00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ahazaza h’ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi, Manifesto yayo no gusangira ubutegetsi n’indi mitwe ya politiki: Ikiganiro na Amb Gasamagera

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 7 February 2025 saa 08:18
Yasuwe :

Imyaka imaze kurenga 30 Umuryango FPR-Inkotanyi uri ku ruhembe rw’imbere mu kuzahura u Rwanda rwari rwarazahaye mu 1994 ubwo hakorwaga Jenoside yakorewe Abatutsi.

FPR-Inkotanyi yabohoye u Rwanda, ihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, itangira gufatanya n’abandi mu kunoza imishinga iteza imbere igihugu mu rugendo rwari rukomeye, uyu munsi Umunyarwanda yasubijwe agaciro, n’uyu muryango urakura ku buryo washinze imizi ugereranyije n’uko wari umeze mu myaka yo hambere.

FPR-Inkotanyi ifite Komite Nyobozi igizwe na Chairman nk’Umuyobozi Mukuru, Umuyobozi Mukuru Wungirije n’Umunyamabaganga Mukuru ukurikirana imirimo yose y’Umuryango igashyirwa mu bikorwa.

Igira abakomiseri 27. Ni bo bareberera ibijyanye no gushyira mu bikorwa politiki zitandukanye, kuzishyiraho, ibiganiro bijyanye n’izo politiki, ingamba zizishingiyeho n’ibindi.

Ubunyamabanga bwa FPR-Inkotanyi buri mu byiciro bine, birangajwe imbere n’inkingi enye zirimo Ubuyobozi, Ubukungu, Imibereho myiza y’Abaturage n’Ubutabera.

Iyo urebye imishinga myinshi y’igihugu, byagorana kubitandukanya n’iya FPR-Inkotanyi, na cyane ko ari yo abaturage baba baratoye, hanyuma igakurikizwa ariko hakanisungwa n’ibindi bitekerezo mu mu yindi mitwe ya politiki.

Mu kiganiro The Long Form na Sanny Ntayombya, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Amb. Wellars Gasamagera yagaragaje byinshi kuri uyu muryango, imishinga yawo, ahazaza hawo, n’ibindi bijyanye n’imirimo yawo ya buri munsi.

Mu bisanzwe usanga imitwe ya politiki mu bihugu byinshi, bifite impande byaherereyemo, aho uzasanga bamwe bavuga ko ari aba-socialistes, bandi ari aba-capitalistes, n’anandi.

Icyakora kuri FPR-Inkotanyi, Amb Gasamagera yavuze ko nk’uko Chairman wa FPR-Inkotanyi ahora abigarukaho, nta buryo bumwe bwihariye kuri FPR-Inkotanyi buhari, ahubwo uyu muryango uhuza uburyo butandukanye mu gushaka umuti w’ibibazo bihari.

Agaragaza ko uburyo bumwe bushoboka ari ubugamije gukemura ibibazo by’Abanyarwanda na cyane ko nta muntu n’umwe usobanukiwe ibibazo by’Abanyarwanda kurusha bo ubwabo.

Ati “Ubushize mu matora hari umuntu wambajije ati ese, mugendera ku ndagagaciro za kera (aba-conservateur) iz’ubu se, cyangwa byose murabivanga. Naramubwiye nti ibi ni ibintu byaremwe n’Abanya-Burayi kugira ngo bagaragaze ibyo bizera, bakemure ibibazo byabo n’izindi mpamvu ariko twe ntaho tubarizwa.”

Ubudasa bw'Umuryango FPR-Inkotanyi bwo gukemura ibibazo ni bwo butuma abaturage bawuhundagazaho icyizere

Yasobanuye ko Umuryango FPR-Inkotanyi utagambiriye guhanga uburyo bushya bwo kugenderaho kugira ngo ihatire abaturage kuwugenderamo, ahubwo ireba uburyo bwose bushoboka bwafasha mu gukemura ibibazo by’Abanyarwanda ndetse biberanye n’uburyo u Rwanda rubayeho.

Yagaragaje ko uyu muryango ukoresha uburyo butandukanye aho abantu baba bashobora kwibeshya ko ugendera ku matwara runaka, ariko biri muri bwa buryo bwo gukemura ibibazo.

Ati “Ubu twashingira ibyo dukora ku baturage. Umuturage agahozwa ku isonga. Ejo uzaza uvuga ngo aba ni aba-socialistes, ariko twe ntituri muri ibyo, icyo duharanira ni icyo kwita ku mibereho y’abaturage tunabigisha uburyo bakemura ibibazo byabo. Nko ku bijyanye n’aba-capitalistes, twe twizerera mu gukorera amafaranga. Muri RPF-Inkotanyi dukorera amafaranga.”

Ashimangira iyo ngingo Amb Gasamagera yatanze urugero ku byo Umuryango FPR-Inkotanyi umaze kugeraho, nk’inyubako zitandukanye, byose avuga ko byakomotse mu gukorera amafaranga ava mu gushyira imbaraga mu bikorwa bitandukanye, bitari bya bindi byo gutega amaboko utegereje ak’imuhana ngo byubakwe,.

Icyakora ubwo bu-capitalisme, ubu-socialisme n’ibindi nta na kimwe bashinzeho agati ahubwo babyifashisha byose mu gukemura ibibazo no guteza imbere Abanyarwanda.

Yavuze ko bagenzuye ibibera mu bihugu biheza inguni ku mirongo n’amatwara runaka byiyemeje, haba ku ba-socialistes, aba-capitalistes n’abandi, FPR-Inkotanyi irasesengura, ayo masomo ikuyemo atuma yubaka amateka yayo ajyanye no gukemura ibibazo bihari, ibigaragarira no mu mishinga itandukanye ikora.

Ati “N’abo bahanze ibyo bava iwabo bakaza baratubaza bati ‘ni gute mwageze kuri ibi, mwakoresheje iyihe nzira?’ Bagera aho batubaza niba turi ‘aba-capitalistes, aba-socialistes ariko tukababwira duti hoya, twanyuze aha kugira ngo tugere kuri ibi, turongera tunyura aha tugera kuri ibi, wenda ni yo sano twaba dufitanye n’ubwo buryo bwanyu.”

FPR-Inkotanyi buri gihe iba ifite imigabo n’imigambi izagenderaho muri manda runaka igihugu kiba kiyobowemo, kenshi ugasanga ni na yo igenderwaho cyane kuko umukandida wayo aba ari we watowe.

Abajijwe uko bakurikirana niba iyo migabo n’imigambi ikurikizwa neza, Amb Gasamagera yagaragaje ko, uburyo bwo kugenzura buva mu nzego zo hejuru kugera ku mudugudu, kugira ngo hatabaho kwirengagiza inshingano, cyangwa zigakorwa nabi, ariko ikabifashwa no gufatanya n’indi mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Amb. Wellars Gasamagera yagaragaje ko gushingira ibyo bakora ku baturage ari byo byatumye igihugu gitera imbere n'Umuryango ugashinga imizi

Yibukije ko mu myaka 30 ishize FPR-Inkotanyi iyobora u Rwanda, ibihe byaranzwe n’ibyiza n’ibibi ariko ifashwa no gufata inshingano zo kwita kuri buri kintu cyose ku gihugu cyari kizwiho amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byageze n’aho FPR-Inkotanyi isesengura ibona ko nubwo yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ikabohora igihugu, mbese ibintu byose ikabishyira mu murongo, itihariye inzego zose, ahubwo yagerageje gusangira n’abandi.

Ati “Mu murongo wa Chairman wacu twaravuze duti nubwo twahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, twakoze byinshi, tukabohora igihugu, hari ingabo tugomba kwakira, [...] turavuga duti uwatsinze ntabwo agomba kwiharira imyanya yose y’ubuyobozi. Twaravuze duti nk’abatsinze reka dufate 50% by’abagize guverinoma, indi myanya ihabwe indi mitwe ya politiki yewe harimo n’abagize munsi ya zeru.”

Yagaragje ko byakomereje no mu zindi nzego, hagamijwe ko buri wese yagira uruhare mu miyoborere y’igihugu, barebera hamwe uburyo bw’igenamigambi y’uko igihugu kiyoborwa.

Agaragaza uburyo imigabo n’imigambi itorwa, Amb Gasamagera yavuze ko binyuze mu murongo wa Chairman wa FPR-Inkotanyi, hemejwe ko ibintu byose bigomba gukorwa mu nyungu z’abaturage, aho biba ngombwa ko bamanuka bakajya kubaza abaturage ibyo bakeneye.

Ati “Chairman yadusabye gukora ibyo, aravuga ati ‘nyuma muze mumbwire ibyo bababwiye hanyuma ndebe ko nakongeramo n’ibindi batashyizemo. Twaragiye duhura n’abaturage batubwira uko babona igihugu cyayoborwa twandika impapuro ku buryo twagarukanye imodoka zuzuye inyandiko ziriho ibitekerezo by’abaturage. Icyiza ubwo duherukayo twajyanye mudasobwa.”

Icyo gihe ibyo byose byarazanywe bishyikirizwa Chairman wa FPR-Inkotanyi nk’ibyaba manifesto na we aranononsora yongeramo ibijyanye n’uko Isi ihindagurika abaturage badasobanukiwe, nyuma bisubizwa Abanyarwanda bose, barayitora, ndetse banemeza ko Perezida Kagame aba ari we uyobora ishyirwa mu bikorwa ryabyo.

Ati “Urebeye nko kuri NST2 ukagereranya na Manifesto ya FPR-Inkotanyi ubona bijya gusa. Ni byo kuko ntabwo iyo gahunda yahabana na manifesto yatowe n’abaturage. Iyo ni yo demokarasi yacu, ugomba kureka abaturage bakagira uruhare mu bizabakorerwa.”

