00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ahavaga toni eshanu hava 15: Ishimwe ry’ab’i Rutsiro ku iterambere ry’ubuhinzi bw’ibirayi

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 10 May 2025 saa 05:53
Yasuwe :

Abahinzi bo mu Murenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro barishimira uburyo guhinga bahuje ubutaka byatumye biteza imbere, hegitari yavagaho toni zirindwi z’ibirayi ubu isarurwaho 17.

Guhuza ubutaka ni kimwe mu byo Leta ishishikariza abahinzi gukora kubera ko bifasha abahinzi kwiteza imbere, abishyize hamwe bashakirwa amasoko bakagezwaho inyongeramusaruro n’imbuto mu buryo bworoshye.

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro bahamya ko ibyo babigezeho binyuze mu mushinga SAIP wabahaye amahugurwa y’uburyo bashobora guhinga bahuje ubutaka, bakibumbira no mu matsinda kugira ngo bazabashe kubona umusaruro mwinshi.

SAIP ni umushinga ugamije kongera umusaruro w’ubuhinzi, kuwushakira amasoko no kwihaza mu biribwa.

Ugenzurwa n’ishami rishinzwe gukurikirana imishinga mu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB).

Sifa Jeanette utuye mu Kagari ka Mubuga, Umurenge wa Nyabirasi, ahamya ko mbere y’uko SAIP iza bahingaga mu kajagari kandi ko bitari ubuhinzi bugezweho kubera ko bavangaga ibihingwa bitandukanye.

Ati “Icyo gihe twahingaga kuri hegitari tugafata ibirayi tukabivanga n’ibigori noneho ugasanga byose ari umusaruro w’ibirayi n’ibigori urabuze. Nyuma y’aho SAIP iziye ahavaga toni ziri hagati y’esheshatu na zirindwi hasigaye havanwa toni ziri hagati ya 15 na 17.”

Ntirenganya Jean Maurice, ubarizwa muri Koperative KOABUNYA Twiteze Imbere, yavuze ko SAIP yabafashije kongera umusaruro binyuze mu mbuto yabahaye ndetse n’amahugurwa atandukanye yo guhinga kijyambere.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi n’iterambere ry’abahinzi murri RAB-SPIU mu Karere ka Rutsiro, Bizimana Jean Claude, yasobanuye uburyo SAIP yafashije abahinzi bo mu Murenge wa Nyabirasi guhuza ubutaka kugira ngo umusaruro w’ibyo bahinga wiyongere.

Ati “SAIP dukorana n’abahinzi binyuze mu matsinda ya Twigire Muhinzi agizwe hagati y’abantu 15 na 20, abo bahinzi akenshi baba batuye ahantu hamwe bagahuza ubutaka ku buryo bahinga igihingwa kimwe.”

Babereka ubuhinzi bugezweho, uko hacibwa imyobo, intera iri hagati y’umwobo n’undi gusura umurima nibura buri cyumweru n’uburyo bwo gusarura bugezweho.

Mu cyanya cya Nyabirasi, SAIP ikorera ku buso bwa hegitari 700 aho hahinzweho ibishyimbo biri kuri hegitari 453, ibigori biri kuri hegitari 210, ibirayi biri kuri hegitari 35 ndetse n’imboga ziri kuri hegitari ebyiri.

Umusaruro w'ibirayi wariyongereye i Rutsiro uva kuri toni zirindwi kuri hegitari ugera kuri toni 15 kuri hegitari
Sifa Jeanette ahamya ko umusaruro w'ibirayi wikubye kubera guhinga bahuje ubutaka
I Rutsiro umusaruro w'ibishyimbo wavuye ku bilo 700 ugera kuri toni ebyiri kuri hegitari kubera guhuza ubutaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .