Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa Gatandatu tariki ya 25 Kamena 2022, ubwo inama ya CHOGM 2022 yari iri kugera ku musozo.
Azafasha ibihugu byombi kwagura isoko ry’ubwikorezi bwo mu kirere, aho Sosiyete y’indege yo muri Canada, Air Canada, izaba ikorera mu kirere cy’u Rwanda, na sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, ikabasha kogoga ikirere cya Canada.
Ayo masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Canada, Mélanie Joly.
Minisitiri Joly yanditse kuri Twitter ko gusinya aya masezerano bizafasha mu guteza imbere ubwikorezi by’umwihariko abakora ubucuruzi.
Yagize ati "Gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu bwikorezi bwo mu kirere hagati y’u Rwanda na Canada bizagira uruhare rukomeye mu kwimakaza ubukerarugendo no kwagura ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi."
Ubusanzwe Air Canada yashoboraga kugera mu Rwanda inshuro nke mu mwaka mu ngendo zihariye kuko ibihugu byombi bitari bifitanye amasezerano mu bwikorezi bwo mu kirere.
Canada kandi yasinyanye amasezerano nk’aya na Cameroon, mu muhango wabereye i Kigali.
Biteganyijwe ko ayo masezerano namara kwemezwa burundu n’inteko zishinga amategeko ku mpande zombi, azarushaho gushimangira umubano wa Canada n’ibihugu bya Afurika, cyane ko azatuma Air Canada ibasha kugera no mu bindi byerekezo RwandAir ikoreramo ingendo.
Air Canada yashinzwe mu 1964, kugeza ubu ifite ibyerekezo bisaga 200.
U Rwanda rumaze kugira amasezerano nk’aya n’ibihugu bisaga 110 byo ku Isi, rushingiye ku Masezerano ya Chicago yo mu 1944, ari na yo agenga ubwikorezi bwo mu kirere.
Ni yo yashyizeho Umuryango mpuzamahaga ushinzwe indege za Gisivili (ICAO), ugenzura ingingo zirimo umutekeno wo mu kirere, ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ubuhahirane bwo mu kirere, kubungabunga ibidukikije no koroshya urujya n’uruza ku bibuga by’indege mpuzamahanga.
Kugeza ubu amaze gushyirwa umukono n’ibihugu bisaga 190 byo hirya no hino ku Isi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!