Yavuze ko iyo manifesto yemejwe inzego zitandukanye zibigiramo uruhare buri rwego, ni ukuvuga nk’ubuzima, ubuhinzi, n’izindi, zigafata ibizireba, bikagera ku turere na two tukareba ibyo kagomba gukora, ubundi hagashyirwaho uburyo bwo kureba uko bishyirwa mu bikorwa, kenshi n’abaturage banatoye ya myanzuro.

Umuryango FPR-Inkotanyi yanakoze uko ishoboye kose ngo yubake ibikorwa bitandukanye

Igikurikira ni ugukurikirana uko ibyo byemezo bishyirwa mu bikorwa kuri buri rwego kugeza ku mudugudu nk’urwego rwa nyuma mu miyoborere.

Ati “Iryo genamigambi mu nzego zitandukanye rikorwa natwe nka FPR-Inkotanyi duhari, tureba ko nta kintu na kimwe cyibagiranye hakemeranywa ku mishinga y’ingenzi, tukabyemeranyaho. Turagenzura tukareba ku musaruro ndetse tugasuzuma. Guverinoma ikora akazi kayo natwe turi hariya tureba uko bikorwa ariko tukigira n’aho bikorerwa aho bigenda gake tukabasaba kwihutisha.”

Ku bijyanye n’abavutse nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, bashobora kuba batazi amateka yarwo bakabifata nk’ibisanzwe, Amb. Gasamagera yavuze ko n’iyo ngingo bayitekerejeho rugikubita abana bigishwa amateka, bigakorwa mu buryo butayagoreka, ariko bikajyana n’uko Isi igenda itera imbere.

Yavuze ko FPR-Inkotanyi yigira ku bintu bitandukanye haba ku rwego mpuzamahanga, mu Karere no mu gihugu, ndetse ikanigira ku makosa cyangwa ku byo yari igamije kugeraho nyamara itarabigezeho.

Ati “Twigira cyane ku bitaragenze neza. Hari ibintu byinshi twateganyaga kugeraho ariko inshuro nyinshi ntitubigereho. Hari igihe duteganya ibintu, ntibicemo, bigatuma twongera kubiha umurongo bundi bushya. Ibi byatwigishishe byinshi. Kwigira ku byo twagombaga gukora ariko ntitubigereho, ni amasomo akomeye twize mu rugendo rwacu.”

Yavuze ko bigiye no ku mitwe ya politiki ikomeye ku Isi ndetse imaze kugira uruhare rukomeye mu guhindura ibihugu bikajya ku yindi ntera y’ubukire, higirwa ku cyabafashije kugera kuri iyo ntera ikomeye, bigafasha Umuryango FPR-Inkotanyi, gukomeza gutera imbere no guhangana n’imbogamizi bahura na zo.

Amb Gasamagera yagaragaje ko uko kugirana imikoranire n’indi mitwe ya politiki itandukanye, byose bigamije gusangira ubunararibonye, ibyiza bikiganwa, ibibi bigatanga amasomo y’uko byakosorwa.

Yavuze uburyo FPR-Inkotanyi yagize uruhare rukomeye mu mishinga migari ya leta, haba ku cyerekezo 2030, Icyerekezo 2050 n’ibindi byashyizwe mu bikorwa, byose byagizwemo uruhare n’uyu muryango.

Nubwo FPR-Inkotanyi imaze kugera kure kandi heza, kugira imbaraga no kugira uruhare mu bikorwa byinshi biteza imbere igihugu, Umunyamabanga Mukuru wayo yavuze ko ibyo bitagomba kubahuma amaso, kuko “umwanzi w’intsinzi ari intsinzi.”

Ati “Niba tutarebye ku hahise, cyane cyane muri bya bihe bitibukwa ariko byagize uruhare rukomeye kugira ngo tugere aho turi ubu, twaba turi kujya mu manga.”

Ku bibaza ku hazaza h’ubuyobozi bw’Umuryango FPR-Inkotanyi unakunda gutanga abakandida ku bayobozi b’igihugu, Amb Gasamagera yijeje ko guhererekanya ubuyobozi atari ikibazo, na cyane ko ubu bari kugerageza gufasha urubyiruko kumva neza ingingo yo gufata inshingano, kuko ari bo bazaba ari bo bari mu nzego zitandukanye z’igihugu mu bihe biri imbere.

Ati “Icyakora dufite amahirwe ko dufite umuyobozi ushoboye, ko dufite uburyo bw’imiyoborere bushikamye, mureke rero dufatirane aya mahirwe, dukore uburyo bw’imiyoborere bukomeye kurushaho, buzanadufasha kubona undi muyobozi ukomeye kurushaho mu minsi iri imbere.”

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ni bo bagira uruhare mu iterambere ryayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .