00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akanama k’umutekano ka Loni kasabye ko M23 ihagarika imirwano ikanarekura uduce yigaruriye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Ugushyingo 2022 saa 06:32
Yasuwe :

Abagize Akanama gashinzwe umutekano k’Umuryango w’Abibumbye batangaje ko bahangayikishijwe n’umutekano muke muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera imirwano ishyamiranyije ingabo za Leta n’inyeshyamba za M23.

Inama yabo yateranye ku wa 21 Ugushyingo igamije gusuzuma ibibazo by’umutekano muke muri aka karere aho bamaganye isubukura ry’imirwano ya M23 no kuba irushaho gusatira Umujyi wa Goma n’utundi duce bikarushaho guhungabanya umutekano n’ituze bya rubanda.

Itangazo ry’abagize aka kanama risaba ko ibitero bihagarara kandi M23 igasubira inyuma ikava mu duce yigaruriye twose.

Abagize Akanama k’umutekano ka Loni bashimye gahunda zafashwe n’Akarere zigamije kugarura amahoro, kutihanganira imitwe yitwaje intwaro no kutagira inkunga iyo ari yo yose iterwa imitwe yitwaje intwaro.

Bavuze ko bahangayikishijwe n’ubwiyongere bw’abava mu byabo n’impunzi, basaba impande zombi kwemerera imiryango y’abagiraneza kugera ku bakeneye guhabwa ubufasha hashingiwe ku biteganywa mu mategeko mpuzamahanga no kudahutaza abasivile.

Basabye kandi amahanga gukomeza gufasha Repubulika Iharanira Demoakarasi ya Congo mu kwita ku bababaye kubera intambara.

Abagize aka kanama bashimangiye ko bashyigikiye umugambi w’abakuru b’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba urimo ibiganiro bya Nairobi n’ibiyobowe na Pereziza wa Angola mu rwego rwo kongera kubaka icyizere no guharanira amahoro arambye.

Ikindi bagarutseho ni uko imitwe yose yitwaje intwaro igomba guhagarika imirwano, iyo mu gihugu imbere ikihutira gushyira hasi intwaro no gusubira mu buzima busanzwe mu gihe iyo mu mahanga isabwa gusubira mu bihugu byayo.

Abakuru b’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bongeye guhuria i Luanda muri Angola mu biganiro bigamije guhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bimaze iminsi umubano utifashe neza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .