Aho umushinga wo kubaka Cathédrale ya Kigali ahahoze Gereza ya 1930 ugeze

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 9 Kanama 2020 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Arikiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda, yatangaje ko gahunda yo kubaka Cathédrale nshya ya Kigali ahahoze Gereza ya 1930 igikomeje nubwo icyorezo cya Coronavirus cyadindije imirimo y’igishushanyo mbonera yagombaga kuba yararangiye muri Gashyantare uyu mwaka.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo byatangajwe ko ubutaka bw’ahahoze Gereza ya Nyarugenge bungana hegitari 5.5, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yabwemerewe, aho yasabwaga gukora igenamigambi ry’uko yabukoresha.

Kiliziya Gatolika igomba kubwubakaho Cathédrale igezweho ya Arikidiyosezi ya Kigali. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangazaga ko imirimo yo kubaka iyi Cathédrale igomba kuba yarangiye mu 2021.

Igishushanyo mbonera byari byitezwe ko kigomba kuba cyarangiye muri Gashyantare uyu mwaka, gusa kubera icyorezo cya Coronavirus, imirimo yacyo yaradindiye.

Arkiyepiskopi wa Kigali, Kambanda Antoine yabwiye IGIHE ati “Twari mu bikorwa by’igishushanyo mbonera. Ni ibintu bitoroshye ku nyubako nk’iriya, hari abari kudushushanyiriza, tukongera tukabihuza n’ikipe dukorana ibifitiye ubumenyi, ntabwo turagera ku gishushanyo n’amafaranga igomba gutwara. Gusa tubirimo. Cyari kuba cyarabonetse iyo bitaza kuba ibya COVID-19.”

Nta gihe kizwi iki gishushanyo mbonera kigomba kubonekera, gusa Musenyeri Kambanda avuga ko ari “mu gihe cya vuba bishoboka”.

Ati “Hari ibiri kugeragezwa tugihuza, cyane cyane ko hari ibintu byinshi, ntabwo ari kiliziya gusa. Hari kiliziya, hari imbuga yayo. Hari ibiro bya diyosezi n’ibindi bijyana na kiliziya ku buryo ikibanza gikoreshwa ku buryo bugira akamaro.”

Biteganywa ko iyo Cathédrale igomba kuba ijyanye n’igihe, yajya yakira abantu nibura ibihumbi bitanu, hanyuma ikagira n’imbuga yayo nini ku buryo mu gihe habaye nk’iminsi mikuru abantu bashobora kuyiteraniramo bageze nko ku bihumbi 10 kugera kuri 20.

Musenyeri Kambanda asobanura ko iyi kiliziya igombakuba ifite n’uburyo igaragaza umuco nyarwanda, ari nabyo muri iki gihe biri guhuzwa mu gishushanyo mbonera.

Ati “Kiliziya birasaba ko iba ari inyubako koko igaragaza ko koko ari kiliziya, ifite ishusho ya kiliziya ariko hakabaho n’ikintu cy’umwihariko wa Kinyarwanda, kubihuza neza na Kinyarwanda, ishusho ya kiliziya inafite igisobanuro nyarwanda. Ni yo mpamvu bitinda. Ubu turacyari ku rwego rwo kwemeza igishushanyo, nyuma tukamenya ko yatwara aya, ese amafaranga umuntu azaba yayagezeho mu gihe kingana iki, muri make haracyari kare kuvuga igihe izaba yuzuriye.”

Umujyi wa Kigali mu ntangiriro z’uyu mwaka watangaje kandi ko mu rwego rwo gusigasira ibimenyetso by’amateka bya 1930, Kiliziya yasabwe gutanga igishushanyo cyerekana uburyo iteganya kubungabunga inyubako zishaje zihari.

Mgr Kambanda muri Mutarama yavuze ko ibyo bumvikanyeho n’umujyi ari ugukora inyigo y’uburyo amateka ya gereza yajya agaragara no mu kuhasura abantu bakamenya amateka yahabaye n’uko hahindutse ahantu h’umugisha.

Mu gihe iyi Cathédrale izaba yuzuye, bizasaba ko hatekerezwa n’uko iya St Michel izasigara ikoreshwa, niba izasenywa cyangwa se niba izakoreshwa ukundi. Musenyeri Kambanda ati “ibya St Michel, ibyo bizaza nyuma.”

Uko Kiliziya Gatolika yeguriwe iki kibanza cy’ahahoze Gereza ya 1930

Ubusanzwe Cathédrale ya Kigali iherereye mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge ahari Paruwasi ya St Michel, aho ari nto ku buryo ibikorwa binini bitabasha kuhabera.

Mu 2019 ubwo Musenyeri Antoine Kambanda, yimikwaga, ibirori byabereye muri Stade Amahoro i Remera. Icyo gihe kandi yagaragarije Abanya-Kigali icyifuzo cyo kubaka ingoro y’Imana, Cathédrale y’umujyi kandi ihesha Imana icyubahiro.

Perezida Kagame na we witabiriye ibyo birori yemeye inkunga mu kubaka iyo Cathédrale , yongeraho ko bishobotse yanubakwa ahantu hashya.

Ati “Tuzafatanya kuyubaka, twubake Cathédrale nziza kandi icyo gihe nibikunda twanayubaka ahandi hashya, ariko bizava mu bushake bwa Kiliziya cyangwa mu bwumvikane tuzaba twagize mu gutera inkunga tugere kuri icyo cyifuzo kandi bidatinze.”

Nyuma habayeho ibiganiro n’inzego zitandukanye, bihurirana n’uko ahahoze gereza ya 1930 hari ikibanza kandi ubuyobozi bw’umujyi bwifuza ko hakorerwa ikindi kintu.

Iyi Gereza yacumbikiye abantu batagira ingano ku buryo izahora yibukwa mu mateka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .