Babitangaje ku wa 10 Gicurasi 2024, mu gikorwa cyo kumurikira Abanya-Rusizi telefone igezweho ya make, airtel Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo iri kwegereza abaturage mu turere dutandukanye muri gahunda ya connect Rwanda 2.0.
Connect Rwanda 2.0 ni gahunda igamije guteza imbere ikoranabuhanga mu Banyarwanda.
Kuva iyi gahunda yatangira Abanyarwanda barenga ibihumbi 520 bo mu turere twa Kayonza, Nyamasheke, Nyanza, Burera, Nyaruguru na Rubavu, bamaze kugura iyi telefone.
Ruhamiriza John, ukora amasafuriya mu murenge wa Kamembe yashimiye airtel Rwanda yabazaniye izi telefone avuga ko yari amaze igihe kinini nta telefone afite kuko iyo yahoranye bayimwibye.
Ati “Najyaga mbura aho mbitsa amafaranga none mbonye telefone nzajya nyabitsaho. Abantu bampamagaraga ngo mbahomere amasafuriya bakambura ariko ubu noneho bazajya bambona”.
Sebakungu Aman yasubije neza ibibazo bijyanye na gahunda ya connect Rwanda ahembwa iyi telefone. Yavuze ko iyi telefone izamufasha kwiteza imbere kuko izajya imufasha kwamamaza ibikorwa bye.
Ati “Ni telefone nziza ifite internet ya 4G na 3G na Whatsapp ku buryo ibasha guhamagara mu mahanga ukoresheje WhatsApp, ni telefone imeze neza nta kibazo ifite na kimwe”.
Umuyobozi w’ishami ry’imari muri Airtel Rwanda, Kazibwe Paul yavuze ko iyi telefone ifite ububiko bwa GB 32 kuri ubu iri kuboneka mu mashami yose ya Airtel Rwanda no ku mazu yayo y’ubucuruzi.
Ati “Iyi telefone igura 20,000Frw ukongeraho ikindi gihugumbi kiguhesha guhamagara ukwezi kose udahagarara na GB 30 za internet, uhabwa GB1 buri munsi mu gihe cy’iminsi 30”.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere ry’ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Gordon Kalema, yavuze ko smartphone ari igikoresho cy’ingenzi cyane kuko ifasha kwishyurana amafaranga, mu kumenya amakuru y’ubucuruzi, guhamagarana, gufasha abana gusubiramo amasomo, kubona serivise za Leta ku irembo, n’ibindi byinshi.
Biteganyijwe ko mu Ntara y’Iburengerazuba hazatangwamo telefoni zigezweho nk’izi zigera ku 280,000 hakajya hatangwa izigera ku 3000 muri buri murenge bivuze ko mu karere ka Rusizi hazatangwa telefone ibihumbi 54.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!