‘Aho twakuye igihugu cyacu n’aho kiri harivugira’-Perezida Kagame

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Kamena 2019 saa 03:44
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 25 u Rwanda rusohotse mu mwijima wa Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyo rumaze kugeraho mu nkingi z’iterambere zirimo; ubuzima, uburezi, kwihaza mu biribwa n’iterambere ry’ubukungu byivugira nubwo hakiri urugendo n’ibindi byo gukora.

Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye we na Komiseri ushinzwe umubano mpuzamahanga n’iterambere muri EU, Neven Mimica, bagiranye na France 24, bari mu Bubiligi mu nama yateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yiga ku Iterambere izwi nka ‘Journée Européenne du Développement’.

Perezida Kagame yabajijwe kuri raporo z’imiryango nka Human Rights Watch n’izindi zikunda gushinja u Rwanda ko uburenganzira bwa muntu ndetse n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo bitubahirizwa.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko udashobora gutandukanya iterambere Rwanda rugezeho mu myaka 25 n’uburenganzira bwa muntu kandi abavuga ko mu Rwanda ari ikuzimu birengagiza aho rwavuye n’aho rugeze.

Ati “Ntabwo wavuga uburenganzira bwa muntu ngo ubutandukanye n’ibyo tuvuga ari byo iterambere, uburezi, ubuzima, kwihaza mu biribwa. Urebye ikigero cy’ubukene cyaragabanyutse hafi 60%, aba bantu barimo guhindura imibereho. Abavuga ngo mu Rwanda ni ikuzimu, muri make birengagiza ikuzimu tuvuyemo”.

Perezida Kagame yakomeje avuga ku bafite imyumvire y’uko ari bo bubahiriza uburenganzira bwa muntu gusa abandi babuhonyora, ashimangira ko iyi myumvire ikwiye guhagarara kuko ‘aho twakuye igihugu cyacu n’aho kiri harivugira’.

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yongeye gushimangira kwiha agaciro utemera ko wahora usindagizwa n’abandi wanasindagizwa wagera aho ugera ugashyiraho akawe.

Yasobanuye ko inkunga z’amahanga zagiriye u Rwanda akamaro ariko rwihaye intego yo gukoresha neza imfashanyo ruhabwa kandi mu by’ingenzi, kugira ngo rutazahora rusindagizwa n’abandi.

Ati “Umukoro wacu ni ukureba ko dushyiraho ibikorwa remezo by’ingenzi no kubikoresha kugira ngo ubwo bufasha butange impinduka aho bwageze, butume igihugu kizamura ubukungu bwacyo. Ubwo bufatanye kandi bugakomeza hatarebwa ingano y’inkunga ahubwo harebwa umusaruro uzivamo”.

“Icy’ingenzi kuri twe ni ukureba ese twashobora gukoresha ubufasha duhabwa neza ku buryo twubaka umusingi ukenewe ku baturage bacu...ku bwacu intego yacu ni uko uko tubona ubufasha bwinshi butujyana mu bakenera buke”.

Perezida Kagame kandi yakomoje ku ishoramari rikorwa mu bukererugendo, mu nzego z’ubuzima, uburezi n’ibindi, avuga ko bibyara umusaruro ufatika kandi uzamura abaturage b’igihugu.

Komiseri ushinzwe umubano mpuzamahanga n’iterambere muri EU, Neven Mimica, yavuze ko ubufatanye bw’uyu muryango n’ibihugu bushingiye ku kurandura ubukene, guteza imbere ubukungu mu buryo burambye, kandi buri wese abigizemo uruhare.

Yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu iterambere, avuga ko bitangaje ku gihugu cyabayemo amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Ati “Muri rusange yaba mu bukungu, politiki n’umutekano n’ubwiyunge kuko ni imyaka 25 gusa Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe. Kuva muri uwo mwijima ukagera hano ni iby’intangarugero”.

Perezida Kagame yavuze ko aho u Rwanda rugeze hivugira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .