00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akagari gatuyemo umwarimu ntigakwiye gusa n’ako adatuyemo- Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 13 December 2024 saa 05:37
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yatangaje ko abarimu bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu binyuze mu kurema umuntu muzima ufite ubushobozi bwo kugikorera, anabasaba guhora bakoresha ubumenyi bwabo mu guteza imbere imidugudu n’utundi duce batuyemo.

Yabigarutseho kuri uyu wa 13 Ukuboza 2024 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umwarimu ku rwego rw’igihugu.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yagaragaje ko igihugu kizirikana uruhare rw’umwarimu mu iterambere igihugu cyagezeho mu myaka 30 ishize kuko byose byagizwemo uruhare n’abana b’igihugu banyuze mu maboko ya mwarimu.

Ati “Ibyo Rwanda rwagezeho byose ni uko rwagize abana barwo bakagira igihe cyo guca imbere y’umwarimu, akabigisha bakabona ubumenyi hanyuma bakaza bagateza imbere u Rwanda ari rwo tubona ubu kandi rugifite n’umuvuduko wo kwihuta kurenza aha kubera izo ngufu abarimu muba mwashyizemo.”

Yanavuze ko uretse kwigisha abana amasomo akubiye mu nteganyanyigisho zateguwe, banigisha abana b’igihugu indangagaciro ku buryo bavamo Abanyarwanda beza.

Ati “Turashima cyane umusanzu wanyu utagarukira ku gutanga gusa ubumenyi kubera ko ahubwo muba n’abatoza beza b’indangagaciro ku bana bacu. Ntabwo ari ukwigisha ibyo mu ishuri gusa muduha n’abana bafite indangagaciro kuko uwo mwana murera ni Umunyarwanda w’ejo, ibyo rero ni byiza ko nk’abarimu twabyumvise tukaba dukomeza kubifatanya.”

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yahamije ko umuntu ufite ubuzima abyarwa n’umubyeyi ariko uzubaka igihugu akagiteza imbere aremwa na mwarimu umuha ubumenyi, bwifashishwa mu kubaka inzego zinyuranye z’ubuzima.

Ati “Twese rero turahamya ko umwarimu agira uruhare rukomeye mu kurema umuntu. Umuntu muzima abyarwa n’ababyeyi ariko kubera ko amasaha menshi ayamara ku ishuri mwarimu abigiramo uruhare rukomeye mu kongera kurema uwo mwana w’Umunyarwanda twifuza.”

Dr. Ngirente yagaragaje ko aho abarimu batuye bigaragara ko bayobora abandi mu gutanga ibitekerezo bihateza imbere kubera ubumenyi bafite.

Ati “Aho tugenda tubona batubwira ko abarimu mugenda muyobora abandi mu bitekerezo, muhinduka umusemburo w’amajyambere aho mutuye icyo na cyo ni ikintu cy’ingenzi dushimira abarimu. Akagari gatuyemo umwalimu cyangwa se umudugudu utuyemo umwarimu ukwiye kudasa n’umudugudu wenda utarimo n’umwarimu.”

Yahamije ko “Mwarimu yatanze amasomo ku ishuri, yareze umwana w’igihugu ariko n’aho atuye akagenda atubera urugero, akagenda abera urugero abandi Banyarwanda kuko ubumenyi mufite ntabwo bukora gusa ku ishuri.”

Veronique Uwambaje wavuze mu mwanya w’abarimu bose yashimye uko Leta y’u Rwanda yazamuye imibereho y’umwarimu kubera umushahara wongerewe na Koperative Umwarimu SACCO ibaha inguzanyo zihendutse bakabasha kwiteza imbere.

Abarimu bahize ko bagomba gushyira imbaraga mu guteza imbere ireme ry’uburezi ryo rizubakirwaho ubukungu mu cyerekezo 2050.

Minisitri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yasabye abarimu kugira uruhare mu iterambere ry'ibice batuyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .