00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akagera Motors yatangiye ubucuruzi bw’imodoka zikoresha amashanyarazi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 May 2025 saa 04:43
Yasuwe :

Ikigo gisanzwe kimenyerewe mu bucuruzi bw’imodoka no kuzitaho mu Rwanda, Akagera Motors cyatangiye gucuruza imodoka zikoresha amashanyarazi.

Ni imodoka ziri mu moko abiri: izikoresha amashanyarazi gusa, cyangwa izikoresha amashanyarazi na mazutu.

Mu zikoresha amashanyarazi gusa harimo KIA EV5, Foton E Tunland Pickup. Mu zikoresha amashanyarazi na mazutu ho harimo Foton Tunland V9.

Nka KIA EV5 yifitemo ikoranabuhanga rihambaye, ikagira imbere mu modoka hasa neza , ecran nini ingana na santimetero 31.24, nyirayo akagenzura hafi y’imodoka yose bikorewe kuri ‘volant’.

Iyi modoka kandi ifite camera zifasha uyitwaye kureba mu mpande zayo zose n’icyerekezo ari kujyamo, haba inyuma cyangwa imbere n’ibindi bigezweho.

Imbere ahamenyerewe moteri hariho umwanya wagenewe gutwara ibintu, ushobora gutwarwamo ibigera ku bilo 25, n’inyuma ikagira umwanya uhagije bijyanye n’ikintu umuntu ashaka gutwara.

Iyo KIA EV5 yuzuye ishobora kugenda ibilometero birenga 400 itarashiramo umuriro, ku muriro ushobora kutarenza ibihumbi 20 Frw, mu gihe indi ikoresha lisansi kugira ngo ikore urwo rugendo nyirayo ayitangaho arenze ibihumbi 100 Frw bya lisansi.

Foton E Tunland Pickup na yo ikoresha amashanyarazi 100%, ikaba ifite ubushobozi bw’ibilometero birenga 400 igenda itarashyirwamwo umuriro.

Na yo ifite camera zifasha uyitwaye kureba mu mpande zose z’imodoka, no mu byerekezo iri kujyamo haba imbere cyangwa inyuma.

Ni mu gihe Pickup ya Foton Tunland V9 iri mu za mbere zigeze mu Rwanda zifatanya amashanyarazi na mazutu, ikagira ‘salon’ nziza, camera zerekana imodoka yose, intebe zishobora no gushyushya zikanakonjesha uzicayemo mu gihe abishaka n’ibindi.

Igisenge cyayo kirafungurwa ku buryo ushaka uyifungura ukagenda wiyumvira umuyaga n’ibindi.

Uguze izo modoka ahabwa ‘garantie’ y’imyaka itatu ku modoka ndetse n’itanu kuri batiri.

Umukozi mu Akagera Motors ushinzwe ubucuruzi Bigirimana Joseph ati “Hari n’izindi zatumijwe zo mu bwoko butandukanye harimo n’izubwikorezi nka FOTON EV LDT na zo zikoresha amashanyarazi."

Yakomeje ati "Ni imodoka zifasha cyane uziguze. Niba imodoka ishobora kugenda ibilometero 400 itarongerwamo umuriro, urumva ikoresha mazutu ishobora gukoresha arenga ibihumbi 100 Frw, ariko ku modoka y’amashanyarazi ni umuriro utegera mu bihumbi 20 Frw.”

Izo modoka zishobora kuva i Kigali zikagera i Rusizi zitarongeramo umuriro bifata nk’amasaha atandatu ngo zuzuzwe undi iyo umuntu akoresha ‘prise’ isanzwe yo mu rugo, mu gihe ‘chargeurs’ zabugenewe bitwara iminota iri hagati ya 20 na 30.

Bigirimana ati “Ubu ibice bitandukanye by’u Rwanda umuntu ashobora kubona aho ashyirira umurimo mu modoka ye. Ni yo mpamvu dukangurira abantu kugura imodoka z’amashanyarazi.”

Uyu muyobozi yavuze ko bashaka guhaza isoko ryo mu Rwanda, bakabagezaho izo modoka z’amashanyarazi ku bantu benshi bashoboka.

Yavuze ko kandi bateganyijwe uburyo bwo gufasha abazigura kuzitaho no kuzikora kuko bafitanye mikoranire n’ibigo bikora izo modoka bikajyana n’abakozi bahuguwe mu kuzitaho ku buryo nta mpungenge abashaka kuzigura bagira.

Akagera Motors ni ikigo kibarizwa muri Akagera Business Group (ABG). ABG ikorana n’inganda zikomeye ku Isi zirimo Nissan, Mahindra, KIA, Foton, Mercedes Benz, Fuso, Toyota na MCV .

Kugeza ubu izi modoka z’amashanyarazi n’iziyafatanya na mazutu inyinshi zamaze kugurwa kuko nk’iza Foton TUNLAND V9 zashize mu bubiko n’izindi zatumijwe zamaze kubona abaguzi.

Imodoka za Akagera Motors zikoresha amashanyarazi zifite ecran nini ifasha uzitwaye kugenzura imodoka yose
Imodoka z'amashyanyarazi za Akagera Motors zikoranywe ikoranabuhanga rigezweho
Utwaye KIA EV5 imodoka yafi ya yose ayigenzurira kuri 'volant'
Imbere ha KIA EV5 hagenewe umwanya ushobora kubika ibilo nka 25
Pickup ya Foton Tunland V9 iri mu za mbere zikoresha amashanyarazi na mazutu zigeze mu Rwanda
Pickup zikoresha amashanyarazi za Akagera Motors ziba zifite umwanya munini wagenewe gutwara ibintu
KIA EV5 ishobora kugenda ibilometero 400 itarashyirwamo umuriro
Foton E Tunland Pickup ikoresha amashanyarazi 100%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .