00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agatesi ari guhatanira igihembo mpuzamahanga cy’umugore w’indashyikirwa

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 30 Nyakanga 2021 saa 04:58
Yasuwe :
0 0

Agatesi Marie Laetitia Mugabo ni rwiyemezamirimo w’umunyarwandakazi ufite imyaka 53. Afatanyije n’umugabo we Mugabo Justin, bashinze Radio/TV Isango Star.

Magingo aya, Agatesi ni umwe muri ba rwiyemezamirimo b’abagore bakoze ibikorwa by’indashyikirwa, ubu ari guhatana mu irushanwa ryiswe Femme d’Expertise de l’Année 2021.

Iri rushanwa ryateguwe n’Umuryango wa ba rwiyemezamirimo b’abagore ku Isi, ‘Femme d’Expertise’, rihuriwemo n’abagore 17 baturuka mu bihugu bitandukanye byo ku Isi birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cameroun, Canada n’ibindi. Rigamije gushimira umugore wakoze ibikorwa by’indashyikirwa bizamura abandi.

Ibikorwa bya Agatesi bifasha abandi abinyuze mu muryango yashinze witwa ‘REGIWO’, wita ku bagore n’abakobwa bafite ibibazo bitandukanye.

Abafashwa n’uyu muryango, bahabwa amahugurwa yo kwihangira imirimo, bagahugurwa mu bijyanye n’ubugeni n’ubudozi.

Agatesi kandi yarihiye amashuri yisumbuye abana b’abakobwa batishoboye 40. Mu bo afasha kwiga imyuga, 33 biga kudoda ubu barangije mu cyiciro cya mbere ndetse yafashije abagore n’abakobwa 10 kubona amafaranga yo gutangira gukora inkweto.

Uyu mugore ahagarariye kandi mu Rwanda ‘Femme d’Expertise’.

Mu guteza imbere abagore kandi yifashisha Radio/ TV Isango Star aho akora ibiganiro bigamije guhugura abagore.

Agatesi ni n’umwanditsi w’ibitabo, yanditse icyitwa "Urugendo rwo kwigirira icyizere." Muri icyo gitabo, yerekana uburyo umuntu ashobora kwigirira icyizere bikamugeza ku nzozi ze.

Mu kiganiro na IGIHE, Agatesi yavuze ko yabashije kujya muri aya marushanwa kuko hari ubumenyi yakuye mu mahugurwa yitabiriye ategurwa n’uyu muryango.

Ati "Nitabiriye amahugurwa muri Côte d’Ivoire, hiyongeraho ayo nakoze muri Werurwe uyu mwaka hifashijwe ikoranabuhanga, ibi byose byatyaje imitekerereze yanjye mu gufasha abagore bagenzi banjye.”

Iri rushanwa uzaryegukana azahabwa ibihembo birimo n’amahugurwa afasha abagore gutinyuka gukora ishoramari.

Agatesi yavuze ko aramutse yegukanye iri rushanwa, yakuramo ubumenyi buzamufasha gukomeza gutera imbere no guteza imbere abagore bagenzi be.

Yagize ati “Ku giti cyanjye ndamutse ntsinze byantera imbaraga zo gukomeza gukora, kuko iyo umuntu akora akunda gushimwa. Ikindi bariya bagore nabigiyeho ibintu byinshi cyane nko kuba umugore ukomeye, ufite intego no kudacika intege no kwigirira icyizere.”

“Ubumenyi nzahakura n’ubwo nahakuye nzabusangiza abandi bagore hano mu Rwanda, mbahugure bagere ku rwego ngezeho cyangwa bandenge. Ku buryo nta mugore tuzagira uzumva ko adashobora gukora ubucuruzi.”

Iri rushanwa Agatesi Mugabo yitabiriye riri kuba ku nshuro ya mbere, gutora byatangiye tariki ya 15 Kamena 2021 bizarangira kuwa 31 Nyakanga 2021. Abatora banyura ku rukuta rwa Facebook kuri page ya ‘Femme de l’Expertise’.

Agatesi Marie Laetitia Mugabo ni rwiyemezamirimo w’umunyarwandakazi ufite imyaka 53. Afatanyije n’umugabo we Mugabo Justin, bashinze RadioTV Isango Star
Agatesi Mugabo ari guhatana n'abagore 17 baturutse mu bihugu bitandukanye
Inkweto zikorwa n'abagore bafashwa na REGIWO ziragurishwa, amafaranga avuyemo bakayifasha mu bikorwa bibongerera ubushobozi
Aba bagore Agatesi abafasha kwiteza imbere mu bikorwa bitandukanye binyuze mu muryango yashinze yise REGIWO
Abagore n'abakobwa bafashwa na REGIWO bigishijwe kudoda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .