Aho kwambara agapfukamunwa ku kananwa cyangwa mu ijosi wakareka- Guverineri Mufulukye

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 15 Kanama 2020 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yakebuye abakunda kwambara agapfukamunwa ku kananwa no mu ijosi, ko bashatse bajya bareka kukambara kuko ntacyo baba birinda mu ijosi no ku kananwa.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kanama 2020 ubwo hatangizwaga itsinda ry’abahwituzi bazajya bahwitura abacuruzi barenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, igihe bakira abakiriya batubahirije amabwiriza yashyizweho arimo nko kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki mbere yo kwinjira, guhana intera no kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Mu ntara y’Iburasirazuba hakaba hashyizweho abahwituzi 1045 nibura batatu bakazajya bakorera mu dusantere dutandukanye tw’ubucuruzi naho mu mijyi nka Kayonza na Rwamagana, biyongere bagere kuri batanu.

Guverineri Mufulukye yavuze ko byinshi mu byo abanyarwanda bakenera babikura mu maduka no mu masoko kandi ibyo byose ugasanga birabarirwa mu rugaga rw’abikorera, PSF, abasaba ko bongera ubukangurambaga kugira ngo iki cyorezo kirandurwe mu Rwanda.

Yavuze ko hari abantu usanga bambara agapfukamunwa ari uko babonye abayobozi cyangwa inzego z’umutekano, yibutsa abaturage ko kwambara agapfukamunwa neza ari ukurinda ubuzima bw’umuntu.

Ati “Twese uko turi hano agapfukamunwa turagafite ariko nituva hano ushobora gusanga umuntu atangiye gutembera yagashyize mu kananwa, yagashyize mu ijosi, ubwo uba wabyishe ni nkaho utagafite. Aho kugira ngo ufate agapfukamunwa ukambare mu ijosi cyangwa mu kananwa ahubwo wakareka ntacyo kakumariye, urimo uribeshya ugira ngo urabeshya abantu bashinzwe kukwibutsa ko ukwiriye kuba ugafite.”

Mufulukye yavuze ko ubundi buri muntu akwiriye kurengera ubuzima bwe mbere y’uko yibutswa ibyo yagakoze, asaba abaturage kwirinda kwambara nabi agapfukamunwa, ubonye ukambaye nabi akamuhwitura.

Yasabye abacuruzi kutemerera ababagana kubaha serivisi batabanje kubahiriza amabwiriza.

Ati “Hari ubwo mubikora mwirukankira amafaranga mukareba uje kugura ntimurebe ko ashobora kuza kugura akagusigira Coronavirus, amafaranga ashakwa n’uwufite ubuzima dukwiriye kubyumva gutya tukirinda amafaranga tukayashaka kandi twikingiye.”

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CP Hatari Emmanuel, yasabye abacuruzi kumva neza ibyiza byo gukoresha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga abantu bakirinda gukorakora ku mafaranga kuko bishobora kongera ubwandu bwinshi bw’abantu bandura Coronavirus.

CP Hatari kandi yanakebuye abahinduye restaurant mo utubari ko bari kwikururira ibyago bikomeye byo gucibwa amande, asaba abacuruzi kubireka bakubahiriza amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’ubuzima yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Kuva tariki ya 14 Werurwe 2020 nibwo umurwayi wa mbere yagaragaye mu Rwanda. Kuva icyo gihe mu Rwanda hamaze kuboneka abantu 2293 bayanduye mu bipimo 323 905 bimaze gufatwa, 1604 barayikize mu gihe 681 bakirwaye naho umunani bitabye Imana.

Guverineri Mufulukye yakebuye abambara agapfukamunwa ku kananwa no mu ijosi avuga ko ntakintu baba birinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .