00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Airtel Money yatangiye urubuga rworohereza abacururiza n’abagurira kuri Internet

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 29 July 2022 saa 10:49
Yasuwe :

Ikigo cy’Ubucuruzi cya Airtel Money Rwanda cyatangije ku mugaragaro ikoranabuhanga rifite urubuga rwiswe ‘Open API Platform’ ruzajya rufasha mu koroshya no kwihutisha serivisi zitangwa na ba rwiyemezamirimo bakoresha ikoranabuhanga mu bikorwa birimo kwishyurwa.

Umuhango wo kumurika ku mugaragaro uru rubuga rwa ‘Open API Platform’ wabaye ku wa Kane tariki 28 Nyakanga 2022. Ubuyobozi bwa Airtel Money bugaragaza ko ari uburyo bushya buje korohereza abikorera.

Iri ni ikoranabuhanga rizafasha cyane ibigo bisanzwe bifite ikoranabuhanga ryabyo bwite [Application] ariko bataragira uburyo bwo kuba babasha kwishyurwa binyuze mu ikoranabuhanga.

Nk’urugero rw’umuntu ufite urubuga rwa Internet rucururizwaho [E-Commerce], azajya abasha guhuza ‘ikoranabuhanga rye n’irya Airtel Money.

Ni ukuvuga ngo uramutse ugiye kugura imyenda cyangwa inkweto kuri urwo rubuga, bazajya bahita bakwereka aho wishyura ukoresheje Airtel Money, noneho nurangiza kwishyura bahite bakoherereza ibicuruzwa waguze.

Ku bantu bamenyereye kugura ibucuruzwa ku mbuga za Internet [E-Commerce], basanzwe bazi ko ujyaho ukareba igicuruzwa, wamara kugishima bakakwereka aho ukanda kugira ngo wishyure, icyo gihe uzajya uhita wishyura kuri Airtel Money kandi mu buryo bworoshye.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa bya Airtel Money, Banamwana Sharif yavuze ko ari umwanya mwiza ku bacuruzi bato n’abaciriritse bagorwaga no kubona uburyo buboroheye cyangwa bwihuse bwo kwishyurwa.

Ati “Ni uburyo bushya bworohereza buri wese wo kuba igihe cyose ashatse guhuza ikoranabuhanga rye n’irya Airtel Money kugira ngo abantu bamwishyure no mu ikoranabuhanga rye abibone [kandi] bibe byoroshye cyane.”

Intambwe yatewe na Airtel Money Rwanda yishimiwe n’Urwego rushinzwe ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera, Rwanda ICT Chamber, rwavuze ko iri koranabuhanga rizanywe n’iki kigo rije gufasha mu kwihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga.

Umuyobozi wa Rwanda ICT Chamber, Ntare Alex yavuze ko ihererekanya ry’amafaranga ari ryo pfundo ryo kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, ari nayo mpamvu abikorera bagiye gufashwa mu kwihutisha ubucuruzi bwabo.

Ati “Gahunda yacu nk’igihugu ni iyo guteza imbere ikoranabuhanga kandi muri iryo koranabuhanga tuzi ko ihererekanya ry’amafaranga, niho ruba ruzingiye, rero iri koranabuhanga rishya Airtel yazanye ryo gufungura amarembo cyane cyane ku bahanga udushya kugira ngo babashe kongera iyo serivisi muri ‘Applications’ zabo, bivuze ko bagiye kwihutisha ubucuruzi bwabo.”

Yakomeje agira ati “Ubundi byasabaga amezi atandatu kugira ngo umuntu abashe kwakira amafaranga akoresheje Airtel Money kugira ngo abashe kubyongera muri ‘Application’ ye ariko ubu birafata igihe gito kuko bo bavuga ko n’amasaha atandatu yaba yatangiye kubasha kwakira amafaranga akoresheje ikoranabuhanga.”

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Money Rwanda, Jean Claude Gaga yavuze ko icyifuzo cyabo ari ukugira uruhare mu kugira ngo u Rwanda rubashe kwihuta mu iterambere ridakoresha amafaranga mu ntoki.

Ati “Iyi ni intambwe idasanzwe izatwegereza ubukungu budahererekanya amafaranga mu ntoki [Cashless Economy].”

Kugira ngo rwiyemezamirimo cyangwa umucuruzi abashe gukoresha uru rubuga, asabwa kujyaho akuzuza amakuru yose ajyanye n’ibyo akora ku buryo umuntu uzajya anyura kuri uru rubuga abasha kuyabona, noneho agatumiza ibyo ashaka.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Yego Innovation, Uwamahoro Aline yafashe ifoto na Jean Claude Gaga (iburyo) ndetse na Banamwana Sharif bayobora Airtel Money
Basobanuye byimbitse imikorere ya Open API Platform
Abayobozi batandukanye muri Airtel Money n'abandi baje mu imurikwa ry'iri koranabuhanga rishya
Umuyobozi wa Airtel Money Rwanda, Gaga Jean Claude , yavuze ko bifuza ko igihugu gitera imbere mu bukungu budahererekanya amafaranga mu ntoki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .