00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Weekend yashyuye: Ahantu hatanu ushobora gusohokera mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 September 2024 saa 01:02
Yasuwe :

Ubu turi mu mpera z’icyumweru. Iminsi ku bemera Imana yaruhutsemo ubwo yari imaze igihe irema byinshi tubona mu Isi no mu Isanzure. Nyuma y’icyumweru cy’imirimo, natwe abantu dukenera kuruhuka, weekend nk’iyi ikaba igihe cyiza cyo kubikoreramo.

Kuruhuka ni umurage Imana yahaye abatuye Isi, kugira ngo na bo mu gihe bakitse iminsi itanu cyangwa itandatu y’uruhurirane rw’imirimo, bafate umwanya baruhuke, basangire n’inshuti mbese bategure ubwonko babutegurira akazi kabategereje mu cyumweru gitaha.

Nk’uko dutandukanye mu mimerere, ni na ko ibyo dukunda bitandukana, hari abaruhuka basoma ibitabo, abajya kuryoshya ku mazi magari, ariko hari n’abumva ko baruhutse neza iyo basohotse bagasangira n’incuti.

Uri muri abo? Niba ari yego nyemerera nkwerekeze ku Kimihurura, ahantu hatandukanye hakundwa n’abasilimu.

Icyakora nimvuga abasilimu ntiwumve ba bandi batunze n’ibya Mirenge ahubwo wumve basobanutse, mbese wa muntu wicara ahantu cyangwa ubona ari gutambuka ntumubonemo ubunyamusozi.

Kivu Noir Café

Aho harimo Kivu Noir Café iherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo. Ni ahantu haba ikawa nziza n’ibindi binyobwa bidasembuye ushobora kubona, ukishimana n’incuti n’umuryango wawe, wanabishaka ugatwara n’iyo kunywera mu rugo.

Lavana

Lavana iherereye ku Kimihurura na none, ikagira amafunguro y’amoko atandukanye atuma wishimana n’incuti, agace ahantu na none hakunze kwakira n’ibitaramo.

Ushobora kuhasanga indyo z’ibihugu bitandukanye, wiyumvira umuziki, ureba imikino itandukanye nk’iy’intoki, umupira w’amaguru mu marushanwa yo mu bihugu byinshi n’ibindi.

Atelier Du Vin

Ntitwavuga aho gusohokera muri izi mpera z’icyumweru ngo wibagirwe Atelier Du Vin iwabo w’umuvinyo ugaragara mu buryo butandukanye.

Aha wagura vino ukayitwara mu rugo cyangwa ukayinywera aho wishimana n’umuryango wawe cyangwa incuti.

Iherereye mu nyubako z’Uruganda Akagera Motors ruherereye ahazwi nka Rwandex mu Karere ka Kicukiro.

Aha uretse umuvinyo, aha habarizwa amafunguro atandukanye ariko hakaba n’imyidagaduro cyane cyane mu mpera z’icyumweru, abantu bumva imiziki iririmbwa mu buryo bw’ako kanya.

La Creola Restaurant & Lounge

Nituvuga aho gusohokera kandi ntitwakwibagirwa ahazwi nka La Creola Restaurant & Lounge imwe muri restaurant zikunzwe cyane mu Mujyi wa Kigali kubera serivise ndetse n’amafunguro bategurira abakiliya cyane cyane arimo n’indyo zo muri Aziya.

La Creola Restaurant & Lounge na yo iherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Eagle View Rebero

Ahandi umuntu ukunda gusohoka akwiye gutekereza ni muri restaurant izwi nka Eagle View Rebero iherereye ku musozi wa Irebero hafi na Canal Olympia aho uba witegeye Umujyi wa Kigali.

Aha uhabona amafunguro atandukanye, ukahabona serivisi z’amacumbi bimwe ushobora kuba unaniwe ukabanza kuruhuka, hategurirwa ibirori bitandukanye, buri kimwe ushaka urakibona kandi bidasabye gutanga akayabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .