00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Airtel yatangije uburyo bwo kwishyura serivisi z’ibigo bicururiza kuri internet bikomeye ku Isi

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 4 March 2025 saa 08:06
Yasuwe :

Sosiyete y’itumanaho ya Airtel muri Afurika ifatanyije na sosiyete itanga serivise zo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga ya Mastercard, byatangije uburyo abakiliya ba Airtel bazajya bishyura ibicurizwa na servisi by’ibigo bikomeye ku Isi bikorera ubucuruzi kuri murandasi.

Ni uburyo bwiswe Airtel Money GlobalPay Card buzajya bukorana na konti za Airtel Money aho amafaranga ariho ari yo abakiliya bazajya bifashisha bishyura izo serivisi nta zindi nzira binyuzemo zo kuyimura.

Ubwo buryo bwatangijwe n’ikigo cya Airtel muri Afurika cyitwa Airtel Mobile Commerce BV gishinzwe ibijyanye no guhererekanya amafaranga hakoreshejwe telefone zigendanwa (Airtel Money).

Ubwo buryo bugamije gufasha abakiliya ba Airtel muri Afurika bagera kuri miliyoni 150 bo mu bihugu 14 koroherwa no kwishyura serivisi zo kuri internet z’ibigo bikomeye nka Facebook, Netflix, Uber, Amazon, Google, AliExpress na Alibaba.

Si byo gusa kuko ubwo buryo buzajya bunafasha mu kwishyura amafaranga y’ingendo, ifatabuguzi ry’ibigo by’ubucuruzi, no kwishyura ibindi bicuruzwa biri mu mahanga bakoresheje telefone ngendanwa.

Ubwo buryo bwitezweho gutanga umusanzu ukomeye mu gufasha Abanyafurika koroherwa no kwishyura ibicuruzwa na serivise by’ibigo bikomeye bidakorera muri Afurika.

Gutangira gukoresha ubwo buryo bisaba kuba ufite konti ya Airtel Money iriho amafaranga noneho ukajya kuri internet ugafungura konti kuri Airtel Money GlobalPay Card ubundi ugahita ubona uburyo wanyuramo wishyura serivise ukeneye.

Ntibisaba gukura kuri internet ‘application’ cyangwa ubundi buryo bwo kwiyandikisha.

Airtel na Mastercard bifitanye imikoranire igamije guteza imbere uburyo bwo kwsihyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga muri Afurika no kuzamura ubucuruzi buto ku rwego mpuzamahanga.

Ubwo bufatanye bufasha Airtel muri Aurika kugera ku ntego zayo zo kuzamura serivisi z’imari hakoreshejwe telefone zigendanwa mu bihugu bitandukanye bw’uwo Mugabane.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Money, Ian Ferrao, yavuze ko ubwo buryo bushya bwatangijwe bugiye gufasha abakiliya babo koroherwa no guhahira kuri internet ku Isi hose.

Yagize ati “Duhora dushaka uburyo bwo guhaza ibyifuzo by’abakiliya bacu. Guhuza uburyo butekanye bwo kwishyurana bwa Mastercard na Airtel Money ni ukoroshya no kwihutisha uburyo mpuzamahanga bwo guhaha.Ubu bufatanye buzaniye abakiliya bacu uburyo bwo guhahira kuri internet ku Isi.”

Mastercard muri Afurika ifite intego yo kwihutisha serivise z’imari kuri bose aho muri uyu mwaka wa 2025 itaganya gufasha abantu bagera kuri miliyari guhaha bakoresheje ikoranabuhnga,gufasha ubucuruzi buto miliyoni 50 kwishyurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga no gufasha mu kuzamura ba rwiyemezamirimo b’abagore miliyoni 25.

Umuyobozi ushinzwe ubufatanye mu by’ikoranabuhanga muri Mastercard ishami ry’Uburasirazuba bwo Hagati na Afurika, Muhammad Nana, yavuze ko intego yabo ari ukongera abakiliya b’ibigo bakorana.

Yongeyeho ko ibyo bigaragazwa no kuba miliyoni 150 z’Abanyafurika bakoresha Airtel bagiye kwisanga ku isoko ryo kuri internet ku rwego rw’Isi.

Ubwo buryo bwa Airtel Money GlobalPay Card kandi bwihariye kuba bufasha ababukoresha basanzwe bafite amafaranga kuri banki kubasha kwishyura kuri internet ndetse b’abayafite gusa kuri Airtel Money kandi byose bigakorerwa kuri telefone.

Airtel Africa yatangije uburyo bwo kwishyura serivise zicururizwa kuri internet hakoreshejwe Airtel Money

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .