Akamanzi yagaragaje uburyo ubukerarugendo n’ishoramari bizahinduka nyuma ya Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Gicurasi 2020 saa 08:09
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko nyuma y’icyorezo cya Coronavirus, inzego n’ibigo bitandukanye bizahindura imikorere, ikoranabuhanga rigahabwa umwanya ukomeye mu mikorere mishya bitewe n’ingaruka iki cyorezo cyagaragaje.

Amezi abiri arashize umuntu wa mbere wanduye Coronavirus agaragaye mu Rwanda, aho Guverinoma yagiye ifata ingamba zitandukanye zigamije gukumira ikwirakwira ryayo, harimo aho ibikorwa byinshi byafunzwe abantu bakaguma mu rugo, ahubwo bagashishikarizwa ko serivisi nyinshi zitangirwa mu ikoranabuhanga.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza, fDi Magazine, Akamanzi yavuze ko kugeza ubu u Rwanda rurimo gukora ibintu rutari rwarateganyije ubwo uyu mwaka watangiraga, ku buryo n’inganda zagiye zishshikarizwa gutangira gukora ibikoresho bikenewe mu kurwanya Coronavirus nk’ibirinda abaganga, bitandukanye n’ibyo ziba zisanzwe zikora.

Ni igikorwa yavuze ko gituma zikomeza kubona inyungu, bityo n’abakozi bakaguma mu mirimo muri ibi bihe bikomeye.

Yakomeje avuga ko mu bihe biri imbere, imikorere isanzwe y’ibikorwa by’ubucuruzi igomba guhinduka.

Yakomeje ati “Dukwiye kongera gutekereza uburyo urwego rwo kwakira abantu n’ubukerarugendo bizazahuka. Dushobora kuzaba twita cyane ku bukerarugendo bw’imbere mu gihugu, tunoze politiki zacu z’ubuhinzi kugira ngo tubashe kwihaza mu biribwa. Ariko ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakazamakuru kimwe n’ubucuruzi bw’ikoranabuhanga, bigomba bizongerwamo imbaraga.”

Bijyanye n’uburyo ingendo mpuzamahanga zafunzwe ndetse ibihugu bikaba bitari ku rwego rumwe rwo kurwanya Coronavirus, bishobora kuzafata igihe ngo urwego rw’ubukerarugendo mpuzamahanga ruzahuke, ku buryo bizasaba kongerera imbaraga ubwo mu gihugu.

Akamanzi yavuze ko muri iki gihe hari byinshi bigomba guhinduka, aho bitewe n’uko ibintu byifashe “atari igihe cyo gushaka abashoramari bashya.”

Yakomeje ati “Twitaye ku gukomeza kuganira n’abashoramari bahari kandi abashoramari bagaragaje ubushake buri ku rwego rwo hejuru mu gihe dutegereje gusubukura ibikorwa byo kumenyekanisha amahirwe y’ishoramari.”

Ikoraranabuhanga rizongererwa imbaraga

Akamanzi avuga ko kubera Coronavirus, ibikorwa byinshi byagaragaye ko bishobora gukomeza hakoreshejwe ikoranabuhanga, bitandukanye na serivisi zisaba ko abantu baba bari kumwe.

Ni uburyo ngo buzongerwamo imbaraga, cyane ko nka RDB ibigeze kure, aho umuntu ashobora kwandikisha ubucuruzi agahabwa icyemezo cy’imisoro mu ikoranabuhanga, gusaba inguzanyo, gusaba icyemezo cy’ingaruka z’ibikorwa ku bidukikije n’ibindi, hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yakomeje ati “Ubwo iki cyorezo kizaba kirangiye, dukwiye kwita kugushyira ibintu byose mu ikoranabuhanga, bityo tukazigama amafaranga agendera mu guhura kw’abantu. Ni bwo buryo bushya bwo guhuriza hamwe Isi – niyo mikorere mishya.”

“Ibikorwa byo kumenyekanisha ibikorwa bizajya biba mu ikoranabuhanga, uruhererekane rw’ibikorwa rwose ruzajya rubera mu ikoranabuhaga. Ni isomo ryiza ku bigo nka RDB, ku buryo bwo gukorera ibintu byose mu ikoranabuhanga.”

Akamanzi yavuze ko mu bihe nk’ibi ari ngombwa gukomeza kuvugana n’abakozi, abashoramari n’abandi, ku buryo buri rwego rutabona ko ruri muri ibi bibazo rwonyine, ahubwo ko bisangiwe.

Yakomeje ati “Ni ngombwa kuvuganira urwego rw’abikorera kuri Guveronoma no kuba ijwi ry’impinduka abikorera bakeneye muri gahunda zihari.”

Akamanzi yavuze ko iki cyorezo cyagaragaje ko ibihugu bikeneranye, aho ubu ibihugu bimwe birimo kugerageza kwishakamo ibyo bikeneye, nubwo bitari kimwe ku bihugu byose.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .