00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AIF yahawe igihembo cyo kugira umwimerere n’ubuziranenge muri EAC

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 3 Ugushyingo 2022 saa 02:37
Yasuwe :

Uruganda rukora ibiribwa byuzuye intungamubiri by’umwihariko ibifasha mu mikurire y’abana no kurwanya imirire mibi mu Rwanda, Africa Improved Foods (AIF), rwahawe igihembo nk’uruganda runini rufite ibicuruzwa byiza kandi bifite ubuziranenge.

Ibi bihembo ku buziranenge bitangwa n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bizwi nka ’EAC Quality’ byatanzwe ku wa 20 Ukwakira 2022, i Dar Es Salam muri Tanzania.

Ni irushanwa ritangirira ku rwego rw’igihugu, abatsinze bagahatana ku rwego rw’akarere mu irushanwa ritegurwa binyuze muri gahunda ya MARKUP [Market Access Upgrade Programme].

AIF yabonye iki gihembo ibikesha ifu y’igikoma ya ‘Nootri Toto’ ihabwa abana bari mu gihe cy’iminsi 1000 bakabasha gukura neza. Nootri Toto yatoranyijwe kuko igira ingaruka nziza ku bana ndetse n’intungamibiri ziyirimo muri rusange.

Nootri Toto by’umwihariko ni ifu irimo intungamubiri zifasha ababyeyi bonsa ndetse n’abana barengeje amezi atandatu, baba bageze mu kigero cyo kurya cyangwa kunywa igikoma. Ni ifu ibafasha gukura neza kandi basobetse.

Africa Improved Foods ikorera mu cyanya cy’ inganda mu Mujyi wa Kigali, ifite ibyemezo by’ubuziranenge imaze guhabwa birimo icya FSSC 22000, icya ISO 17025 ndetse n’ibindi birimo ibitangwa n’Urwego rushinzwe Ubuziranenge, RSB.

Ubuyobozi bwa AIF butangaza ko ku munsi rushobora gutanga ifu n’ibindi biribwa ku bana barenga miliyoni 1.5.

Umukozi ushinzwe Ubwiza n’Ubuziranenge muri AIF, Ingabire Blandine yagize ati “Iki gihembo cyongeye gushimangira amahame y’ubuziranenge AIF igenderaho umunsi ku munsi.”

Avuga ko uru ruganda rufite ubushobozi mu bijyanye n’ibikoresho na laboratwri zifasha mu gupima ubuziranenge bw’ibiryo cyangwa ibindi byose bikorerwa muri uru ruganda.

Yakomeje agira ati “Ibicuruzwa bya AIF birwanya imirire mibi, bituma umuntu agira ubuzima bwiza agakura neza, ikindi kandi byongera ubudahangarwa bw’ubuzima bw’umuntu."

Ingabire avuga kandi ko AIF ifatanyije na Guverinoma y’u Rwanda yabashije kugabanya igwingira ku kigero cya 38% mu 2015 kigera kuri 33% mu 2020 ndete hari gahunda y’uko bizagera ku kigero cya 19% mu 2024.

Nubwo iki kigo cyamenyekanye cyane ku biribwa nka Nootri Mama, Nootri Toto n’ubundi bwoko buheruka gushyirwa ku isoko bwa Nootri Family bugenewe abakuru, AIF ikomeje gukora ifu ya ‘porridge’ (yongewemo amata, intungamubiri n’imyungu ngugu), igenewe cyane abagore batwite cyangwa abonsa, n’abana cyane cyane muri ya minsi 1000 ya mbere y’ubuzima bwabo.

Muri ibi bihembo bya EAC Quality, Uruganda rwa AIF rwari ruhanganye n’izindi nganda n’ibigo birimo ikigo cya Brarudi SA n’uruganda rwa Lodhia Food Products SA zombi zo mu Burundi, Ikigo cya Zanzibar Milling Cooperation Ltd cyo muri Tanzania.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .