Aya masaha yahuriranye n’igihe abanyeshuri biga muri gahunda ya nimugoroba muri zimwe muri kaminuza zo mu Rwanda babaga bakiri mu masomo, ku buryo byatumye abiga muri gahunda ya nimugoroba bayahagarika.
Nyuma y’iri tangazo Inama Nkuru y’Amashuri Makuru mu Rwanda, HEC, yosohoye itangazo risaba amashuri makuru kuba ahagaritse amasomo atangwa nijoro akabanza kunoza uburyo bw’imyigire.
Umuyobozi wa HEC, Dr. Rose Mukankomeje, yavuze ko bakoranye n’abayobozi b’amashuri kugira ngo hanozwe uburyo abanyeshuri bakomeza kwiga ariko hanubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.
Yagize ati “Twanze ko twaterera iyo ejo tukisama twasandaye, ni ko kwandikira amashuri makuru tubasaba ko baba bahagaritse, bakaganira n’abanyeshuri babo uburyo amasomo yatangwa haba ari kuri murandasi cyangwa mu bundi buryo.”
“Ubu rero twaganiriye n’abayobozi b’amashuri kandi ingamba zarafashwe. Hari abashyizeho gutangira amasomo saa Cyenda ku buryo bataha kare, hari abayashyize kuri murandasi, abandi bayashyira mu mpera z’icyumweru kugira ngo babashe kwiga neza ariko banubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”
Bamwe mu banyeshuri biga nijoro bavuga ko babihisemo kuko batabona umwanya wo kwiga ku manywa bitewe n’inshingano zitandukanye.
Mukankomeje yasabye aba banyeshuri kubahiriza amabwiriza mashya kugira ngo birinde kuba imbarutso yo gukwirakwiza icyorezo cya Coronavirus.
Yagize ati “Ingaruka zizaba ariko nk’abantu bari muri kaminuza nta kundi byagenda, aho kugira ngo ugende hariya bagufate warengeje amasaha bakuraze muri stade baguce n’amande, wakiga mu buryo bwashyizweho n’ubwo byazagutinzaho [gato] ariko ukwiye kwibungabunga kandi ukabungabunga n’ubuzima bw’abandi.”
Yanaboneyeho umwanya wo gusaba abanyeshuri kugira umwete mu masomo kugira ngo hatazagira usigara bitewe n’impinduka ziterwa na COVID-19.
Ati “Icyo dusaba abanyeshuri ni ukwiga bashyizeho umwete. Ni byo koko imihini mishya itera amabavu ariko kandi ibi bihe ntibisanzwe. Twabasaba gukoresha umwete kandi aho badasobanukiwe bakegera abarimu bakabafasha kugira ngo aho bagira umusaruro wa 100% nibura bajye bagira 90%.”
Ingamba nshya zashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri zatangiye gukurikizwa guhera ku wa 15 Ukuboza aho ingendo zabujijwe guhera saa Tatu z’ijoro kugera saa Kumi z’igitondo mu gihe guhera ku wa 22 Ukuboza 2020 amasaha y’ingendo azongera guhinduka aho zizajya ziba zibujijwe guhera saa Mbili z’ijoro, umwanzuro uzageza tariki ya 4 Mutarama 2021.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!