Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice, yatangaje ko miliyari 41,5 Frw zimaze kugera ku baturage binyuze muri gahunda ya VUP binyuze mu gutanga inguzanyo ku batishoboye bafite imishinga n’ibikorwa bigamije iterambere.
Yabigarutseho ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ubwo yatangaga ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye muri gahunda ya VUP.
VUP yatangiye mu 2008 igamije guteza imbere abaturage bafite amikoro make by’umwihariko kurinda abaturage bakennye badashobora gukora kugira ngo babashe kubaho.
Yatangiranye inkingi ebyiri zirimo imirimo y’amaboko itangwa ku baturage batishoboye ariko bafite imbaraga zo gukora n’inkunga y’ingoboka ihabwa imiryango itishoboye cyane abageze mu zabukuru n’abafite ubumuga bukabije.
Haje kwiyongeraho serivisi z’imari aho abatishoboye bafite imishinga y’iterambere bahabwa inguzanyo.
Yagaragaje ko miliyari 15,6 Frw ari yo yashowe mu nkingi y’imari, abaturage barenga ibihumbi 363 ubu bamaze guhabwa inguzanyo zingana na miliyari 41,5 Frw.
Ati “Ni amafaranga yagiyemo, ni yo bagenda bahererekanya abantu. Kugeza uyu munsi miliyari 41,5 Frw ni yo amaze kugera ku bantu.”
“Muri yo miliyoni 14 Frw yatanzwe mu nguzanyo aracyari mu baturage mu gihe miliyari 1,3 Frw aracyari kuri konti z’imirenge aho agomba gutangwa ku baturage.”
Yerekanye ko mu mwaka wa 2019/2020 hatanzwe miliyari 8,5 Frw, mu 2020/2021 hatangwa miliyari 5,5 Frw, mu 2021/2022 aba miliyari 7 Frw, mu 2022/2024 hatangwa miliyari 6,5 Frw mu gihe mu 2024/2025 hari hamaze gutangwa arenga miliyari 5,5 Frw.
Yakomeje agaragaza ko ubu abaturage bashishikarijwe gutanga imishinga myiza ishobora kubyara umusaruro kandi bifasha mu kwishyura inguzanyo bahabwa.
Ati “Ibi bituma abahawe amafaranga bategura imishinga myiza kandi bakishyura ku kigero gishimishije. Ubu abaturage bahabwa amafaranga muri iyi nkingi bishyura ku kigero cya 81%, kandi imbaraga zo kwishyuza no kugaruza ayatanzwe zirakomeza.”
Minisitiri Dr. Mugenzi yagaragaje ko mu kongera umubare w’abaturage bahabwa inguzanyo, mu 2024 Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuguruye amabwiriza agena imicungire n’ishyirwa mu bikorwa ry’inkingi ya serivisi z’imari, cyane ku ngingo y’amafaranga ahabwa umuntu ku giti cye, ava ku 100.000 Frw ashyirwa ku 200.000 Frw, kugira ngo abaturage batange imishinga ifatika kandi ifite ireme.
Ku rundi ruhande iyo bari mu matsinda, abaturage bashobora kubona agera ku bihumbi 500 Frw cyangwa ibihumbi 600 Frw kandi ni inguzanyo yishyurwa ku nyungu nto ya 2%.
Igihembo cy’intica ntikize gitangwa ku bakora imirimo muri VUP
Abadepite bagaragaje ko bimwe mu bibazo abaturage babagejejeho, bishingiye ku bahabwa imirimo muri VUP bagaragaje ko bahembwa intica ntikize.
Minisitiri yemeye koko ko amafaranga ahembwa abakoze muri iyo mirimo akiri make ariko ko igihembo ku mubyizi cyashyizweho hagendewe ku gihembo abakora nyakabyizi bahembwa mu gace umushinga wa VUP ukorerwamo.
Nko mu 2021/22, umubyizi wabarirwaga 1.634 Frw, mu 2022/23 n’umwaka wakurikiyeho igihembo cyagejejwe ku 1.656 Frw, yemeza ko uturere dufite uburenganzira bwo kuba twakongera igihembo hashingiwe ku miterere y’akazi gahari.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!