n’ingano y’icyoherezwa hanze n’uko gikunzwe n’amahanga. Akenshi usanga abakora mu nganda z’icyayi ari abagore.

Mu kazi kabo ka buri munsi bagorwaga no kubona uko bita ku bana babo, akazi bakagakorana inkeke ko bashobora guhura n’ibibazo bitewe no kutitabwaho bikwiye.

Nyuma yo kubona izi mpungenge, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF ryahuje imbaraga n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (NAEB) mu kuziba icyo cyuho.

Iyi mikoranire yashibutsemo iyubakwa ry’amarerero yimukanwa aho abana bitabwaho, ababyeyi babo bakabonsa ndetse bagahabwa ifunguro ryuzuye.

UNICEF yatangiye ikorana n’Uruganda rw’Icyayi rwa SORWATHÉ mu Karere ka Rulindo, yari ifite intego yo kunoza uko akazi gakorwa no gushyira imbaraga mu kwita ku buzima bw’abato.

Icyo gihe mu 2016 hubatswe amarerero ndetse hahugurwa abarimu. SORWATHÉ yatanze ahantu ho gukorera n’ibikoresho by’irerero ryimukanwa aho ababyeyi bashobora gusiga abana babo mu gihe bari mu kazi.

Aya marerero arebererwa n’abakozi bahuguwe na UNICEF bashinzwe kwita ku mirire y’abana, umutekano wabo mu gihe ababyeyi bari gusoroma icyayi cyangwa mu kandi kazi mu ruganda.

Mukakayitani Jeannette wita ku bana yavuze ko ‘‘Ntarakora ku irerero nasoromaga icyayi. Naje guhabwa amahugurwa mu bigendanye no kurera abana, numva mu bubasha nabonye baduhugura, ibyo kurera abana mbishoboye. Umwana araza akakwiyumvamo, ukamubera umubyeyi mbese nta kibazo uba ufite kandi na we birakubaka.’’

Mu buhamya bwa bamwe mu babyeyi bakora mu cyayi bavuga ko mbere ubuzima bw’abana babo bwari mu kaga ariko ubu butanga icyizere.

Banyangiriki Sophie ufite abana babiri yavuze ko ubuzima bwabo bwahindutse nyuma yo kubona amarerero y’abana.

Yagize ati “Mbere abana twabasigaga mu mashyamba, ahantu hari ibisimba, bashoboraga kurumwa n’inzoka. Irerero ryaraje, ubu nzana umwana wanjye kandi aba atekanye, yitabwaho akanahabwa igikoma.’’

“Ubu nsoroma neza, umusaruro wariyongereye kuko nshobora gusoroma ibilo 20 by’icyayi mu gihe mbere bitarengaga bitanu.’’

Umuryango wa Uwayisaba Angelique n’umugabo we na bo bahamya ko bafashijwe kwita ku bana babo.

Uwayisaba yagize ati “Icyiza nabonye cyo gusiga umwana mu irerero, uragenda ugakora nta kibazo ufite, udahangayitse. Amafaranga akagwira, tukagura imirima n’inka. Urebye nta kibazo.’’

Mu gihe abagore bashoboraga gukora nibura iminsi umunani mu kwezi ubu bakora nibura igera kuri 20 ari nabyo bituma umusaruro wiyongera.

Icyayi cyatangiye guhingwa mu 1961, kugeza ubu gikorwamo n’abahinzi 42840 kuri hegitari 26897 mu turere 12 tw’igihugu. Ingano yacyo yarazamutse iva kuri toni 14 500 mu 2000, kigera kuri toni 25 128 mu 2016/2017.

Mu Rwanda hari inganda 18 zitunganya icyayi. Mu bakorana na zo abagore ni 60% n’abagabo 40%. Abanyarwanda bangana na 1,7 % ni bo banywa icyayi.

Icyayi cy’u Rwanda kimaze kuba ubukombe, muri Gicurasi cyahawe ibihembo 11 muri 12 byatangiwe mu Nama yahuje Abahinzi b’Icyayi muri Afurika yabereye i Nairobi.

NAEB igaragaza ko u Rwanda rwohereje mu mahanga mu 2018/19 toni 30 z’icyayi gifite agaciro ka miliyoni 83$.

Ababyeyi basoroma icyayi bishimira ko bafashijwe kubona amarerero abana babo bafashirizwamo, bakitabwaho mu gihe bagiye mu kazi
Umwe mu bana akinira mu kibuga cyegereye irerero ryubakiwe abana b'ababyeyi bakora mu cyayi mu Ruganda rwa SORWATHÉ

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza