00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ahahoze icyicaro cya Polisi y’Umujyi wa Kigali hatangiye gusenywa (Amafoto)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 31 Mutarama 2023 saa 11:47
Yasuwe :

Ahahoze icyicaro cya Polisi y’u Rwanda, Ishami ryo mu mujyi wa Kigali (Metropolitan Police Headquarters) hatangiye gusenywa, kugira ngo hashyirwe inyubako zijyanye n’umushinga wo kwagura Stade Amahoro.

Iki cyicaro cyari giherereye i Remera hafi ya Stade Amahoro, giherutse kwimurirwa mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, Akagari ka Rukiri II, umudugudu wa Rebero. Ni hafi y’inyubako ikoreramo AVEGA ku muhanda KG 201 St, ujya ku bitaro bya La Croix du Sud ahazwi nko kwa Nyirinkwaya.

Byakozwe mu rwego rwo kubahiriza igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali, kugira ngo hubakwe ibikorwaremezo biri mu mushinga w’igicumbi cya siporo.

Uretse inyubako Polisi y’Umujyi wa Kigali yakoreragamo yatangiye gusenywa, biteganyijwe ko n’izindi nyubako zitari mu gishushanyo mbonera zegereye hafi aho, nazo zizasenywa.

Inyubako Polisi y’Umujyi wa Kigali yakoreragamo yatashywe muri Mata 2015, itwaye miliyari 1.5 Frw. Yari igamije gukemura ikibazo cy’ubuke bw’ibiro byo gukoreramo ku nzego za Leta.

Mu 2020 Minisiteri y’ibikorwaremezo yatangaje ko agace iyo nyubako iherereyemo hari umushinga wo kubaka ibikorwa remezo bya siporo zitandukanye i Remera, hakagurwa Stade Amahoro ndetse na Petit Stade ziyongera kuri Kigali Arena yubatswe mu 2019.

Izi nyubako zisenywe hashize iminsi ishami rya Polisi y'Umujyi wa Kigali ryimukiye mu zindi nyubako
Iyi nyubako yatashywe mu 2015, byaje kugaragara ko aho iherereye hakenewe ibikorwaremezo bya siporo
Imirimo iri gukorwa amanywa n'ijoro ngo izi nyubako zikurweho
Izi nyubako zatangiye gusenywa ngo hubakwe izijyanye n'igishushanyombonera
Biteganyijwe ko n'izi nyubako ziri hafi aha ahagenewe ibikorwaremezo bya siporo, zizasenywa
Ikigo nderabuzima cya Remera nacyo kiri mu gace kagenewe ibikorwa bya siporo
Iki kigo nderabuzima kizimurwa kugira ngo hajye ibikorwa biteganyijwe mu gishushanyo mbonera
Ibice biri hafi ya Stade Amahoro biteganyijwe ko hazubakwa ibindi bikorwaremezo bitandukanye bya siporo
Aka gace kubatswemo ibi bikorwa, kagenewe ibijyanye na siporo

Amafoto: Munyakuri Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .